Digiqole ad

Sudan: Umugore yakatiwe urupfu kuko yavuye muri Islam

Urukiko muri Sudani rwategetse ko umugore w’imyaka 27 ahanishwa kumanikwa agapfa kuko yataye ukwemera kwe kwa Islam akaba umukilistu ndetse agakora n’icyo bise ubusambanyi ashakana n’umugabo w’umukilistu. Uyu mugore ubu aho ari mu munyururu atwite inda y’amezi arindwi.

Miriam yabwiye urukiko ko ari Umukilistu atigeze ata ukwemera kwa Islam
Miriam yabwiye urukiko ko ari Umukilistu atigeze ata ukwemera kwa Islam

Mariam Yahya Ibrahim Ishag wabyawe na Se w’umusilamu nyina ari umukilistu yahamijwe icyaha cyo guta ukwemera ndetse n’ubusambanyi, kuko yashakanye n’umukilistu, ibintu bibujijwe cyane muri Sudani.

Miriam yafashwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka arafungwa, avugwa ko urubanza rwe ari akarengane.

Uyu mugore usanzwe ufite umwana umwe, afunganye n’uyu mwana kuko se uri hanze atemerewe kurera uyu mwana.

Uyu mugore nyamara yarezwe na nyina w’umukilistu Orthodox kuko ise w’Umusilamu ngo atari ahari.

Urubanza nk’uru ni ubwa mbere rubayeho muri Sudani nk’uko bitangazwa na Reuters. Kuri uyu wa kane nibwo uyu mukobwa yakatiwe igihano cy’ibiboko 100 no kwicwa.

Biteganyijwe ko azicwa namara kubyara uyu mwana we wa kabiri.

Abavugira uburenganzira bwa muntu muri Sudani bahagurutse bamagana urubanza kuri uyu mukobwa ndetse basaba Leta kugira icyo ikora ikareka uburenganzira ku kwemera kwa buri wese. Gusa ntibyabujije urukiko kumukatira uwo gupfa.

Za Ambasade z’ibihugu by’amahanga i Khartoum nazo zasabye ko iki gihugu cyakubahiriza uburenganzira bwa buri wese ku idini n’ukwemera, ni mu matangazo yasohowe na Amabasade y’Abongereza, Abanyamerika, Abaholandi na Canada z’i Khartoum.

Ahmed Bilal Osman Ministre w’Itangazamakuru muri Sudani yatangarije AFP ko atari muri Sudan gusa kuko no muri Arabia Soudite no mu bindi bihugu bigendera ku mahame ya Islam bibujijwe ko umusilamu ahindura idini rye.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Islam nemeza ko aridini ribi kandi riteza ibibazo byinshi kuriyisi. ubwihebe, igitugugutesha agaciro ikiremwamuntu cyane cyane abagore nibindi byinshi bibi.

  • Islam nemeza ko aridini ribi kandi riteza ibibazo byinshi kuriyisi. ubwihebe, igitugu gutesha agaciro ikiremwamuntu cyane cyane abagore nibindi byinshi bibi.

  • Ariko nk’icyo gihugu aba ari gihugu ki kigifite imumvire nkiyo. bya bihugu se biduteraho induru ngo ntabwo twubahiriza uburenganzira bwa muntu bikadukupira imfashanyo biri he? aho byaKagombye kugira icyo bikora biraceceka bigasakuza aho bitari ngombwa . narumiwe

    • Kuri wowe umuntu umwe yagahagurukije isi yose? Harya Guantanamo hahagurukije bangahe? Abu Ghraib se? Kadaffi se yicwa ninde wahagurutse? Uzabaze abo muri USA bahabwa igihano cyo gupfa rimwe na rimwe bazira ubusa.

      • Islm ni dini ki mubwire na shitani ko ishobora kutemera abantu nk aba

  • abdullah where a u? We are impatiently waiting for your comment. The thinking of these people is crazy. 

