Digiqole ad

Abantu 3 bafatanywe icyana cy’Ingangi i Rubavu

Abanyecongo 2 n’umunyarwanda umwe kuri uyu wa mbere Police yabafatanye icyana cy’ingagi ku mupaka w’u Rwanda na Congo i Rubavu, bagerageza kukinjiza mu Rwanda.

Icyana cy'Ingagi/ Photo Internet

Mushebe Jean Babptiste w’imyaka 33 (umucongomani), Elie Musabyimana, 33, na Tuma Janvier, 28, ukomoka muri DR Congo, nibo ngo bageragezaga kwinjiza iyi ngagi nto mu Rwanda.

Theos Badege umuvgizi wa Police y’u Rwanda, yavuze ko bahise bahamagara RDB kugira ngo iyi ngagi nto ijyanwe aho igamba kuba iri mu kigo cyabugenewe.

Yanatangaje kandi ko aba ba rushimusi bazahanwa hakurikijwe itegeko ryashyizeho ORTPN, ibarizwa muri RDB, ko hari ingingo zitandukanye zihana bene ibi byaha.

Biragoye cyane kugera ku cyana cy’ingagi nkuko inzobere mu buzima bw’izi nyamaswa babidutangarije, birashoboka ko aba ba rushimusi rero baba babanje kwica ingagi nkuru kugira ngo bagere kuri kariya kana kazo, babone uko bagatwara.

Iki cyana k’ingagi cyahise kijyanwa mu Kinigi ahari centre ishyirwamo ingagi zifite ibibazo ngo zitabweho (Quarantaine facility), nkuko twabitangarijwe na Prosper Uwingeri umukozi wa ORTPN (Chief Warden), ndetse ngo bakaba bashobora kugisubiza muri Congo kuko bamaze kumenya ko ariho cyaturutse.

Ibyana by’ingagi bikaba bikunzwe kugurwa n’abifite ngo babishyire muri za Zoo zabo.

Mu rwego rwo kumenya uburyo hakumirwa ubu bushimusi bw’ingagi, umunyamabanga wungirije w’ikigo gihuza ibihugu bya DRCongo, Uganda n’u Rwanda, gishinzwe kubungabunga Park y’ibirunga ibi bihugu byose bihuriraho (GVTC), Maxime Nzita Nganga, yadutangarije ko bagerageza gukumira bene ibi bikorwa ugereranyije n’uburyo byari byifashe mbere.

Maxime Nzita, avuga ko ubu bufatanye bw’ibihugu byose (Uganda, Rwanda na DRCongo) bwatumye Park za Buindi Mgahinga, Park National de Virunga (DRC) na Park y’Ibirunga y’u Rwanda, zose zihurira ku birunga,  zimera neza kurushaho kuko mbere wasangaga inyamswa zibasiwe cyane na ba rushimusi bo muri ibi bihugu byose.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

6 Comments

  • aba bashimusi ni abicanyi pe!ntibyashoboka guca murihumye abarinda pariki ngo ugere no ku mwana w’ingagi ntacyo wishe haba umurinzi cyangwa ingagi nyinshi,polisi ikurikirane neza bariya bajura bazahanwe byiza byiza

  • YEWE ABA BANTU NDABATINYE KWELI
    (NUBWO NDIMBWA NDAMAZE ) BO NI IMBWEMBWE
    MUZANATUGEZEHO NEZA AHO BARI BAKIJYANYE
    NIBAREKE INGAGI ZABANDI, BAJYE BAFATA IMBWA ZIRIRWA ZIRUKA MUMUHANDA ZITAGIRA BANYIRAZO
    HANYUMA BANABAKURIKIRANE WASANGA ARI NABO BISHE NYIRAMACIBIRI

  • NYUMA YO GUKURIKIRANA DOSIER YABO, NDAABSABA NGO MUZABOHEREZE MBAHE IHENE ARIKO MBABWIRA KO INGAGI ATARI INKA!! WORLD IS LOOKING AT THEM!!!

  • Abana bose barazerera, n’ingagi ni uko ubwo wasanga cyari cyagiye kuzerera kigahura n’abagenzi rero! Ubundi umwana wabuze baramurangisha umutoraguye nawe agahembwa nabo nibabahembe

  • ahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ngo umwana yarirabuze eee abo bant mubahane nabahungu babagabo bitwa barutamiza yomi bishe nyiramacibiri mubakubite uzububwana

  • izi ngegera ziza kwiba harya ngo zicuruza congo ko nabonye handitse ngo abacongomani? ubwo bagirango uruhu rwako kana barukoremo za congo zo kwambara.

Comments are closed.

en_USEnglish