Tugomba gutsinda u Rwanda i Libreville – Rigobert Nzamba
Umutoza w’ikipe ya Gabon y’ingimbi yatangaje, nyuma yo kunyana n’Amavubi y’ingimbi, ko byanze bikunze iyi kipe y’u Rwanda niza iwabo mu byumweru bibiri biri imbere bazayikuramo. Ni nyuma yo kunganya ubusa ku busa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru.
Umukino utari ushamaje ku mpande zombi, Amavubi y’umutoza Richard Tardy yagerageje gusatira kenshi ariko abasore ba Gabon bagahagarara neza kugeza umukino urangiye ntawurebye mu izamu ry’undi.
Richard Tardy yari yakinishije bamwe mu basore beza ubu u Rwanda rufite mu mupira w’amaguru w’ingimbi barimo umuzamu Kwizera Olivier wa APR FC, Rutanga Eric wa APR FC, myugariro Bishira Latif, Robert Ndatimana, Mushimiyimana Mohamed n’abasore nka Sekamana Maxime.
Umunyezamu w’ikipe ya FC Mounana Patrick Menene Mekosso yakuyemo uburyo bubiri bwiza bwari bwabazwe bw’umusore Jean Paul Niyonzima watahaga izamu.
Umutoza Richard Tardy yaje gushyiramo Patrick Sibomana bita Pappy wagerageje kongera imbaraga mu gusatira ariko nawe ntiyagira icyo ahindura mu kunyeganyeza inshundura byari byananiranye.
Ikipe ya Gabon nayo ikaba yabonye bumwe mu buryo bwiza bwabaga bwabazwe ariko ba myugariro barimo Neza Anderson bagahagarara neza.
Gabon nayo ikaba yari yakoze ku basore bayo beza barimo n’abakina mu mahanga nk’ababigize umwuga.
Nyuma yo kunganya umutoza wa Gabon Rigobert Nzamba yavuze ko yabonye Amavubi ari ikipe itoroshye kandi yo kwitondera ariko byanze bikunze umusaruro avanye i Kigali uzatuma boroherwa n’umukino wo kwishyura i Libreville.
Umutoza Richard Tardy we yatangaje ko ibintu bitararangira agifite amahirwe.
Uyu wari umukino ubanza w’amajonjora yo gushaka tike y’igikombe cy’Africa U20 kizabera muri Senegal mu 2015. Umukino wo kwsihyura uzaba tariki ya 24 Gicurasi.
Photos/Paul Nkurunziza
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ntagishya na FERWAFA ikora kuriya, yabaye umugaragu wikipe imwe gusaaaaaaaaa! puuuuuuu
Comments are closed.