  • Ubundi imitekerereze ya bamwe iba igaragaza standard cg se umunzani bakoresha mugupima niba ikintu runaka ari cyiza cg kibi. Muri Islam rero biteye gute? Iyo igihugu kigendera kumategeko ya Islam i.e shariya ariyo tegeko nshinga igihugu kigenderaho, birabujijwe ko umusilamu ava mwidini akajya murindi, kuberakop muri Islam twemera ko andi madini yose ari BATWIL-False cg se IKINYOMA. Urumva rero ko gusuzugura itegeko nshinga ari icyaha kigomba guhanwa. Kuba gihanishwa URUPFU nabyo birumvikana kuko ubuze roho ndahamyako n’umubiri ntacyo uba ukimaze. Gusa ibi byemewe mugihe igihugu kigendera kuri SHARIA. Mbese nko mu rwanda ntibyemewe. Ikindi, uwavuye mwidini ahabwa iminsi yo kwisubiraho, akigishwa…iyo abaye INTAGONDWA itegeko rirubahirizwa. Wenda abarwaye indwara nakwita WESTERNOLIA bumva ibi ari ukurengera. Idini umuco irindi umuco waryo.Ikindi nakongeraho nuko iyo uvuye mwidini ntubigaragaze cg se ngo ushake kwerekana ko upinze(ibi byatuma abandi baturage basuzugura itegeko nshinga-Shariya) bashobora kukwihorera, upfa kutabyamamaza. NB: Ku BAKAFFIRI mwese, niba mwe mubona ko amadini yanyu ari nka CAGUWA umuntu ashobora guhitamo cg kujugunya uko ashatse, muzabihamane nababwira iki . Muri Islam si uko bimeze.Uwavuze ko Islam iteza ibibazo byinshi, namusaba Statistics zigaragaza impamvu y’ubuzima bubi muri Africa, ndahamya neza ko azasanga ari Xty, Capitalisme sauvage, colonialisme chretien…….kurusha ko ari Islam. Muslims must apply sharia. Don’t fear the blame of the blamers-KUFFAR.

    • Muvandimwe, muyisilamu…sinshaka guhangana nawe kuko wenda iyi comment ntazanayigarukaho, maybe. Ariko ndakubaza, ayat ya 256 Bakara ivuga ngo iki? Nta gahato mu idini! Kubera imyitwarire runaka ya bamwe muri twebwe, idini iratukwa igaharabikwa! Tuzabizira, tuzabibazwa !!!! Ntago bikwiriye ko uriya mukobwa yicwa niba adashaka kuba umusilamu, niba adashaka kuba muri Soudan nibamureke akurikire umugabo yakunze. Kuyobora imitima y’abantu si inshingano z’abandi bantu, hahahaha. 

    • ntekereza ko idini ridakwiye kuba gereza! Niyo mpamvu njye mbona islam atari idini ahubwo ni courant politique muhamadi yahimbye hanyuma abona kubicisha mu buryo bw’idini ari byo byoroshye n’uko akongeza abantu atyo. Mu bihugu by’aba Islam haracyaba abacakara, abagore n’ibikoresho by’abagabo, abasilamu ngo bemera ko iyo Allah aza kuba atabaho ngo abana bari kujya basenga ababyeyi babo, namwe munyumvire! niyo mpamvu usanga umuntu aba azi ko abana yabyaye bagomba kuguma mu idini ye ya Islam kabone n’aho baba babona nta nyigisho nzima zirio, niyo mpamvu umubyeyi atuma umwana we kujya mu byihebe akumva ari itegeko kubikora, niyo mpamvu baca umwana wabo wagiye mu rindi dini  nk’aho idini ari umurage! idini ubindi ni amahitamo. ibyo Abdullah yirirwa yivugisha ngo ana Xians aba yitiranya ibintu. America, France, Uk, u rwanda, etc…..si ibihugu cy’aba Xians kuko ni  laic muri make zitagendera ku madini. leta nkirisito ni imwe gusa mu isi ariyo Vatican. Obama, na bagenzi be bayobora na isi si aba Xians, ni aba illiminati kandi harimo n’abo Abdullah asanzwe azi ko ari abaislam nka ba Ahmadnejad, Umwami wa Saud Arabia, n’ibindi bikomerezwa we yibeshyaho ko ari aba Islam. Ba gadaffi na Sadam si abaislam bari abanyapolitiki, abanyapolitiki rero nibicana hagati yabo (Ba obama b’aba illiminati baikica abanyapolitiki batabumvira ) Abdallah ntugatekereze ko ari aba Xians babikoze, kuko ntaho bihuriye na mba. ubu se ko Xianity iteremera ubutinganyi ubona ba Obama batabushyigikiye! Illiminati yinjiriye amadini yose harimo na Islam ntitwabimenya, niboa rero bafata ibyemezo mu izina ryacu natwe tukajyaho kubera kutabimenya tukamarana ngo aba Xians bishe aba Islam cg vice versa! ubu se sha Abdullah, uwaha Boko haram, alishababu, aqmi, etc… igihugu ngo ikiyobore ubona yakimarira iki? ku bwayo nta mukobwa wakwiga, none se wowe uwaguha umugore w’injiji byagushimisha! imyumvire nk’iyo naho yaba iri muri Coraan yakwiye kuba interpreted bijyanye n’ibihe! une femme n’est pas une chose! Ni wigumira mu bintu by’abasilamu n’abakirisito uzatungurwa n’ubona byose biri kukuganisha jehanamu, kuko byarinjiriwe, Satani ashaka ko bose bamuyoboka kandi kubera ukuntu abantu bikundiye cash, ntibitaye ku buyobe, ingero ntiziguha! reba amakimbirane ari mu madini yo gushamuzanya ubuyobozi!

