Digiqole ad

Urubanza rwa Lt. Joel Mutabazi n’abo bareganwa rwahinduye isura

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Gicurasi nk’uko byari biteganyijwe, iburanisha ry’urubanza Lt Joel Mutabazi aregwamo we n’abandi bantu 15 ibyaha by’iterabwoba, kugambirira kwica umukuru w’igihugu, gukorana n’imitwe irwanya leta nka RNC na FDLR, n’ibindi byaha bikomeye rwakomeje haba impaka hagati y’Ubwunganizi n’Urukiko kuri amwe mu mahame atarakurikijwe.

Lt Joel Mutabazi arikumwe na N.Camarade na Kalisa Innocent
Lt Joel Mutabazi arikumwe na N.Camarade na Kalisa Innocent

Uyu munsi abitabye urukiko mu baregwa haburagamo uwitwa Diane, hakaba hatasobanuwe impamvu atageze imbere y’Urukiko ariko Lt Mutabazi wubakiyeho ibyaha byose abandi baregwa hamwe bakurikiranyweho yari mu rukiko.

Iburanisha ryatangiriye ku mpaka dore ko umwe mu baregwa, Rukundo Patrick ubundi witwa Ngabonziza Jean Marie Vianney yari yemereye urukiko kuvugisha ukuri kubyaha aregwa yaba yarafatanyijemo na Private Kalisa Innocent ndetse na Lt Joel Mutabazi.

Uyu munsi iburanisha ryavuye mu magambo nk’uko byari bisanzwe noneho hakora amategeko aho Ubwunganizi bw’abaregwa burimo Me Gatera Viateur, Me Hubert Rubasha na Me Saad bwari buhanganye n’Ubushinjacyaha kandi bunasubiza ibibazo by’urukiko.

Ubwunganizi bwagaragarije Urukiko ko hari amahame yirengagijwe ubwo urukiko rwafataga umwanzuro wo kuburanisha urubanza mu mizi, rugendeye ku bikubiye mu kirego cy’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavugaga ko ibyaha Lt Mutabazi akurikiranyweho yabikoranye n’abasivile kandi bikaba bifitanye isano (Connexité) bityo rufata umwanzuro wo kuruburanisha.

Ubwunganizi bwagaragazaga ko hatabayeho impaka zivuguruza icyifuzo cy’Ubushinjacyaha kandi biteganywa n’amategeko y’u Rwanda, ingingo iya 97 yo mu gitabo cy’amategeko ya gisivile n’iya 142 ni zo Me Gatera Viateur yakunze gukoresha asaba ko icyemezo cy’urukiko mu kuburanisha urubanza rwa Mutabazi cyaseswa.

Urukiko rwavuze ko bidashoboka bumaze gusenya ingingo zose z’Ubwunganizi, gusa rufata umwanya muto wo kwiherera ngo rusuzume ibyari bimaze kuvugwa, mu mpaka z’amasaha abiri n’igice.

Urukiko rwaje gutangaza ko koko habaye kudaha umwanya impande zose ziburana mu bijyanye no kujya impaka ku mwanzuro w’urukiko, rusaba abaregwa bafite ibyo basaba urukiko ku kuba bataburana hamwe na Lt Mutabazi kugaragaza impamvu zabo zigasuzumwa.

Uretse Lt Mutabazi, n’abo mu itsinda rya mbere ahanini rigizwe n’abo bafitanye isano mu muryango nka Mutamba Eugene, Jackson na Diane abandi bose bahagurutse bavuga impamvu bumva urukiko rwagenderaho rufata umwanzuro wo kubohereza mu zindi nkiko zisanzwe no kubatandukanya na Lt Joel Mutabazi.

Kalisa Innocent ni we wenyine wabwiye urukiko ko yari aziranye na Lt Mutabazi ariko avuga ko yamumenye ubwo bari mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida ko atamumenye bakora ibyaha, kandi ngo ubu ni umusivile bityo ngo bagomba kubatandukanya.

Rukundo Patrick we wari wabwiye urukiko ko azavugisha ukuri, yavuze ko aziranye na Kalisa Innocent nk’umuntu wari umunyamuryango wa RNC ndetse akaba ari na we wayimujyanyemo gusa ahakana kumenyana na Lt Mutabazi bityo na we asaba ko bataburana bari kumwe.

Irindi tsinda ririmo Niyibishaka Syprien, Mahirwe S. Pierre, abakobwa babiri, Nizigiyimana Pelagie na M. Dative, Musabe Anselme, Aminadab n’uwitwa Shadrac akenshi ryiganjemo abari abanyeshuri muri Kamunuza y’u Rwanda i Butare, bavuze ko ari abasivile kandi batazi Lt Muatabazi.

Ibi ngo bikaba byagombaga gutuma urukiko rubatandukanya na Lt Joel Mutabazi mu rubanza kandi bakaburanisha n’inkiko zisanzwe. Bavuze ko hari abandi baregwa gukorana na RNC na FDLR kandi bose ngo siko baburanira mu rukiko rukuru rwa gisirikare.

Hari n’abaregwa bavuze ko kuba bahurira mu ishyaka rimwe rwa RNC na Lt Mutabazi bibaye aribyo bitatuma baregwa hamwe na we ngo kuko ntabwo Kayumba cyangwa undi wese wo muri RNC yakorera ibyaha ahantu ngo bibazwe undi munyamuryango uri i Kigali.

