Nyuma y’amezi atatu mu mvune, IRANZI yatangiye imyitozo
Jean Claude Iranzi yavunitse mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ku mukino wahuzaga APR FC n’ikipe ya Police FC, nyuma y’amezi atatu uyu musore yarakize kuri uyu wa mbere ku gasusuruko nibwo yatangiye gukora imyitozo na bagenzi be mu ikipe ya APR FC.
Iranzi yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yumva ameze neza cyane. Ati “ Imvune yarakize neza nta kibazo mfite ubu, nta cyambuza gukina kuko natangiye imyotozo na bagenzi banjye.”
Uyu rutahizamu uca ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC yari yavunitse mu ivi mu kaguru k’ibumoso.
Uyu musore yavunitse ku munsi wa 17 wa shampionat avuga ko yishimiye cyane kuba ikipe ye yaregukanye igikombe cya shampionat, nubwo atari mu kibuga na bagenzi be ariko ngo yumvaga ibyishimo nkaho bari kumwe.
Ati “ Kuko ntakinnye imikino ya nyuma ya shampionat ubu niteguye gukora uko nshoboye nkafasha ikipe yanjye gutwara igikombe cy’amahoro.”
Igikombe cya 14 cya shampionat APR FC iherutse kwegukana cyari icya kane (4 ) kuri we atwaranye na APR FC , ndetse ngo yiteguye no kumanika icya gatanu muri uyu mwaka ubwo bazaba batwara n’igikombe cy’A mahoro avuga ko azitangira uko ashoboye bakagitwara.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uvuze ukuri ira nukuri Imana izabafashe mugerekure bishoboka
Comments are closed.