Digiqole ad

Isonga FC nayo yazamutse mu kiciro cya mbere itsinze SEC Academy

Ikipe y’Isonga yabashije kubona umwanya wo kuzakina icyiciro cya mbere 2014-2015 nyuma yo kunganya n’ikipe ya Sec Academy igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura waranzwe n’ishyaka ryinshi cyane kuri uyu wa 14 Gicurasi ku Kicukiro.

Abahungu b'Isonga FC umukino urangiye mu byishimo
Abahungu b’Isonga FC umukino urangiye mu byishimo

Uyu mukino wo kwishyura (Isonga 1 – 0 SEC mu wabanje) waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi ndetse no guhererekanya biryoheye amaso y’abafana, byagaragaraga ko ari amakipe aziranye cyane.

Isonga niyo yabanje gufungura amazamu mu gice cya mbere nyuma SEC iza kwishyura igitego kuri penaliti itavuzweho rumwe na benshi cyane ko bamwe bemezaga ko atari yo ariko umusifuzi wo kuruhande aza kuyitanga.

Iyi Penaliti yaje guterwa ariko umuzamu w’Isonga Kimenyi Yves, werekanye ubuhanga muri uyu mukino, ayikuramo umusifuzi wo kuruhande ayisubirishamo agaragaje ko umuzamu Kimenyi yasohotse mw’izamu mbere y’uko utera penaliti atera.

Ibi ntibyashimishije abakunzi b’Isonga FC bari aho gusa biba ibyishimo bikomeye ku bafanaga SEC.

Uwayiteye mbere ayisubiyemo yayikubise ku mutambiko w’izamu umupira uridunda ugaruka ugana imbere y’izamu, umusifuzi wari waje kwegera izamu yemeza ko widunze mu izamu ukagaruka hanze, bityo SEC iba yishyuye iki gitego, gusa igisabwa ikindi ngo nibura amahirwe yayo yiyongere.

Umukino wakomeje kugeza ku munota wa nyuma ikipe zombi zinganya igitego 1-1. Kuko ku mukino ubanza ikipe y’Isonga ku kibuga cyayo yari yabashije gutsinda ikipe ya SEC Academy igitego 1-0 byahise biyifasha kuba ariyo izamuka mu cyiciro cya mbere ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Yves Rwasamanzi umutoza w’Isonga FC yabwiye itangazamakuru nyuma y’umukino ko yishimye cyane kuba asubije ikipe mu cyiciro cya mbere n’ubwo bitari byoroshye.

Isonga FC ubwo yasubiraga mu kiciro cya kabiri, bari batangaje ko nta gahunda yo kugaruka mu kiciro cya mbere kuko bifuza kuguma mu byo kuzamura abana bakiri bato.

Nyuma yo kugaruka mu kiciro cya mbere uyu munsi, Gregoire Muramira umuyobozi wa Isonga FC bo bari mu marushanwa mu kiciro cya kabiri kandi bitari gushoboka ko bitsindisha ngo nuko badashaka kujya mu kiciro cya mbere.

Muramira yagize ati “Ntitwari kwitsindisha ngo dukunde ntituzajye mu cyiciro cya mbere ,nibaza ko abakosheje ari abataradutsinze

Muramira avuga ko ari amahirwe bagize kongera kuzamura urwego rw’imikinire rw’abana b’Isonga FC kuko bazabona amarushanwa yisumbuyeho kuyobabonana.

Ikipe y’Isonga izamukanye mu kiciro cya mbere na Sunrise FC yo yabonye uyu mwanya ku wa gatandatu ushize nyuma yo kunganya na Bugesera FC igitego 1-1 i Rwamagana ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Ikipe y'Isonga iganira n'umutoza wayo Yves Rwasamanzi
Ikipe y’Isonga iganira n’umutoza wayo Yves Rwasamanzi
Ikipe ya SEC iganira n'umutoza wabo Lumumba
Ikipe ya SEC iganira n’umutoza wabo Lumumba
Yves Rwasamanzi usubiye gutoza mu kiciro cya mbere nyuma y'uko La Jeunesse yivanye mu kiciro cya mbere
Yves Rwasamanzi usubiye gutoza mu kiciro cya mbere nyuma y’uko La Jeunesse yivanye mu kiciro cya mbere
Abayobozi b'amakipe yakinaga n'umuyobozi wa FERWAFA bari kuri uyu mukino
Abayobozi b’amakipe yakinaga n’umuyobozi wa FERWAFA bari kuri uyu mukino
Penaliti ya kabiri yakubise ku mutambiko w'izamu yateje impaka gusa umusifuzi yemeza ko ari igitego cya SEC
Penaliti ya kabiri yakubise ku mutambiko w’izamu yateje impaka gusa umusifuzi yemeza ko ari igitego cya SEC
Umupira wari uryoheye ijisho
Umupira wari uryoheye ijisho
Abafana bari benshi ku kibuga cyo ku Kicukiro
Abafana bari benshi ku kibuga cyo ku Kicukiro
Ikipe ya SEC igerageza kubona igitego cya kabiri
Ikipe ya SEC igerageza kubona igitego cya kabiri
Uyu musore kapiteni wa SEC yitwa Lomami Frank
Uyu musore kapiteni wa SEC yitwa Lomami Frank
Akaba murumuna wa ba Lomami Marcel na Lomami André
Akaba murumuna wa ba Lomami Marcel na Lomami André
Abakinnyi ba Isonga FC mu byishimo n'umutoza wabo
Abakinnyi ba Isonga FC mu byishimo n’umutoza wabo
Gregoire Muramira uyobora Isonga FC yatangaje ko bagarutse mu kiciro cya mbere guhatanira ibikombe
Gregoire Muramira uyobora Isonga FC yatangaje ko bagarutse mu kiciro cya mbere guhatanira ibikombe

Photos/P Nkurunziza

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish