Digiqole ad

Mu kigo cya Doctrina Vitae haravugwa akarengane ku barimu

Ikigo cy’ amashuri yisumbuye cya  Doctrina Vitae giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, kiravugwamo akarengane gakorerwa abakozi bacyo, cyane abarimu n’abayobozi, bi ngo bikaba bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi rihatangirwa.

Mu kigo cya Doctrina Vitae
Mu kigo cya Doctrina Vitae/photo gotoschoolz

Iki kigo kigizwe n’ibice bibiri, igice cy’amasomo asanzwe n’igice kigisha amasomo y’ubumenyingiro.

Kuva mu 2007 iri shuri ryashingwa igice cy’amasomo asanzwe cyagize abayobozi (directeurs) bane, naho igice kigisha amasomo y’ubumenyingiro mu myaka ibiri n’igice kimaze cyagize abayobozi bagera kuri barindwi, ibintu bidasanzwe, abayoboye n’abarimu bahigishije bamwe bavuga ko biterwa n’ubuyobozi bukuru bw’ikigo burenganya abakozi bacyo.

Ndahayo Jean Berchimas yahoze ayobora iki kigo kugeza mu kwezi kwa Kamena 2013, yabwiye Umuseke ko nyiri iki kigo witwa Gaspard Ahobantegeye ariwe uteza akajagari mu buyobozi bw’ikigo cye ngo kuko aba ashaka kukiyobora uko abyumva bitajyanye na gahunda z’uburezi zisanzwe.

Ati “Gusimburana gukabije kw’abayobozira kiriya kigo guterwa n’amananiza abakozi bashyirwaho abadasezeye bakirukanwa nta nteguza.”

Bigenimana Theogene wari mwarimu muri iki kigo, akaza kukivamo ngo kuko bamunanije avuga ko ba nyiri iki kigo bashyiraho amananiza akomeye ku barimu, aya mananiza akaba anatuma ireme ry’uburezi ritakara.

Muri ayo mananiza avugwa harimo guha abarimu amasaha menshi n’amasomo menshi birenze ubushobozi bwa mwalimu, ibi ngo bikaba bikorwa nkana n’ubuyobozi banga guha akazi abarimu bahagije.

Ibi ngo bituma amasaha amwe n’amwe yagenwe ku isomo rimwe agabanywa kugirango abarimu bacye babashe kwigisha, abanyeshuri bahabwa amasomo nibo babihomberamo kuko bahabwa igice cy’ibyo bakabaye babona.

Kuri ibi Bigenimana we avuga ko hiyongeraho umushahara muto bagenera abarimu babo, ibi ngo bituma hahora urujya n’uruza rw’abarimu baza bakigendera kubera amananiza bashyirwaho, ibi nabyo bigatera ingaruka ku burezi abana bahabwa n’abarimu badahoraho.

Umunyeshuri warangije kuri iki kigo witwa Christophe Rugogwe avuga ko ibyo guhindagurika kw’abarimu abona byamugizeho ingaruka ubwo yigaga kuri iki kigo cya Doctrina Vitae.

Nyiramana Jeanette ubu uyobora iki kigo mu ishami ry’amasomo asanzwe ndetse na Nsengimana Thèogene uyobora ishami ry’ubumenyingiro ry’iki kigo, bose bamwe mu bakora kuri iki kigo babwiye Umuseke ko bafite amasano na nyiri ishuri, agakoresha abo ngo kuko aribo babasha gukurikiza ayo mabwiriza abangamiye ireme ry’uburezi ku munyeshuri n’uburenganzira bwa mwalimu.

Nyiramana Jeanette ariko uyobora iki kigo yabwiye Umuseke ko ibivugwa ku buyobozi ari ibinyoma bidafite aho bishingiye

Yagize ati:’’ Ari Ndahayo Berchimas ari na Bizimana Joseph nta n’umwe, wigeze yirukanwa muri iki kigo. Ndahayo yari umwarimu mwiza ariko arangwa no kureka akazi rimwe na rimwe ku mpamvu atagaragazaga, hashira iminsi akagaruka asaba imbabazi bakamureka agasubira mu kazi kubera ubushobozi bari bamuziho.

Ibi Ndahayo  yabikoze inshuro zigera kuri eshatu n’ubu akaba atarigeze yirukanwa ahubwo yarasezeye ku kazi, ubuyobozi bukaba bunakeka ko ashobora kuzagaruka nanone gusaba imbabazi nk’uko yari asanzwe abigenza.”

Naho Bigenimana Joseph, Umuyobozi wa Doctrina Vitae Nyiramana Jeanette, yatangaje ko nawe atirukanywe mu kigo ahubwo ko kuva yatangira muri aka kazi mu mwaka wa 2010, yerekanye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ya A2.