      • ibyo nukuri

      • sha ku bintu uvuze ntacyo nakongeraho pe! uri umuntu w’umugabo, niba atumvise ntateze no kuzumva! Dore ko wowe binumvikana ko uvuga ibyo uzi. hari abantu bajya mu bintu nabo batumva neza, kugeza ubwo baba ba rukaraba nkaba!!! ubu se koko nk’ibihumbi Boko Halam, al kaida…. bamaze koreka kandi ngo bagendera kuri ayo mahame bazize iki? bazasobanurira iki Imana? njye nkurikije ibikorwa idini ya Islam yigisha kandi yemera aho kuba umuyisiramu napfa! ariko kandi nemera ko kujya mu idini ushaka ari uburenganzira bwa muntu upfa gusa kutabangamira ubwabandi. uriya mugore nakomere kuko agiye kurenganwa kandi niba igihe cye kitaragera ntacyo azaba!

    • You are right

    • abdullah we muri babi cyane kumugani wumwe na shitani ntiyabemera kuko irashukana ariko ntishyiraho igitugu mwe murayirenze rero ubuse imana izaherahe ibarimbura kuko murakabije mugiye kurangiza isi rwose uyumugore arambabaje kandi yarezwe na nyina kuki ise se we atamanitswe ko yashatse umukiristo rwose nanjye ndabamaganye abasilam muri babi nyagasani azabandinde murakabije nti mukorera imana mukorera shitani exposent 10 ndumiwe

  • Sha abisilamu binjije ni benshi. Ubwo nkubwo ibyo barimo nibiki kweri. Umuntu baramuziza idini? Ntabwo ari injiji gusa ahubwo n’abasazi. Nukuri UN nihaguruke nibaramuka bishe uyo mugore Bashir bamurase na Leta bayisenye.

    • Bamurase? Baraba bamurushije iki?

      • hoya bamuce akaguru bamuce nakaboko bamukuremo ijisho kuko uyu sumupresida ibintu nkibi bikavugirwa mugihugu akabyemera ntasoni afite

  • Ubundi hari abantu bakora ibintu bagamije kumenyekana cg guteza akavuyo gusa. Iri shyano ryavuye muri Islam rizi ko ari icyaha gihanwa. Ryabikoreye iki? Iyo ritumuka se rikajya iburayi. Niba uba ahantu uba ugomba kubahiriza amategeko yaho. Niba utabishaka uragenda. Nko mu Rwanda dufite amategeko abandi babona ko ari ugukandmaiza Freedom of speech, tugomba kujya twubaha amategeko y’abandi. Niba Sudan bafite icyo gihano niko babyemera. Ikibazo kiri he? 

