Salomon Nirisarike ntazakinira u Rwanda mu mukino na Libya
Mu mukino w’amajonjora y’igikombe cy’afrika cya 2015, u Rwanda ruzakina na Libya umukino ubanza rudafite myugariro mpuzamahanga Salomon Nirisarike ukina mu gihugu cy’u Bubirigi nk’uko byemezwa na FERWAFA.
Nzamwita de Gaule umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yabwiye abanyamakuru ko Salomon Nirisarike ubusanzwe ari umukinnyi mwiza kandi ugira ikinyabupfura gusa ngo ntabwo yigeze abona uko aza gufatanya na bagenzi be kwitegura ikipe y’igihugu ya Libya ngo kuko ari gushaka ibyangombwa by’akazi (work permit) bishya kuko ibyo yari afite byarangije igihe.
Uyu musore w’imyaka 21 wahoze mu ikipe ya Isonga FC ubu akina nk’uwabigize umwuga uri ikipe ya Royal Antwerp muri shampionat y’Ububiligi, ikipe ifatwa nk’inkuru (mu myaka) kurusha izindi mu Bubiligi.
Nzamwita ati “ Salomon ni umukinnyi w’ikinyabupfura, ariko ntibyakunze ko azakina umukino ubanza na Libya kubera ko azaba ari gushakisha ibyangombwa bishya byo gukora hariya.”
Umuyobozi wa FERWAFA avuga ko bemereye uyu mukinnyi ko yashaka ibyo byangombwa akabikora vuba kugirango abashe kuzakina umukino wo kwishyura na Libya uzabera i Kigali.
Uretse Salomon abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nka kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima, Uzamukunda Elias bita Baby na Dady Birori bose bari i Kigali aho barigufatanya na bagenzi babo mu myitozo yo kwitegura umukino uzabahuza na Libya uzabera mu gihugu cya Tuniziya muri week end itaha.
Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka i Kigali yerekeza muri Tunisia kuri uyu wa gatatu tariki 14 Gicurasi. Umukino wo kwishyura uzaba muri week end ya tariki mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu.
Ni mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afrika (CAN 2015) kizakinirwa muri Maroc.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
LIBIYA 4-1AMAVUBI umpakanya ambwire dutege.
Comments are closed.