Digiqole ad

Angola ishyigikiye amahoro mu karere no kurandura imitwe nka FDLR – Rebelo Pinto

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Rebelo Pinto Chikoti na Louise Mushikiwabo mugenzi we ku ruhande rw’u Rwanda basinye amasezerano ashingiye cyane ku mubanire y’ibihugu byombi. Aya masezerano akaba ashingiye kubyo abayobozi b’ibihugu byombi baganiriyeho muri Angola mu kwezi gushize, birimo cyane cyane ingingo zo kubaka amahoro mu karere.

Rebelo Pinto asinya ku masezerano y'ubufatanye hagati ya Angola n'u Rwanda
Rebelo Pinto asinya ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Angola n’u Rwanda

Gushyiraho akama kihariye gashinzwe ubuhahirane ni imwe mu ngingo iri mu zashyizweho amasezerano uyu munsi.

Rebelo Pinto Chikoti yatangaje ko Angola, nk’igihugu kiyoboye Inama y’ibihugu by’Akarere mu kitwa ICGLR, yifuza ko ibihugu bigize aka karere bitahiriza umugozi umwe mu guhashya imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’indi ihungabanya amahoro mu karere.

Ati “ Iki nicyo gihe cyo kubisinyira, mu nama y’abakuru b’ibihugu bahura i Luanda bumvikanye ko hagomba kubakwa amahoro arambye mu karere, ni ibyo twese twifuza. Turashaka amahoro, turashaka ubufatanye kugirango habeho iterambere mu karere no muri Africa.”

Ministre Rebelo Pinto yatangaje ko imitwe myinshi ya gisirikare irwanira muri Congo byagaragaye yatsinzwe mu bya gisirikare, ibi ngo ni nako bizagendekera FDLR.

Uyu mugabo avuga ko nta terambere rishoboka mu gihe nta mahoro arambye yubatswe.

Ba Ministre bombi bahererekanya inzandiko z'amasezerano bamaze gusinya
Ba Ministre bombi bahererekanya inzandiko z’amasezerano bamaze gusinya

Ministre Mushikiwabo nawe yemeje ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu baheruka kugirira muri Angola bigamije kubaka amahoro bitanga icyizere.

Avuga ko u Rwanda rushishikajwe n’ikibazo cya FDLR, gusa abo bayobozi b’ibihugu bakaba barumvikanye ko FDLR kimwe n’indi mitwe ibangamiye amahoro mu karere yose igomba kurandurwa n’imbaraga z’ibihugu by’akarere byishyize hamwe.

Ministre Mushikiwabo ati “Igishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu, kiba kinawuhungabanyije mu karere, niyo mpamvu ibihugu byo mu karere bigomba guhuza imbaraga mu kurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya amahoro n’iterambere mu karere.”

Louise Mushikiwabo yemeje ko mu masezerano basinyanye na Angola harimo kuba u Rwanda rugiye gufungura ambasade muri Angola, ndetse kampanyi itwara abantu mu kirere ya Rwandair ikaba ngo iri mu biganiro na kompanyi y’indege ya TAAG yo muri Angola indege zikajya zikora ingendo zigana mu bihugu byombi mu gutangiza ubuhahirane hagati ya Angola n’u Rwanda.

Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntabwo imitwe izacika muri DRC kuko Kabila nta gisirikari agira gikomeye. Muzabanze murebe muri bariya bamurinda(GP) muzasanga harimo abanyamahanga. Ikindi muri DRC ni ikibuga kinini cyane ku buryo kuhakinira agakino ko kwiba no gusahura diama biroroshye cyane. Ikindi umuzungu yabonye ko nta kundi yahavana zahabu uretse gusa kwemerera imitwe yakoze amahano  nka za FDLR zigakomeza kwirukansa abantu. Izi nyeshyamba rero ndabona umwanzuro ari ukuzivana muburasirazuba bwa Congo zikerekezwa Kinshasa zikareka kumara abantu. Angola se izashobora Kikwete koko wiyemeje gufasha FDLR,reka turebe ariko bose bamenye ko nta  muntu uzarasa ku butaka bw’u Rwanda ngo bimugwe amahoro. U Rwanda rumeze nka Israel mu burasirazuba bwo hagati. Twahawe umugisha wo gutsinda twarawugabanye.

  • Yes ni byiza cyane kuko ambasade yo yari akenewe cyane, hanatekerezwa uburyo hazafungurwa za ambassade mu bundi bihugu byo mu Majyepfo y’Africa nka Botswana, Zambia n’ibindi. numvako byafasha mu gutsura umubano n’ubuhahirane mu ba Nyagihugu bwatera imbere! It’s my opinion PLZ

Comments are closed.

en_USEnglish