Digiqole ad

Abaturage muri Nigeri bishe abarwanyi benshi ba Boko Haram

Abaturage bo mu mudugudu umwe mu majyaruguru ya Nigeria bafashe abarwanyi ba Boko Haram bategeraga ikindi gitero, bahita babatsinda aho.

2014216181630952734_20

Aba baturage baherereye mu gace ko mu majyaruguru gakunda gukorerwamo na Boko Haram bishe bamwe banafata abarwanyi benshi ba Boko Haram nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Boko Haram imaze ukwezi ishumuse abakobwa b’abangavu barenga 200 ibavanye mu ishuri barimo, kugeza n’ubu imiryango yabo iracyabatabariza.

Abaturage bo muri Leta ya Borno mu murwa wayo wa Maiduguri batangaje ko ibintu ubu ngo bari kubyikorera nyuma yo kubona ko ingabo za Nigeria ngo zitari gukora ibikwiye mu kurwanya abarwanyi ba Boko Haram.

Kuwa kabiri mu gitondo abaturage ngo bamaze kumenya ibyo Boko Haram yariho itegura baguye gitumo ikamyo ebyiri z’abarwanyi, bahise bicamo benshi aho bafungamo 10.

Abaturage bavuga ko nibabasha kuba maso bagahanahana amakuru bazahashya ibitero bya Boko Haram iwabo.

Muri Borno niho abakobwa bagera kuri 300 bashimuswe na Boko Haram, bamwe baracika abandi barabagumana. 276 ubu baracyafitwe bunyago n’uyu mutwe uvuga ko ugendera ku mahame ya Islam.

Abongereza n’abanyamerika bemeye umusanzu wabo mu gushakisha aba bakobwa bagifitwe bunyago.

Muri uyu mwaka muri Nigeria hamaze kubarurwa abantu 1 500 bishwe na Boko Haram. Birasa n’aho abaturage ubwabo bahagurukiye ikibazo cy’uyu mutwe.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubwo mwabanesheje mukomereza aho uwo mutwe uzacika burundu mubone amahoro. Natwe murwanda niko twarangije intambara ya bacengezi.

  • Ariko se iki Gihugu kigira ingabo ?mumbwire koko? barutwe n’abaturage bagerageza kurwanya ibyihebe koko!! kigira se ubuyobozi koko ?

  • Hahahaha. Boko Haramu ni agashami ka CIA bityo rero kukanesha biragoye sana, keretse CIA nibona ko ntakamaro ikikamaza.

Comments are closed.

en_USEnglish