    • nawe uri feke urumva ibyo bitutsi byawe nabivuze abasiramu muri babi cyaneeeeeeeeee

  • Tujye twubahana. Niba abasilamu bemera ko umuntu ukoze icyo bita icyaha runaka ahanishwa igihano runaka, njye ndumva ntakibazo. None se igihugu cyose ntiukigira amategeko yacyo? Ubwo kandi abazungu baravuga ko umuntu afite uburenganzira bwo guhindura idini maze igihugu cyo kikaba nta burenganzira kigira bwo gushyiraho amategeko akibereye. Isi weeee.

  • Buri muntu n’uburenganzira bwe !! ngo uvuye muri islam aricwa ???? hanyuma se irindi dini rishyizeho ikimeze nka sharia, maze uwinjiye muri ISLAM akicwa??? imyumvire n’imyemerere nk’iyo nibwo bukafiri. niho babera intagondwa nka Boko haram, kuki wumva abantu bose bakurikiza imitekerereze yawe? bakunda ibyo ukunda? barya ibyo urya? bakwambara uko wambara? ibyo ni “”Gupfa uhagaze””!!!!!!!

    • Niko Rugamba Pascal we, Kuki se wowe wumva ko abantu bagomba kumva ibintu uko ubyumva? Muri Islam kirazira guhatira umuntu kuba umusilamu, ariko nanone nkuko Brother Abdullah yabivuze, iyo Shariya ari ryo tegeko nshinga igihugu kigenderaho, kurihakana ninko kujya muri Rond Point ukavuga ko utemera amahame ya FPR kandi ariyo Moteur y’igihugu.

      • ABDULLAH, ibyo uvuga harimo ukwivuguruza. uti Islam kirazira guhatira umuntu kuba umusilamu. ahandi uti iyo igihugu kigendera kuri sharia kirazira kuva mu idini ya islam ubwose aho islam idahatira abantu kuba abayislamu nihe? ninko kuvugango ufite uburenganzira bwo kwinjira ariko ntabwo gusohoka. islam ni idini y’igitugu. nagirango umenyeko n’Imana ubwayo itayoboresha abantu igitugu, iduha uburenganzira bwo guhitamo.  

  • Nizereko atapfuyw kuko byambabaza cyane kugeza muri 2014 abantu bazira ubusa

  • Nsabiye uyu mubyeyi kurindwa no kurengerwa n;ububasha bwa Nyagasani Yezu.

  • Amadini aragwira!! Iri ryo ibyaryo simbisobanukirwa!

  • Niba abaislm bose bameze nkawe Abdallah byaba biteye agahinda. Ntacyomfa na islam nubwo ndi umukristo ariko kandi gukatir’umuntu urwo gupfa simply kuko yahinduy’imyemere ndumva ari uguhutaza uburenganziraa bwamuntu, ONU na yamiryango mpuza mahanga byakagombye kugir’icyo bakora aho gushyigikira no kwamamaz’amahano nk’ubutinganyi nahubundi natwe dusengere cyane abantu bakiri mwicuraburindi nka Abdallah wenda ubumuntu bwazabameramo.