Kuva icyo gihe Bigenimana akaba ngo yaratangazaga ko ari gukomeza amashuri ya Kaminuza ari mu cyiciro cya A1 ariko kugeza ubu muri 2014 akaba atarigeze yerekana icyangombwa cy’uko icyo cyiciro yakirangije.

Nyiramana ati “Ibi byatumye ubuyobozi bumufatira ibyemezo byo kumukura ku mwanya wo kwigisha yari amazeho imyaka igera kuri ine bumuha akazi kajyanye n’urwego rw’amashuri yisumbuye agaragariza ibyangombwa.”

Bigenimana ariko we yabwiye Umuseke ko icyangombwa cy’uko yarangije Kaminuza yakibashyukirije hashize igihe kirenga umwaka ahubwo ko yavanywe mu kazi ke kugirango bene wabo na nyiri ikigo babone umwanya, ibi ngo byaje kumunaniza arahava nk’uko ngo n’abandi bananijwe bahita bigendera.

Kuvugana n’abarimu bahigisha ubu ntabwo byakunze kuko abageragejwe bavugaga ko batinya kumenyekana bakaba bakirukanwa.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndahamukura pe! Yajyaga abivuga nkagirango arabeshya.

  • Nanjye nakoze kuri Doctrina amezi atatu ariko nari ngiye guhera umwuka kubera stress y’uriya Jeannette byarandenze nijyana ntanuwo mbibwiye pe!!!!birakabije rwose

  • Kurya amasaha y’abana no kutubahiriza uburenganzira bw’umukozi. aba directeur 7 mu myaka ibiri??? Minisiteri y’uburezi nigire icyo ikora. Ubuse iryo ni ryo reme ry’uburezi baririmba!!!!

    • ireme ry’uburezi ni process, kumenya ko College Doctrina iritanga ntibipimirwa ku bakozi banirwa ahubwo ripimirwa ku banyeshuri baryizemo ubu bari muri za kaminuza zinyuranye mu Rwanda no mu mahanga kandi bishimiye uko barezwe. uwakoze iyi nkuru asubire kuri terrain aduhe statistiques tumenye output na outcomes ashingiye ku banyeshuri. N’aho abakozi bava mu kigo ni choice yabo si muri CDV honyine,  turnover ni ikibazo usanga no mu bigo bikomeye ndetse n’ibya Leta. Mu burezi twirinde amaranga mutima dusesengure facts. Murakoze!

      • Yooo!!!!!!!!!!!!, mbega abantu babaswa, abana banjye 3 baraharangije kandi bagize amanota meza muri tronc commin babona ibigo byiza, aba 6eme nabo nabonye affichage yabo mbona bitangaje ni ikigo kihagazeho muburezi. Abana nabo ni tres bien bataha amatama yaraje ngo umugati wa mugitondo utaboneka ahandi ubageraho none umwarimu w’umunyamitwe nareke kudusebereza ikigo abana bacu bizeho nanubu bakigaho. Umuseke namwe ntimukabe ba vuvuzera muvuga ibyo mutazasubiramo cg mudafitiye gihamya. So gasopo kuri uwo mwarimu wumuswa utagifite umwanya muburezi bwa none.

        • yo ndakugaye ukivuganeza ni utakizi yooooo

    • twirinde amarangamutima mu burezi. ireme ry’uburezi ni process ntiripimirwa ku bakozi bananiwe na gahunda z’ishuri cg ikigi ripimirwa ku banyeshuri nka output cg outcomes. uyu munyamakuru nasubire kuri terrain aduhe statistiques z’abaharangije, ababonye inota ribajyana muri za kaminuza kuko nzi benshi bari no kwiga mu mahanga kandi bashima ireme ry’uburezi bakuye kuri ririya shuri. Naho kugenda kw’abakozi si umwihariko wa CDV NI choice y’umukozi bijyanye n’aho afite inyungu sinon turnover iri hose mu bigo.

    • twirinde amarangamutima mu burezi. ireme ry’uburezi ni process ntiripimirwa ku bakozi bananiwe na gahunda z’ishuri cg ikigo ripimirwa ku banyeshuri nka output cg outcomes. uyu munyamakuru nasubire kuri terrain aduhe statistiques z’abaharangije, ababonye inota ribajyana muri za kaminuza kuko nzi benshi bari no kwiga mu mahanga kandi bashima ireme ry’uburezi bakuye kuri ririya shuri. Naho kugenda kw’abakozi si umwihariko wa CDV NI choice y’umukozi bijyanye n’aho afite inyungu sinon turnover iri hose mu bigo.

Comments are closed.

en_USEnglish