Digiqole ad

“Ntabwo turi imari, ntabwo dutera umwaku…turi abantu nk’abandi” – Hakizimana

Nicodème Hakizimana w’imyaka 25 akaba umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko imyumvire y’uko abafite uruhu rwera bakunda kwita ba Nyamweru; ko batera umwaku, ko badatekereza nk’abandi, umutwe wabo ari imari yo kugurisha, umubiri wabo wifashishwa gutega ingona, kubukira inzu hejuru y’umubiri wabo bitera ubukire n’ibindi bitekerezo byose bishyira mu kaga abameze nkawe ngo ari ibintu abantu bakwiye kwirinda kumva no gushyira mu myumvire yabo.

Nicodème Hakizimana yabwiye Umuseke ko abanyrwanda bakwiye guhindura imyumvire ku bameze nka we
Nicodème Hakizimana yabwiye Umuseke ko abanyrwanda bakwiye guhindura imyumvire ku bameze nka we

Hakizimana ni umuyobozi wa OIPPA, ishyirahamwe rihuriwemo n’aba banyarwanda bafite uruhu rwera bita ba nyamweru. Ni ishyirahamwe rimaze umwaka ritangijwe ryashyiriweho guhindura imyumvire y’abanyarwanda kuri aba bafite uruhu rwera kurengera inyungu zabo aho zibangamiwe n’imiterere y’uruhu rwabo.

Nicodème Hakizimana avuga ko cyera, cyangwa ko binashoboka ko hari ahandi bikiri, iyo umwana ufite uruhu rumeze rutya yajyaga ku ishuri hari aho yirukanwaga ngo arangaza abandi bana. Ubundi abandi bana bakamunnyega, bakamwambura ingofero, ntiyisanzure ndetse bikagira inguruka mbi cyane zirimo no kuba yava mu ishuri mu gihe atabashije kwihangana. Ibi ni ibintu Hakizimana azi neza.

Iri hohoterwa ryagize ingaruka zikomeye cyane cyane ku bavukanye uru ruhu b’igitsina gore kuko ngo iyo bagiraga, cyangwa hari abagize amahirwe yo gushaka, ngo hari abumva ko umusore umurongoye azanye umwaku mu muryango. Ibi byose ngo ni imyumvire mibi ibitera.

Muri aba bafite uruhu rwera, barimo bamwe bagize amahirwe yo kwiga no kujijuka, Hakizimana avuga ko aba aribo ubu bari kurwana urugamba rwo kumvisha umuryango nyarwanda ko abo bita ba Nyamweru ari abantu kimwe nabo.

Ati “Uyu munsi turamanuka tukajya no mu mashuri abanza tukareba niba nta mwana ufite iki kibazo cy’uruhu wicazwa kure y’ikibaho tukamusabira ko yicazwa imbere aho abasha kureba neza. Nni urugamba twatangiye.”

Ubu bumuga bw’uruhu umuntu wese ashobora kuvukana nk’uko abana bashobora kuvukana ubumuga runaka. Ibi rero ngo bikwiye gutuma buri munyarwanda yumva ko uwo yita nyamweru ari umuntu nkawe kandi adakwiye gukeka ko hari imihango runaka yakoresha umubiri we kuko byose ngo nta shingiro biba bifite usibye ubujiji n’ubuyobe.

Ndetse ko umuryango ubyaye umwana ufite ubu bumuga utagomba kumva ko hari ishyano ugushije.

Ibibazo bagiye bahura nabyo mu miryango byabateye kwiheba akaba ariyo mpamvu ngo bamwe uzabasanga ku mihanda basabiriza kubera ubukene no kwiheba.

Uko Hakizimana Nicodème yahanganye n’ihohoterwa

Avuga ko yagize amahirwe yo kuvuka mu muryango umukunda, akiri umwanaakagira ikibazo gusa cy’abo hanze y’umuryango we.

Ati “Banyitaga amazina menshi, Nyamweru, Umuzungu wabuze icyayi, Ruhuma..n’andi nanyura ahantu abantu bagahurura bagahamagarana ngo muze tujye kureba umuntu udasanzwe, hakaba n’abantera amabuye ngiye nko kuvoma, abandi bakankuramo ingofero, mu ishuri abandi bana bakankomera, byageze aho nshaka kuva mu ishuri kubera gutotezwa guhera mfite imyaka irindwi gusa.”

Ibi byose Hakizimana yaje kubirenga, abifashijwemo n’umuryango, we arakomeza ariga arangiza amashuri abanza, ayisumbuye ubu akaba ari muri Kaminuza.

We na bagenzi be bahuje ikibazo, izuba riri mu bintu bibazahaza, usibye kubangamira kureba kwabo, iyo izuba ricanye ku mubiri wabo ucika ibisebe kuko nta bwirinzi ku mirasire y’izuba umubiri wabo ugira.

Ibi bisebe bituma batabasha gukaraba mu maso kuko iyo babikoze bibatera guhinda umuriro, iyo nta mavuta yabugenewe babonye yo gusiga muri ibi bisebe bishobora kubaviramo cancer y’uruhu ku buryo bworoshye.

Ingorane bagira ni ukubona amavuta n’amasabune yagenewe umubiri wabo ahanini kubera ubukene mu miryango yabo.

Mu ishyirahamwe ryabo baganira ku buryo bwo kwita ku mubiri wabo kuko usaba kuwusiga amavuta kenshi, kwitwikira mu gihe cy’izuba n’ibindi bibarengera.

Imbogamizi yindi bafite ni umuryango nyarwanda muri rusange utarumva ko nabo ari abantu kimwe n’abandi kubera imyumvire twavuze nk’uko Hakizimana ([email protected]) abyemeza.

Abakobwa bafite iki kibazo baracyanenwa n’abasore, hakaba ariko n’abagizi ba nabi babafata ku ngufu ngo kubasambanye bitera ishaba. Ibi byose ni ibibazo bahura nabyo mu muryango nyarwanda utarabakira, mu bihugu duturanye ho ngo ubucuruzi bwabo bahumva bubatera ubwoba cyane, bikababera imbogamizi yo kwisanzura muri East African Community.

Ishyirahamwe ryabo rya OIPPA risaba Leta kubafasha ubukangurambaga bwo kumvishaka abanyarwanda bose ko nabo ari abantu kimwe n’abandi bashoboye imirimo yose kandi badakwiye kunenwa n’uwari we wese.

Bagasaba Ministeri y’ubuzima korohereza abafite iki kibazo cy’uruhu bari mu bice by’ibyaro kandi bakennye kubona ubwisungane mu kwivuza kuko umubiri wabo wibasirwa cyane n’uburwayi, imiti bakayibona bitabagoye.

Uruhu ruratandukanye ariko ubushobozi bwacu ni bumwe
Uruhu ruratandukanye ariko ubushobozi bwacu ni bumwe

Ese kuba umu Arbinos ( Nyamweru) n’uburwayi?

Hakizimana  Nicodem  yavuze ko  Kuvuka uri umuntu w’umu Arbinos akenshi aba ari ibintu by’imiryango, aho usanga wenda mu gihe cya kera ari umntu w’iwanyu  mu gisekuruza iwanyu  wigeze kubaho w’umu Arbinos, hanyuma bika byagaruka aho ushobora gusanga umuntu yashakana n’umugore akaba yabyara umu Arbinos, cyangwa ku bantu bashakanye ugasanga bose badafite ya ma cellule ya tuma umwana avuka afite ibara ry’uruhu rw’irabura akavuka ari umu Abinos.

Ikindi nkuko  abantu benshi bibaza niba umu Arbinos  afite ahuriye n’umuzungu ntabwo ari uko bimeze  kuko  umu Arbinos  afite aho atandukanye n’abazungu kuko ku ruhu rwabo bafite ka kantu kabafasha kurinda uruhu rwabo izuba, bita “Meranine”  umu Arbinos we  ka kantu kabarinda izuba  ntako bagira,  nubwo abazungu bafite uruhu rwera ariko ako kantu barakagira kabarinda izuba.

Gushakana nabo nta ngaruka n’imwe

N’ubwo abakobwa bafite iki kibazo cy’uruhu bakunda kunenwa cyane n’abasore bageze igihe cyo kurongora, ngo nta ngaruka buri gihe uruhu rw’umukobwa cyangwa umusore rufite ku urubyaro rwe.

Uko abirabura babiri bashobora kubyara umwana ufite bene iki kibazo, ngo si itegeko ry’ubuzima ko ufite iki kibazo cy’uruhu nawe abyara umwana afite iki kibazo. Ibi rero ngo ntibikwiye gutera ikibazo umusore cyangwa inkumi yabengutse ufite iki kibazo cy’uruhu.

KIPHARMA ni Pharmacie yo mu Rwanda ifasha cyane iri shyirahamwe ry’ababana n’ubu bumuga bw’uruhu mu kubaha amavuta yo kwisiga n’ingofero zibarinda izuba.