    • Rwose bavandimwe iki gihano kigiye guhabwa uyu mudamu ntimukivugeho byinshi kuko buri gihugu kigira amategeko yacyo kandi aba angomba gukurikizwa uko yakabaye !!!! Niba iki gihano cyari gisanzwe cyanditse mu mategeko yabo kuki we yakoze icyaha gikomeye nkicyo ? ” Gukora icyaha (mu rwego rw’amategeko atari ay’Imana) ni ugukora icyo amategeko abuza cg kwanga gukora icyo amategeko ategeka gukora”””   Njye ndi umu kristo ariko mbere yo kuba umukristu ndi umwene gihugu kandi kigira amategeko kigenderaho ndasanga rero ntawe ukwiriye gutakamba ngo amategeko ntashyirwe mubikorwa mugihe atatakambye bashyiraho ayo mategeko kuko niyo uyu mugore bareka kumwica ntabwo byaba bivuzeko ntawundi ushobora kuzakatirwa kiriya gihano !!!!!!! ese abavuga ngo biriya ni ubujiji kuki tutita injiji abanyamerika n’abandi bagifite igihano cyo kwica  kandi iwacu cyaravuyeho???????? Ese igihe bicaga Khadafi cy Sadamu ko ntawigeze atakamba hari amaraso aberewe no kumeneka kurusha andi ????? Ni mureke re igihugu ubudahangarwa bwacyo kuko kwubaha umuco w’abandi nibwo nawe umuco wawe wubahwa !!!!!!!! nugera aho barya imbwa kandi mumuco wanyu batayirya ntuzumve ko abayirya bayobye kuko niwo muco wabo !!!!!! Niba mugirango ndababeshya noneho hazagire ujya kurira inka mu Buhinde aho ifatwa nk’imana maze uzarebe ibyo bagukorera ??? ariko uri mu rwanda ayirya yemye ntakibazo !!!!!!!! So uyu mubyeyi abasenga ni mumusabire ahabwe ingufu zo kwemera no kwakira igihano maze ikiruta k’umunsi w’urubanza rw’imperuka rwose twe ababyemera dusabe tuzabane nawe mu bwami bw’Isumba byose!!!!!!!

      • Diane, rwose urajijutse. Ndetse comments zose zitangwa zibanze zisome iyi yawe

    • Usibye ko nawe ikibazo ugifite kuko si ubwa mbere wumvise igihugu kigifite igihano cyurupfu. Ndagira ngo nkwibutse ko mu bihugu bifite icyo gihano,abicwa bose atari uko baba bakoze icyo njye nawe twita cg twumva nkicyaha.Ahubwo baba banyuranyije n’itegeko nshinga cg andi mahame bagenderaho!!!! Pour bien resumer; mumenye ko twajwemo, baravuga ISLAM na CHRISTIANISME, induru,comments zikaba zose!!! Ubwo se abari kugaya Islam muvuga iki ku bya Centrafrique ra?? 

  • Hatton ubu bemejeko anyongwa bwakabiri,Ngo atewe urushinge,ntagihugu cgavuze!!!;!!! Cg umukafili uwariwewese,sadam huseni,yaranyonzwe ntawakobye,none mwebye Murata  ibitabapfu kubera iki?

  • Abasilamu bararaswa za Pakistan ntawe ukoma, Iraq, Somaliya, Kenya leta yabo yica uwo ishatse nigihe ishakiye. Ntawe ndumva abyamagana. None inkunguzi y’umugore ndumva yavugishije benshi. Isi weeeeeeeeee.

    • amaraso ye IMANA izayakubaza.nawe nubwo utamurasa ariko uramwishe

  • abbullah. ntu gashake kujijisha abantu ubuvanga na FPR Kuko nubwo iyobora urwanda ntago duhatiwe kuyijyamo kandi utayirimo ntabizira. wasabye ex. reba benewanyu bomuri boko halamu. reba za hamasi, arikaida. somariya. hose KWISI yego hariho byishibibi andeste namadini yagikristo nayo ateza ibibazo gusa ariko mwe muri islam muri babicyane. amahirwe dupfakugiramuri uru Rwanda nuko mutayobora igihugu ntawabakira.

    • Harya Congo iyoborwa nande? ninde wakubeshye ko hari uhatirwa kujya muri Islam? Uzabaze mumateka igihe Islam yayoboraga Palestina uko abakristo nabayahudi bari bibereye mumahoro kugeza aho ababyawe ubwa 2 ba RUTUKU baziye.

  • Icyo maze kubona neza ni uko Islamu ari verso ya christianisme, it is a side formulated by satan himself.

