Digiqole ad

Mani Martin na Kesho Band bagarutse kuri Greenwich Hotel

Buri mpera z’ukwezi Greenwich Hotel ibategurira igitaramo gikomeye cy’umuhanzi Mani Martin na Kesho Band. Abamaze kuza muri ibi bitaramo byabanje banejejwe cyane n’uko bitegurwa na muzika ya Live bacurangirwa iherekejwe n’ijwi ry’umwimerere rya Mani Martin, umuhanzi wabigize umwuga.

Mani Martin mu gitaramo aherukamo kuri Greenwich yashimishije benshi bari bahari
Mani Martin mu gitaramo aherukamo kuri Greenwich yashimishije benshi bari bahari

Mu mpera z’uku kwezi, tariki ya 30 Gicurasi 2014, Greenwich Hotel iherereye ku muhanda ugana i Kanombe kuri 400m urenze ku Kisimenti i Remera, yongeye kurarikira abakunzi ba muzika y’umwimerere kuzaza gutaramana na Mani Martin.

Iki gitaramo kizaba kuri uwo wa gatanu tariki 30, kizatangira saa tatu z’ijoro (9PM) kugeza saa tanu (11PM), ahazaba hateguwe kandi aba DJs batandukanye bazabanza gususurutsa abahageze mbere.

Greenwich Hotel yemerera umukiliya wahageze mbere ya saa tatu icyo kunywa ku buntu, usibye ko n’ibiciro muri ibi bitaramo baba babimanuye guhera saa kumi n’ebyiri (6PM) kugeza saa mbii z’ijoro kuri uwo mugoroba.

Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga 2 000Rwf gusa. Ntuzacikwe!

Aho Greenwich Hotel ikorera ku muhanda ugana ku kibuga cy'indege
Aho Greenwich Hotel ikorera ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish