Digiqole ad

Muhanga: Polisi yarashe abajura bitwaje intwaro babiri barapfa

Updated: Abajura bane bitwaje intwaro baraye baguwe gitumo na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Gicurasi bagiye kwiba, umwe wari witwaje imbunda ashatse kurasa polisi araswa mbere ahita ahasiga ubuzima, undi araraswa mu gatuza arakomereka nawe aza kwitaba Imana kwa muganga, undi arahunga umwe arafatwa.

DSC_2643
Polisi ifite mu nshingano gukurikirana abajura

Chief Superintendent Hubert Gashagaza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko polisi yarashe uyu mujura ubwo yageragezaga kurasana na polisi akoresheje intwaro yari yitwaje.

Aba bajura Polisi i Muhanga ivuga ko bamaze iminsi biba mu mujyi wa Muhanga bakoresheje intwaro, polisi ikaba yari imaze iminsi ibashakisha.

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi i Muhanga yaje kumenya amakuru y’uko mu ijoro ryacyeye bari bujye kwiba ahitwa i Murambi hafi ya station ya Essence iri ku muhanda ukata ujya ahakorera ikigo RIAM, ndetse bahava bakajya kwiba no mu mujyi rwa gati wa Muhanga muri iri joro.

Polisi yabatanze aha i Murambi, maze nk’uko bari babiteguye baraza, bahageze bahise bahagarikwa maze umwe wari witwaje imbunda agiye kurasa kuri polisi baramutanga baramurasa agwa aho, undi nawe arakomereka, mugenzi wabo umwe arafatwa undi ariruka arahunga, akaba agikurikiranwa.

Uwafashwe ubu afungiye kuri station ya polisi i Muhanga, polisi ikaba ariko itahise imwereka umunyamakuru w’Umuseke kubera ko ngo hari ‘procedures’ bicamo.

Uwarashwe agapfa yitwa Seleman Hakizimana w’imyaka 33, umubiri we wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi naho uwakomeretse Sylvin Cyimana we akaba yoherejwe kuvurirwa mu bitaro bya CHUK i Kigali ari naho yaje kugwa.

Bamwe mu batuye aha i Murambi babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bumvise amasasu nk’abiri nyuma bagasanga polisi yafashe abajura batatu umwe yapfuye.

Chief Superintendent Hubert Gashagaza yabwiye Umuseke ko imbunda bari bitwaje nayo yafashwe.

Ashimira ubufatanye n’abaturage mu guhanahana amakuru y’abagizi ba nabi mbere y’uko bakora amabi, agashishikariza buri wese wamenye cyangwa agakeka amakuru y’ubugizi bwa nabi ubwo aribwo bwose kubimenyesha Polisi hakiri kare.

Uyu muvugizi wa Polisi avuga ko iperereza rikomeje bashakisha niba hari abandi bajura bakoranaga n’aba.

Elysé Muhizi
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • Kudos Police for the commendable Job.

  • Noneho Polisi itangiye kumenya akazi kayo.Ubusanzwe wagirango ibisambo kabuhariwe bifite uburenganzira bw’ikiremwa muntu kuruta uburenganzira bw’abandi banyarwanda.Nyuma yibyabaye i Kigali mu minsi ishize ubwo Polisi yarasaga igisambo kirwanya Polisi, twe nk’abaturage dufite icyizere ko umuti wo guhashya ibisambo utangiye gukora neza.Mukomereze aho nta gusubira inyuma.

  • bravooooo Police…nimubirase nta kindi kibikwiye. Iyo tugifashe ntimwemera ko tukihanira, n’iyo mikijyanye bucya mukirekura,….nta kindi narenzaho mwe mwoze imbunda zihore ziri ready ibisambo biraturembeje…hari igiherutse kunshikuza phone kirukira mu rufunzo rw’umugezi wa Nyabugogo ngikurikiye nsanga bigenzi byacyo nka 4 bifite amabuye n’ibyuma bibitera aho nari ngeze. cya kindi yanyambuye cyaragiye kihagararirana na bigenzi byacyo…nashatse police yari hafi aho mu gihe tugiye kujyayo afande wabo arababuza!!! (ubanza yararebye agasanga nitujyayo bari bubirase akazisobanura…ni ugukeka ariko). sibwo banze nkumirwa!!! Nizere ko ubu noneho bazajya badutabara kandi batitwaje inkoni ahubwo bakora akazi kabo….

  • Ok, polisi koko ni iyo gushimirwa kuko burya igismbo iyo kiguciye urwaho kirakwica ni byiza rero kugitanga bityo n’uwatekerezaga kurya iby’abandi atavunikiye agasubiza amerwe m isaho. Rwose polisi ni ikomereze aho tuyiri inyuma natwe tugerageza kuyiha amakuru.

  • Abatuye i Gikondo  Nyenyeli turatabaza dore ko hari ibisambo biniga abazinduka bajya kurangurabakamburwa mu museso wa Kare irondo ryarananiwe Polisi idufashe ariko mu gashyekero bikaba akarusho

  • isasu rimwe =agatwe kigisambo!!!bravo police!gusa twariyemeje mutakikorera tukikorera kuko ibisambo biraturembeje ntawugisinzira baracukura inzu bagatwara ibintu byose kandi bagutanze ugatera hejuru barakwica kandi twe ko ntitubice da!!!!!!i Nyanza,Muhanga,kamonyi………..barayogoje

  • natwe turishimye police nikomereze aho byatunejeje

  • nanjye ntyo igisambo nkibyo nibipfumura amazu bitubatse ntakindibikwiye uretse urupfu,nuwafashwe akanirwe urumukwiye nabandi babonereho.mudutabarize ahitwa Ku Umuyumbu wa Rwamagana ubyuka usanga bakuyogoje inzu bayiciye amadirishya,ntacyo usigaranye,kabugaho umugore yarabimvise abyuka agiye kureba uri munzu bamukata izosi.nabo nabo bahanwe byintanga rugero ubujura nnkubwo buzacika,igisambo nigifatwa kicwe ,murebe nkuriya mu pasitori wasambanye numugore agafatwa ibyo yakorewe  muri Kenya,ese buriya haruwatinyuka gusambana cg agasambanya umugore wamugenzi we da!nabo bajura ufashwe bajye bamutera amabuye bakubite ntambabazi uzarebeko abaturage badatekana.

  • ngo igisambo kimwe kitabye Imana koko? bakirashe kiri mu kiriziya se? mwagiye mureka kubeshyera Imana koko

    • niba nawe cyapfuye nanjye niko mbibona!!! banyamakuru mukosore. ubwo muzehe wanjye, Mandela, or Fred nabandi bakwitaba Imana nigisambo ngo cyitabye Imana cyapfuye nabi ahubwo! nibindi nibitihana bizapfa bityo byose ntibizi ko ibihembo by’ibyaha ari irupfu.

  • niba nawe cyapfuye nanjye niko mbibona!!! banyamakuru mukosore. ubwo muzehe wanjye, Mandela, or Fred nabandi bakwitaba Imana nigisambo ngo cyitabye Imana cyapfuye nabi ahubwo! nibindi nibitihana bizapfa bityo byose ntibizi ko ibihembo by’ibyaha ari irupfu.

  • Karekoses?

  • police ibyoyakoze nibyo ahubwo nabarozi nabo bazabigeho kuko barakabije cyanee barikumar abantu murakoze nikibazo gikomeye cyaneee

Comments are closed.

en_USEnglish