  • Mwizina rya yesu ntacyo bazamutwara abasenga imana turamusengera imana iramutabara 

  • Ndabona ari ugusenga cyane kuko shitani w’amadini,shitani w’amoko yigaruriye isi,njye ino nkuru nabanje gusoma isa nayo ku igihe.com nsoma iby’umuyobozi wa Islam mu Rwanda yasubije bamubajije kucyo avuga kumusilamu washakanye n’umuchrist numva ndikanze,ese niba abantu bagifite imitekrereze nkiriya turaganahe?ubwose uriya yakwigisha abanyarwanda kureka ibyamoko afite amahame nkariya kw’idini?Kubemera Imana tuzi nezako mwijuru batazatubaza Idini twasengeragamo ahubwo tuzabazwa imirimo twakoze kw’isi.Niba rero Islam izaratira Imana gushimuta,kwica iterabwoba n’ibindi bibi nkibyo tubumvana simbizi.Gusa bashatse bashishoza kuko ibyabo ni igahomamunwa.

    • Ubwiwe niki se ko idini wasengeragamo Imana itazarikubaza Mweneda?cg warapfuye urazuka ntitwabimenya?

  • Hanyuma Amerika ikirirwa iteza icyocyere ngo amahoro ku isi twarabavumbuye ibitarimo inyungu ntibashobora kubijyamo muri abagaome kuko mwakabaye muri beza uyu mudamu mwari , kumurengera, naho wowe Abdulah ngo umuntu mwe ntiyahagurutsa isi kuki se atayihagurutsa mugihe azira ubusa nawe uri umugome mubi nka bariya ba silam abo bakadafi bari aba nyapolitike naho se uriya mudamu arazira iki koko????Mana mube hafi ugaragaze ukuboko kwawe

  • Niba Idini ya Islam yihanira, nukuvugako nta Mana ibaho kuri bo. Niba se bafite ubushobozi bwo kwicira urubanza rw’urupfu, Imana izakora iki? CONCLUSION: Islam ntibemera Imana. Numvise impamvu noneho bizirikaho ibisasu bagahitana inzirakarengane babikora mw’izina ry’idini, nuko iryo dini ritagira cg ritizera Imana. Nta gihano cy’Imana batinya. Niyo mpamvu bayogoje isi. 

  • Nyabuna nyabuna,muri Bible haranditse ngo niba ubuze ubwenge usenge ubusabe,Imana itagira icyo yimana izabuguha .Bantu bakoreshwa na sekibi bitwikiriye amadini bakomokamo bagatukisha Isumba byose ibi muzabibazwa, Nta dini rizajya mw’ijuru ,mw’ijuru hazajyayo umutima utunganiye Uwiteka Imana yacu , kuki twahumye ? bituma tutabona ko Imana ubwayo mu guceceka kwayo no gukora ibintu kwayo gahoro yitonze ,harimo kuduha ,guhitamo, dukurikije yo ubwayo iko iri ,haaaa biremwa by’Imana uno munsi wahawe undi munsi wo kubaho kugira ngo ushakishe Imana yawe ,uyimenye birenze ,none aho kugira ngo dufate umwanya uhagije wo gusenga no gusaba ko yadufungura amaso n’amatwi yacu kugira ngo tubashe kumva ijwi ryayo no kureba ibyo ibyo ikora turebesheje amaso y’ukuri ,aho isi turi kuyivuruga tuyikoramo ibyo twishakiye  ,turenga ku mategeko yayo ,dushyiraho ayacu apfuye ajyanye n’ibyifuzo byacu hoooo ,twibuke ko tutazi umunsi n’isaha tuzavira kuri ino Isi ,ese nuyivaho ,kuri wa munsi uzatunguka imbere y’IHORAHO umeze ute mu mutima wawe. Imana yacu ireba mu mitima  yacu ,kandi ntawe itonesha gusumba uwundi ,yishimira ukora ibyo Ishaka .Jésus abagirire neza

    • ariko abayislamu bafite ikihe kibazo kuki muhatira umuntu kuguma mwidini ryanyu! ntago idini ari agahato ni uburenganzira bwumuntu guhitamo idini ashaka! niba se ibyo mwemera amaze kumenya ukuri agasanga agomba guhindura bibatwaye iki ? nge ndabona mukabya cyane kdi mufite nimitekerereze iri hasi cyane.ntago muzi agaciro kumuntu,niba mwumva yakoze ishyano yasebeje igihugu na sharia yanyu mumwirukane mu gihugu ariko mureke kumwica! ibyo nigitugu rwose nakarengane kukiremwamuntu amahanga abahagurukire ubwose mukorera imana cg satani niba mwirirwa mwica abantu uko mwishakiye! ese mwumva iyo dini yanyu izabageza he niba nta bikorwa byiza mukora mukiri ku isi ?? nirimbukiro gusa  nta kindi!islam ntago ari idini yimana iyoborwa na satani nabera sindumva ikintu cyiza mwakoze ku isi ! igihe cyose nubwiyahuzi nukwica abo mudahuje idini  nibibi gusa! ntaho mugana mwarayobye…

