Amavubi arahaguruka saa munani z’ijoro yerekeza muri Tunisia
Saa munani z’igicuku kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe y’igihugu iri buhaguruke yerekeza muri Tunisia aho izakinira na Libya umukino w’amajonjora y’ibanze yo gushaka ticket y’igikombe cya Africa cya 2015, Casa Mbungo André uri gutoza Amavubi yavuze ko bajyanywe no kwitwara neza.
Casa Mbungo mu kiganiro n’abanyamakuru ku kicaro cya FERWAFA kuri uyu wa gatatu mu masaha ya saa saba, yabwiye abanyamakuru ko yifuza kwitwara neza akaba yatsinda Libya kugirango umwanya mubi ku rutonde rwa FIFA u Rwanda ruriho ruwuveho kuko Libya yo ihagaze neza kuri urwo rutonde.
Ikipe y’igihugu ikaba izakinina na Libya umukino ubanza i Tunis muri iyi week end umukino wo kwishyura ukazabera i Kigali mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Casa Mbungo André yatangaje urutonde rw’abakinnyi 20 ari buhagurukane, abo ni;
Abazamu
Emery Mvuyekure wa AS Kigali
Jean Luc Ndayishimiye wa Rayon Sports
Ndoli Jean Claude wa APR FC
Abajijwe impamvu ajyanye abanyezamu batatu ku mukino umwe, avuga ko ataba azi neza uzavunika mbere y’uko umukino ugera. Aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yamubwiye ko Emery mvuyekure ariwe muzamu watsinzwe ibitego bicye kurusha abandi.
Abugarira ni;
Ngabo Albert wa APR FC
Rusheshangoga Michel wa APR FC
Abouba Sibomana wa Rayon Sports
Nshutinamagara Ismael wa APR FC
Tubane James wa AS Kigali
Emery Bayisenge wa APR FC
Abo hagati ajyana ni;
Mugiraneza JB bita Migi wa APR FC
Haruna Niyonzima (C)wa Yanga Africans muri Tanzania
Uwambazimana Leon wa Rayon Sports
Rodriguez Murengezi wa AS Kigali
Djamal Mwiseneza wa Rayon Sports
Kagere Meddie wa Rayon Sports
Tuyisenge Jacques wa Police FC
Jimmy Mbaraga wa AS Kigali
Ba rutahizamu;
Michel Ndahinduka wa APR FC
Elias Uzamukunda (Baby) wa AS Cannes
Daddy Birori wa Vita Club yo muri Congo Kinshasa.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com