Nyamata: Akavuyo ko muri gare kamaze gufata indi ntera
Abagenderera Umujyi wa Nyamata bifashishije imodoka rusange, barinubira akavuyo k’abahamagara abagenzi bazwi nk’abakarasi, nyuma y’uko ejo kuwa kane tariki 15 Gicurasi umukarani w’ikigo gitwara abagenzi ‘Excel express’ yigabije imodoka ya mucyeba ‘Ugusenga express’ ayihonda amabuye, akuramo abagenzi.
Abaturage bakunda gukoresha iyi gare baganiriye n’Umunyamakuru wacu, bavuga ko akavuyo gasanzwe muri iyi gare ya Nyamata, bikanatuma rimwe na rimwe bakerererwa mu nzira.
Uwitwa Dusabe Emmanuel, yagize ati “Baradukerereza kandi bakanaturwanira baduciraho imyenda, udasize no kutwanduza, gusa mbona Excel igaragaza umutima mubi kuri mugenzi wayo Ugusenga kandi bakwiye gukorana neza.”
Naho uwitwa Twagirimana Sad we avuga ko kuva Ugusenga Express yaza gukorera muri gare ya Nyamata ngo Excel yakunze kuyibangamira cyane.
Habanamahoro Odfax, Umuyobozi wa Ugusenga express yadutangarije ko baje gukorera mu Karere ka Bugesera, no muri gare ya Nyamata by’umwihariko kugira ngo bagure ibikorwa byabo, ariko banatange serivise nziza mu bwikorezi.
Habanamahoro avuga ariko ko kuva batangira gukorera muri iyi gare bakiriwe nabi na Excel express’ dore ko ngo abakozi babo bahora bareba ayingwe, bapfa abagenzi.
Yagize ati “Ntidukunze gukereza abagenzi ariko tubangamirwa na bagenzi bacu bo muri Excel kuko badufata nk’abantu tudahuje umwuga.”
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gutwara imodoka zitwara abagenzi mu Rwanda (RFTC), ari nayo iyobora gare ya Nyamata by’agateganyo buvuga ko izi mvururu zituruka ahanini ku kuba ibi bigo bitwara bagenzi bidafite amazu yo gukoreramo nyamara gare imaze imyaka ibiri ikora.
Niyonsaba Theoneste, avuga ko ikibazo cy’amahane hagati ya Excel na Ugusenga express ngo ahanini giterwa n’uko Excel yari imenyereye gukorera i Nyamata yonyine, ikaba itinya guhangana na mucyeba ngo hakaniyongeraho n’ikibazo cy’abakarasi ba Excel ngo batagira uburere.
Ku ruhande rwa Excel express, uyihagarariye i Nyamata yanze kugira icyo adutangariza.
Rwagaju Luis, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera we yadutangarije ko icyo kibazo atari asanzwe akizi ariko ngo agiye kugikurikirana arebe uko cyakemuka, abagenzi bajye bahabwa serivise zinoze kandi mu mutuzo n’umutekano. Kandi ngo n’abateza umutekano mucye barwana bapfa abagenzi ngo bagiye gukurikiranwa ku bufatanye na Police.
Marcel Habineza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
bace akavuyo
Comments are closed.