  • Ibi birababaje birenze kamere muntu kuko Imana iturema niba bayemera ntabwo yaremye idini gusa jye amaranga mutima yajye arambwiyego uwo mugore niyicwa Imana izabahe igihano gishumbije ibindi kuricyo gihugu n’abacamanza bemeje ibyo bihanao.

  • Ariko mbaze,Aba islam ko Batemera yesu ngo bakaba bemera Muhamad ibyo bakora nibyo uwo Muhamad Yakoraga bakaba bagera ikirenge mucye?sinda menya neza icyo aba bantu bagamije kugeraho pe?namwe muharanira kujya mw’ijuru cg hari abandi mufitanye gahunda nka satani urugero!Babajije yesu ngo mbese idini ry’ukuri ni irihe nawe ati ni Irifasha imfubyi n’abapfakazi none Islam yo Iragira abana imfubyi igapfakaza aba babyaye nzabambarirwa ku mperuka.

  • islam nge ndashaka kumenya ibyanyu neza ! ubundi mukorera nde?imana cg satani? nonese niba ari imana niyo yabatumye kwica no guhohotera abo mudahuje idini?? murekeraho akarengane idini nuburenganzira bwumuntu.

  • Reka mbabwire. Muri indyadya nkuko Yesu yabise pe. Iyo umuntu asoma ibyo mwandika kunkuru nkiyi bigaragaza amarira y’ingona, double standard, slave mentality, colonialism mentality……ABAFARIZAYO. Nabasobanuriye uko itegeko rimeze. Sinumva ukuntu mushaka ko isi yose igendera kungirwa mategeko ya Human rights yakozwe na Westerners. Niko basha, ubu Nyogokuruza wanyu aramutse yumvise ko sharia yicisha amabuye umusmabanyi yatangara kandi murwa GASABO barabarohaga? mwe aho mutandukaniye nuko mwakoropywe na MPATSIBIHUGU. Wenda wavuga uti aho hari kera. Niba hari kera ni icyaha nacyo ni cyera. Iyo icyaha gishaje hakoreshwa amategeko ‘ashaje’ Muvuge ibyo mushaka uhagarikiwe…..

  • Dore mwa ndyadya mwe. Mujye mureka kuzana amarangamutima ahubwo muhumuke musome Bible.2 Peter 2:20-22=Gusubira kubirutsi(kuba umukafiri uvuye muri Islam)Deuteronomy 13:6-9 ; Deuteronomy 17:3-5…were to be put to death Ngaho nimugire icyo mubivugaho. Cg muravuga ko ari ancien testament. Harya Imana yanyu irivugurura cg namwe mwemera EVOLUTION? Muteye agahinda.

    • Muri 2 Petero 2:20-22 haranditse ngo : Niba kumenya NEZA Yesu Kristo Umwami wacu n’umukiza kwarabateye guhunga bakava ,bakava mu by’isi byonona,maze bakongera kubyizingitirizamo bikabanesha ,ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi .21 Icyajyaga kubabera cyiza ,iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka ,biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya  ,bakareka itegeko ryera bahawe. 22 Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo “Imbwa isubiye ku birutsi byayo “,kandi ngo ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo . Yesu abagirire neza

  • Uretse n’uko iyi dini yabo batazi gusobanura ibyayo, imyuka iyiyoboye n’imyuka itera ibisazi byo mu mutwe.. Ni abadayimoni b’ibisazi, ariko ibisazi by’ubugome bw’indengakamere..nawe se kubona abantu bazima bashyigikira ko uriya mudamu yicwa ngo kuko yashatse uwo badahuje idini..ngo kuko amategeko y’idini avuga ibi n’ibi…….KWICA…KWICA…KWICA….buri gihe kwica..kwizirika ibisasu ikaba intambara ntagatifu….YEMWE..,ntacyo umuntu yarenzaho…Abantu bashimishwa no kumena amaraso!!