Lambert Kadenge wo muri KIPHARMA avuga ko amavuta babaha abarinda kwangirika kw’umubiri, gusa aya mavuta akaba yihagazeho kuko agura 20 000Frw, nubwo mbere ngo yaguraga 50 000Rwf, ubushobozi butabonwa na buri wese muri bo.

Kadenge akavuga ko KIPHARMA iri gukorana n’amashyirahamwe y’ababana n’ubumuga kugira ngo barebe uko bageza aya mavuta ku bayakeneye bafite ubu bumuga bw’uruhu ku giciro gito cyangwa ku buntu.

Nubwo Leta yashyizeho amategeko arengera abafite ubumuga, ababana n’ubu bumuga bw’uruhu bavuga ko nta mategeko yihariye abarengera ahari, by’umwihariko nk’abantu bakorerwa ihohoterwa ridasanzwe ryibasira imibiri yabo kubera imyumvire mibi iri muri bamwe mu banyarwanda n’abatuye aka karere.

Mu Rwanda, nta mubare ufatika iri shyirahamwe rizi w’abafite iki kibazo cy’uruhu, gusa mu Ntara y’Amajyaruguru babaruye 50, mu mujyi wa Kigali 25 nk’uko Hakizimana yabitangaje, bakaba bagifite imbogamizi yo kubona n’abo  mu byaro kuko hari n’ababaho mu buzima bwo kutigaragaza kubera ipfunwe, inenwa n’ihohoterwa bakorerwa, bagahitamo kwigumira mu ngo zabo kure mu byaro.

Kadenge na Hakizimana berekana umuti wifashishwa n'abafite ubu bumuga bw'uruhu
Kadenge na Hakizimana berekana umuti wifashishwa n’abafite ubu bumuga bw’uruhu
Umuti bakoresha ntabwo buri wese ufite iki kibazo abasha kuwigondera, barasaba kubifashwamo
Uyo uruhu rwabo rutitaweho rucika ibisebe bishobora kuvamo cancer y'uruhu mu buryo bworoshye
Uyo uruhu rwabo rutitaweho rucika ibisebe bishobora kuvamo cancer y’uruhu mu buryo bworoshye

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • Ewana uyumusore ndamuzi numuhanga twabanye kwishuri rya secondaire ahantu bita ikagogo nkaba namubwira ngo courage kandi abantu bose tugomba kumvako umuntu wese ari nkundi courage man ibyiza biri imbere

  • Yooooo disi aba bantu nitubafate nkatwe ubwacu!
    Mpora nibuka Nyamweru wo kuri St Andre ku cyapa, nahize ndi umwana ariko nagiye no kwiga mu mahanga ndagaruka ndahamusanga!
    Nibaza ko ibyamubayeho byaba byaraturutse ku ruhu rwe. Nimureke tubahe agaciro kimwe n’uko natwe tugakenera buri munsi

  • uyu musore akomereze aho kuzamura ubuzima bwa ba albinos, turamushigikiye kandi tumuri inyuma. n’abandi bafite abo bana bamushaka bakajya muri iryo shirahamwe ntibigunge. courage man

  • Mwanyohereza numero za telephone za Hakizimana ?

    • Wayimwatse kuri e mail ye ko bayiguhaye?

  • Njye uyu musore ndamuzi cyane nagize amahirwe yo kubana nawe muri komite y’abayobozi b’abanyeshuri ibitekerezo bye ni inyamibwa kandi akaba yarubahirwaga uburyo akora inshingano ze imiremerwe ye ntiyamubujije icyerekezo n’abandi rero ntibacike intege ni uwo gufatiraho urugero ndasumbwa imbere ni heza kandi haraharanirwa

  • cyera nkiri umwana twari duturanye numuryango wa aba albinos bagiraga abakobwa beza cyaneee njyewe mbonye umu albinos kazi mwiza namurongora, uyu mu type ndabona azi ubwenge cyane azi nokwisobanura kandi ndabona ari serious. Nakomeze yige azagera kure buriya murwanda habaye umu albinos wumuherwe cg w’umu minisitiri nibwo imyumvire mibi yava mubanyarwanda. uziko albinos iyo bageze ibulaya abazungu babita benwe wabo kandi bakabakunda

  • We do not write arbinos, we write albinos!!!!Check carefully what u write comrades!!!

  • Nk’uko abarwayi ba sida Leta y’ubumwe ibaha imiti igabanya ubukana ku buntu, Leta  nirebe uburyo yajya ibaha ariya mavuta ku buntu ndetse inafashe abafite ubushake kwiga bakaminuza

Comments are closed.

en_USEnglish