Umutangabuhamya wa 21 ushinja Mugesera yemeye kumushinja barebana
Umutangabuhamya wa 21 witwa Rwatende Daniel ushinja Leon Mugesera kuri uyu wa 15 Gicurasi, yagaragaye imbere y’Urukiko, nubwo ngo afite imbogamizi z’umutekano we ariko yemeye gushinja Mugesera barebana. Mugesera akurikiranyweho ibyaha bikomoka ku ijambo yavuze mu 1992 ku Kabaya.
Uyu mutagabuhamya atandukanye n’uheruka wumviswe atagaragara ndetse wasubizaga ibibazo mu nyandiko gusa, ibintu byatumye ubuhamya bwe butinda.
Uwa none, yambaye umwambaro mushya uranga abafunzwe bakatiwe, inkweto yo mu bwoko bwa ‘jungle boot’ n’isaha y’agaciro ku kaboko yavuze ko yemera gutanga ubuhamya imbonankubone n’uwo ashinja, gusa hashize umwanya yasabye ko yabutanga mu muhezo kubera umutekano we.
Yavuze ko mu 2003 yatanze ubuhamya mu rubanza ashinja bikaviramo umugore we, ise n’umwana we kwicwa ndetse arenzaho ko guhera kuwa gatatu ushize batangiye kujya bamwima ibiryo aho afungiye.
Urukiko ntirwabyemeye, rwamubwiye ko iby’uru rubanza bitandukanye n’iby’urwo mu 2003, ndetse rumwizeza ko ruza gutegeka Gereza afungiyemo kumucungira umutekano no kumwitaho byihariye. Maze yemera gutanga ubuhamya bwe agaragarira uwo arega, abaje mu rubanza n’abacamanza.
Ibi byatumye inyandiko z’ubuhamya bwe yanditse zihita ziteshwa agaciro kuko ngo zidasomeka (umukono) ko agaciro kazahabwa ibyo agiye kuvuga mu magambo.
Ibyo yumvanye Mugesera muri ‘meeting’
Muri meeting yagiyemo ya Mugesera, yavuze ko uregwa ubu, icyo gihe yabwiye abaturage ko ngo Inyenzi zavuye Uganda zigatera igihugu, ariko ngo yongeraho ari “inyenzi turi kumwe… twatewe n’Umututsi, utazaba maso bizaba nk’uko i Byumba byagenze kuko aho binjiriye nta kiri kuhasigara.”
Abajijwe ku ngaruka z’amagambo yumvanye Mugesera yagize ati “Abayobozi bahavuye bahise batangira gukoresha ubukangurambaga aho bayobora, abaturage bamwe batangira guhungira kuri Komini, natwe dutangira kwigaba mu byabo inka turazirya….”
Abajijwe niba nta bindi yibuka mu ijambo rya Mugesera, yavuze ko yumva atameze neza kubera ibyo yavuze haruguru bimaze iminsi bimubaho muri Gereza. Asaba guhagarikira aho kuko yumva atameze neza mu mutima kubera ibyo muri gereza. Gusa yemeza ko umutekano we muri gereza nuba umeze neza azaza agatanga ubuhamye nta kibazo.
Urukiko rwahise rutegeka ko gukomeza kumva ubuhamya bisubikwa bikazasubukurwa kuwa mbere tariki 19 Gicurasi.
Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
UBUTABERA BUZAKORE AKAZI KABWO BUTANGE IBIHANO BIKWIRIYE KUBANTU BOSE BAYOGOJE URWANDA DORE KO NUBU BAGIHARI KANDI UMUTIMA WABO BARACYARI KUMWE NAWO.KANDI ABAYOGOJE URWANDA SI ABAFASHE AMAHIRI N’IMIPANGA GUSA AHUBWO ABAVUZE AMAGAMBO NIBO BABI KURUSHA ABANDI.KUKO MU KINYARWANDA BARAVUGA NGO AHO KWAMBARIRA IKIBUNO WAKWAMBARIRA URURIMI.
Ntago ndumva ukuntu umuntu ufunze wambuwe byishi muburenganzira bwe yagombye gutanga ubuhamywa bugahabwa agaciro cyane ko ashobora kubeshya kugira ngo ahabwe ibyo aba yijejwe.Ubutabera bwagomye kwamagana no kudashingira kubuhamya butangwa n’ abagororwa .Mugire amahoro n’umutekano ibyo mvuze hejuru byari igitekerezo .
Comments are closed.