Kicukiro: Polisi yafashe ibiro hafi 90 by’urumogi
Mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Niboye , akagari ka Nyakabanda kuwa 4 tariki ya 15 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yahafatiye abagabo babiri bakomoka mu muryango umwe, Iyakaremye Jean d’Amour w’imyaka 37 na Mbabariye Kimaki w’imyaka 26, nyuma yo gufatanwa ibiro 88 by’urumogi nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.
Iyakaremye yari asanzwe acuruza urumogi kuko ngo amaze gufungirwa muri Gereza nkuru ya Kigali inshuro eshanu azira kurucuruza, ndetse n’umugore we ubu akaba ariho afungiye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Murumuna wa Iyakaremye ariwe Mbabariye we akaba ari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).
Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro ivuga ko kugirango aba bagabo n’uru rumogi bafatwe, ari umuturage uri muri komite zo kwicungira umutekano wari mu kazi ke kuri Magerwa aho akorera ibiraka ku makamyo, abantu batari bamuzi bakamubwira ko bafite imari bagurisha.
Amaze kumenya neza iyo mari iyo ariyo n’aho iherereye, abimenyesha mugenzi we bakorana muri komite zo kwicungira umutekano wari uri hafi y’aho urwo rumogi rwari ruri, nawe niko guhita aha amakuru Polisi ibata muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yashimiye abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bantu n’ibi biyobyabwenge, akomeza asaba ko ubu bufatanye bwakomeza.
Yavuze kandi ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi kuko umaze kurunywa nta kintu cyiza akora, uretse kwishora mu bujura,urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, gutobora amazu, gufata abana n’abagore ku ngufu n’ibindi.
ACP Gatare yabasabye ubufatanye n’abaturage kugirango ibi biyobyabwenge bibashe gucika, kuko aribo baba bazi aho ababicuruza n’ababikoresha batuye kuruta Polisi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Harakabaho ubufatanye bwiza mw’ihererekanya ry’amakuru hagati ya Police n’Inyangamugayo z’abanyarwanda zitanga amakuru kuri ba Sekibi,na mwe mwiyumviye za ngorane cyangwa ikibazo Police ifite mu bihano bihabwa abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabyebwenge!Uyu muntu niba afunzwe inshuro nyinshi ubu noneho akaba afatanywe 8Okg niki cyabuza ubutabera kumukanira urumukwiye kweri?Njye ndasaba inzego zibishinzwe ko bahererekanya amakuru kuri uyu Damour nimudasanga mu Burasirazuba ataratorotse ubutabera cg gereza mungaye!!!Harakabaho Polisi y’Igihugu nubufatanye igirana n’inyangamugayo z’abanyarwanda.
uyu wabavuyemo yabahemukiye bishakiraga amaramuko.bigishe abantu kunywa urumogi ahubwo babigishe ingaruka zarwo.
ntakirutimana wikwifuriza umuntu gufungwa gutyo ahubwo nawe iga kunywaurumogi ahubwo wige kungaruka zarwo nibyo bikwiye.urumogi numuti windwara nyinshi.
Comments are closed.