Digiqole ad

Rio Ferdinand yavuye muri Manchester United

Nyuma y’imyaka 12 muri iyi kipe, myugariro Rio Ferdinand yavuye muri Manchester United nyuma y’uko iyi kipe itamuhaye andi masezerano yo kuyikinira. Ferdinand ariko mu minsi ishize yari yatangaje ko yumva yiteguye gukomeza gukinira iyi kipe mu gihe yahabwa amahirwe. 

Rio Ferdinand azibukirwa ku muhate no kwitanga kwe mu kugarira izamu rya United
Rio Ferdinand azibukirwa ku muhate no kwitanga kwe mu kugarira izamu rya United

Ku myaka 35 uyu mugabo wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abongereza, ngo yiteguye gukomeza gukina muri shampionat y’abongereza niba abonye uburyo bundi bwiza.

Yatangaje ko azitonda akareba abamwifuza, barimo n’amakipe yo hanze harimo ay’i Dubai, mu Bushinwa no muri shampionat ya Amerika (USA).

Hari ariko kandi ubundi buryo bushoboka ko uyu mugabo yakwerekeza mu gutoza. Uyu musore ukomoka mu rusisiro rwa Peckham mu mujyi wa Londres ntaheruka iwabo aho mu gace kuva mu mwaka wa 2000 ubwo yavaga mu ikipe ya West Ham United ajya muri Leeds aho yavuye ajya gukina i Manchester.

Harry Redknapp umutoza wamuhaye amahirwe ya mbere yo gukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya West Ham ubu atoza ikipe ya Queens Park Rangers, akaba yarakomeje kumugerageza ngo bongere bakorane.

Rio afite imihigo yo kuba myugariro waguzwe menshi (miliyoni 30£) ava muri Leeds, agatwara shampionat esheshatu z’abongereza, igikombe cya Champions League n’ibindi.

Mu myaka 12 ishize ubwo yinjiraga muri Manchester United
Mu myaka 12 ishize ubwo yinjiraga muri Manchester United, avuyemo abakiniye imikino 312 atsinze ibitego 7 ariko yugariye byinshi

Ku rubuga rwe aherutse kwandikaho ati “ Natekereje cyane bikomeye mu mezi ashize nyuma y’imyaka myiza 12 nkinira ikipe mbona nk’inziza ku Isi, ariko ndabona igihe kigeze ngo nkomeze.

Ndibuka ibihe by’ingenzi byiza nkinana n’abakinnyi bakomeye babaye inshuti nziza, dutwara ibikombe, ndibuka ijoro ry’i Moscow, bimwe mu bizaguma mu ntekerezo zanjye iteka ryose.

Ibihe ntibitumye nsezera uko numvaga mbyifuza, ariko reka ubu nshimire bagenzi banjye twakinanye, abakozi, ikipe, abafana ku myaka 12 itangaje ntazibagirwa.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • g00d,wakoze ibishoboka n,ibindi uzabigeraho ,witwaye neza kdi urangije neza ushima abo mwabanye icyo gihe cyose gusa shimira n’Imana yagushoboje.

  • NTITUZAKWIBAGIRWA WABAYE UMUYOBOZI MWIZA WA DEFENSE YA UNITED AMAHIRWE MENSHI AHO UZAJYA

Comments are closed.

en_USEnglish