Isano y’ubufatanyacyaha kw’abaregwa na Lt Mutabazi, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabiregeye urukiko rwisunze ingingo ya 146 ivuga ku isano ry’uruhurirane rw’ibyaha ‘Connexité’ aha bakaba basobanura uburyo ibyaha byakorewe ahantu hamwe mu gihe kimwe kandi bikaregerwa hamwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko bisa neza n’ibyaha burega Lt Mutabazi kuba bifitanye isano n’iby’abandi bakurikiranyweho.

Ubwungani bwasabye ko Ubushinjacyaha bwasobanura uburyo abantu bamwe bafatiwe muri Uganda, abandi bakaba rakoranaga na FDLR muri Congo Kinshasa n’abandi bari mu Rwanda mu baregwa, aho hantu hose hakwitwa ahantu hamwe.

Ubushinjacyaha bwaje gutangaza ko ibyaha Lt Mutabazi aregwa n’abandi bari kumwe mu rubanza bifitanye isano kandi bigoye kuvuga ko byakozwe mu gihe kimwe kuko ari ibyaha bikorwa mu gihe kirerkire, ikindi ngo ni uko habayeho gukorana kw’abaregwa.

Urukiko rwaje kwiherera rufata umwanzuro ku bijyanye no kuba Urukiko rukuru rwa gisirikare rwaba rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwa Lt Mubazi n’abo baregwa hamwe, no kuba ibyaha byabo byaba bifitanye isano.

Ku isaha ya saa 15h00 z’igicamunsi, Urukiko rwaje gutangaza umwanzuro rwafashe ku byaburanwaga, ruvuga ko rushingiye ku kuba Lt Mutabazi yarakoranye ibyaha na Kalisa, Kalisa agakorana na Nshimiyimana Camarade na Rukundo ibyaha, Rukundo na we akaza gukorana na ba Shadrac, ba Mahirwe, ba Dative n’abandi biganjemo intiti zo muri Kaminuza.

Rwanzuye ko abaregwa bafite aho bahuriye na Lt Joel Mutabazi mu byaha bakurikiranyweho, kandi rwanzuye ko kuba ari abasivile baregwa gukorana ibyaha n’umusirikira, Urukiko rukuru rwa Gisirikare rufite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza.

Urukiko rukaba rwahise rumenyesha ababurana ko urubanza rubaye rusubitse nk’uko byifujwe n’abunganizi, rukazasubukurwa kuya 17 Kamena 2014. Kandi iburanisha rikazakomeza kumatariki iya 17, iya 18, iya 19 n’iya 20 Kamena 2014 ku Rukiko rukuru rwa Gisirikare.

Lt Joel Mutabazi, Kalisa Innocent na Rukundo Patrick wemera ko yari muri RNC
Lt Joel Mutabazi, Kalisa Innocent na Rukundo Patrick wemera ko yari muri RNC
Me Kabanda Viateur yereka urukiko ko rugomba gutandukanya abo yunganira na Lt Mutabazi
Me Kabanda Viateur yereka urukiko ko rugomba gutandukanya abo yunganira na Lt Mutabazi
Me Sad na we yasabaga ko abo yunganira bajyanwa mu nziko zisanzwe
Me Sad na we yasabaga ko abo yunganira bajyanwa mu nziko zisanzwe
Lt Mutabazi yari yahawe uburenganzira bwo kuburana yicaye, yarimo asoma igitabo
Lt Mutabazi yari yahawe uburenganzira bwo kuburana yicaye, yarimo asoma igitabo
Uyu yavuze ko FDLR na RNC ari amashyaka nk'andi ngo bityo akwiye kuburana nk'umusivile
Uyu yavuze ko FDLR na RNC ari amashyaka nk’andi ngo bityo akwiye kuburana nk’umusivile
Abo ni abagize inteko iburanisha iyobowe na Mal Hategekimana Bernard
Abo ni abagize inteko iburanisha iyobowe na Mal Hategekimana Bernard
Lt Fustin Mukunzi wambaye amadarubindi na Lt Faustin Nzakamwita b'Ubushinjacyaha bwa gisirikare bategereje imyanzuro y'urukiko
Lt Fustin Mukunzi wambaye amadarubindi na Lt Faustin Nzakamwita b’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bategereje imyanzuro y’urukiko
Rukundo Patrick n'abo baregwaha hamwe bavuye mu karuhuko
Rukundo Patrick n’abo baregwaha hamwe bavuye mu karuhuko
Dativa na Pelagie bavuye mu karuhuko (bose bari abanyeshuri muri Kaminuza)
Dativa na Pelagie bavuye mu karuhuko (bose bari abanyeshuri muri Kaminuza)
Lt Mutabazi na bamwe mu bo baregwana baseka umwe mu baregwa wari umaze kubwira urukiko n'Imana ko ari ba nyakubahwa
Lt Mutabazi na bamwe mu bo baregwana baseka umwe mu baregwa wari umaze kubwira urukiko n’Imana ko ari ba nyakubahwa
Urukiko rumaze kwemeza ko abaregwa bose bazaburana hamwe na Lt Mutabazi, benshi bari babaye
Urukiko rumaze kwemeza ko abaregwa bose bazaburana hamwe na Lt Mutabazi, benshi bari babaye

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi nibyo rwose nibabahe uburenganzira bwabo ibyaha nibibahama batazagira ibyo bitwaza byaba bitaragenze neza mu ikubitiro. Maze abavuga ko mu Rwanda nta butabera buhaba babure urwitwazo!

  • Ingabire,Ntaganda,Mushayidi n’aba bana bose turabazirikana kandi tubakomeza

  • @ KanakuzeKo utazirikana se Abanyarwanda baterwa grenades bazira ubusa? Come on.

Comments are closed.

en_USEnglish