    • Abantu bashimishwa no kumena amaraso? uzabaze icyo kigirwamana abakristo n’abayahudi basenga amaraso y’impinja cyamennye maze MeinKampf yitwa Bible ikabiha umugisha.

  • Njyewe iyo ndebye imyemerere y’iri dini, ndababara nkenda gupfa.mbana n’umuyoboke waryo munzu, ariko ndahamya ko nawe amaze kugera kurwego rwo kunva ikimwaro cy’idini ryabo…Ibibi tubona Asia Africa Europe N’America biterwa ni imyemerere yabo, mpamya ko ari ikimenyetso imana ibaha cyerekana ko bayobye….uhinduka nahinduke uwanga azabibazwa kuko yeretswe ko ntanzira nzima ritanga.

    • Dukwiriye gushishikarira kumenya Imana kuruta ibindi byose. Niba ari amategeko y’Imana yica abantu tuyemere ariko niba ari amategeko yishyiriweho n’idini kd mu kuremwa k’umuntu nta dini Imana yigeze imushyiramo ahubwo yaramushyize muri Eden aho izajya imusanga bakaganira, twamagane ayo mategeko n’amadini yica abantu Imana yaremye. Kd niba tudashatse ubwenge bw’Imana ngo tuve mu buyobe bw’amadini nta kindi turindiriye uretse urupfu rw’iteka kko twabuze ubwenge bw’Imana ndetse n’amahitamo yacu twaherewe uburenganzira n’Imana tukaba twarayakoresheje kubw’irari ryacu ribi ritarimo wa mwuka Imana yahumekeye mu muntu imaze kumubumba. Naho uyu mudamu ashobora kwicwa cg ntiyicwe ariko anishwe yaba yishwe kubw’icyaha kiri mu isi biciye mu idini ariko igishimishije n’uko kuva na kera hose habayeho aba martiles(abahowe Imana) kd ngo amaraso yabo ahora ataka ngo azahorerwa ryari. Njye sinishimiye ko apfa ariko apfuye yaba apfiriye ibyo yizera kd kwizera KRISTO birimo inyungu idashobora kugereranywa no kugumaho uri imbata y’ibidafite umumaro (idini n’amahame y’isi). Njye nejejwe n’uko yashize amanga muri benshi batinye guhamya ibyo bizera burya haracyariho intwari zo kwizera koko. ntago zashize, isi ntitwemerera guhamya KRISTO none atubereye urugero dushire amanga natwe nubwo bitoroshye ariko dusabe Imana ubwenge duhamye ntawe tubangamiye maze nibagira icyo baturega bamware!

      • mureke kuvuga menshi kuko Uwiteka arashoye kdi ntakimunanira ahubwo dusenge cyane buri mu christo ntakaryame atamusengeye ,ubwo Uwiteka azamukiza ariko naho atamukiza akomeze amwizere bazabane mwijuru .erega nubundi isi siyacu kdi umubiri upfa nu wayo

        • nibyo koko kandi ntawabuza satani n’amadayimoni ye gukora.

  • Mana ikunda abayo tabara abarengana kuko ubera hose icyarimwe kugira ngo urenganure abarengana,byakabaye byiza muvugana amagambo yo guhugurana,mugafatanya kwerekana Imana yukuri kuko kuyoba kwabagendera mumwijima Imana izabitubaza imana ntiyanga umunyabyaha ahubwo yanga icyaha,bivuze ngo izatubaza ibyo twatunganyije n’ibyo twishe ikiruta byose rero kubwiriza suguhata umuntu kwemera ibyo nawe wemera kuko Imana yabwiye Adamu ngo ngushyize ibintu2 imbere ikiza n’ikibi nawe uhitemo ikikubera kiza

Comments are closed.

en_USEnglish