Digiqole ad

Kwihangana yasigaye wenyine avuye mu mirambo y’i Nyanza ya Kicukiro

Jenoside yasize ingaruka zikomeye cyane ku bayirokotse cyane cyane. Patrick Kwihangana ni umwe mu bakozweho bidasanzwe. Ababyeyi be bombi n’umuvandimwe we w’umukobwa wamurutaga cyane bose barishwe, by’umwihariko no mu miryango y’abo kwa se na nyina nabo barashize hasigara mbarwa. Ubuzima nyuma ya Jenoside bwaramugoye cyane.

Patrick, akomeje kwihangana no guharanira kubaho
Patrick, akomeje kwihangana no guharanira kubaho nyuma yo kubura abe bose

Jenoside yatangiye Patrick afite imyaka itanu. Ati “Nigaga mu kuburamwaka aho twari dutuye ku Kicukiro. Papa yitwaga Murangwa mana yitwa Nyirababirigi Vanessa.

Ubwo indege  y’uwari Perezida yahanurwaga muri iryo joro twaraye dutewe  ababyeyi batarataha, abaduteye bahasanze njye na mushiki wanjye, maze umusirikare wari uyoboye icyo gitero ararakara akubita urushyi rukomeye mushiki wanjye agwa igihumure, njye njya kwihisha munsi y’intebe, gusa bahita bahita bagenda.” Ibi ni ibyo yaje kumenya nyuma ko indege ya Perezida yari yahanuwe.

Kwihangana avuga ko Ababyeyi batashye bahise bigira inama yo guhunga, bucyeye bahungira muri ETO Kicukiro, aho bacumbikiwe mu mashuri, babayeho aho barinzwe n’abasirikare ba MINUAR. Ariko nyuma aba basirikare baza kubata Interahamwe zari zirekereje ku miryango zitangira kubica.

Kwihangana ati “ Papa abonye ibintu bikomeye, yaranteruye duhunga tugana hepfo nka Niboye, ariko ntitwabasha gucika Interahamwe kuko zari zaje ari nyinshi cyane, ziradufata zidushorera turi benshi zituganisha kuri Sonatubes, zagendaga zikuramo bamwe zibica, twageze Sonatubes tuhasanga igihiriri cy’abantu benshi, ariko  tukiri kumwe njye na mushiki wanjye na Papa na Mama.

Tugeze sonatubes babanje kutwicaza akanya gato muri icyo gihiriri, nyuma badusubiza inyuma  batuganisha Nyanza ya Kicukiro.”

Mu nzira y’umusaraba iva Sonatubes igana i Nyanza ya Kicukiro Abatutsi benshi bagoswe n’Iterahamwe, Patrick yibuka ko mushiki we wari mukuru hari Interahamwe yamubonye ikamumenya ikamushikanuza mu bandi ikamwambura imyenda ariko Maman we akongera akamukururira mu kivunge cy’Abatutsi bari bashorewe, gusa iyo nterahamwe ntibure gukubita ubuhiri buremereye mushiki we mu mugongo bagakomeza urugendo ataka cyane.

Muri uru rugendo bagendaga bica abantu buhoro buhoro nibwo Kwihangana aheruka mushiki we na maman we. Ati “Nkeka ko baguye muri uru rugendo, maman yakomeje kugendana na mushiki wanjye, utarabashaga kugenda. Nibaza ko biciwe muri uru rugendo maman yanze kumusiga.

Bageze i Nyanza ya Kicukiro Papa we akimuteruye, bahageze Interahamwe yari izi Papa we imutema akaboko hafi kukavanaho. Ati “iyo nterahamwe yahise idushinyagurira iti wa cyana we genda wikoreye akaboko ka so nk’uko nawe yari akwikoreye.

Ubwo Twakomeje tuzamuka Papa agenda avirirana, aza guha n’amafaranga yari afite Interahamwe yari imuri hafi ngo imwicishe isasu ntimuteme, Interahamwe ihita imubwira  sindakwica ndaza kukwicira ahandi hatari aha, ayo mafaranga n’ubundi wari kuyampa’’.

Mu gukomeza kuzamuka babaganisha ahari ikimoteri cy’imyanda, uyu mubyeyi yari asigaranye yaje kwitura hasi kubera ko amaraso yariho amushiramo, ya nterahamwe ngo yaraje iramukubita ngo ahaguruke agende si aho agomba gupfira, uyu mugabo arihangana arahaguruka barakomeza.

Uyu mwana Kwihangana avuga ko bageze i Nyanza ya Kicukiro bugorobye, babicaza munsi y’umukingo batangira kwica abantu bose bari kumwe, bamwe baraswa, abandi batemagurwa, abandi bakubitwa amahiri.

Ati “Interahamwe yanje hejuru igiye kunkubita icyuma mu mutwe papa ahita ansunikira ku ruhande umusirikare ahita amurasa amasasu arapfa amaraso ye antarukiraho ari menshi nanjye nda n’utaye ubwenge ngwa igihumure n’abandi bantu bicwaga bangwa hejuru nguma aho mu mirambo bagirango napfuye nanjye.”

Kwihangana yagaruye akenge nijoro agerageza kuva mu mirambo biramunanira kubera imbaraga nke z’ubwana, inzara n’inyota yigumira aho mu mirambo burinda bucya. Gusa mu gicuku ngo haje Interahamwe zisaka abantu zishaka abapfanye amafaranga. Zikanahamagara ariko ngo niba hari ukiri muzima navuge bamufashe hagira utaka atabaza bagahita bamutera ibyuma akanogoka.

Ati ‘Nanjye ndi mu batatse ngo bamfashe, baraza bantera icyuma mu nda no mu mutwe nta ubwenge ariko sinashiramo umwuka.ibyakurikiye sinabimenye. Nashidutse hari umuntu wamenye ari kunjyana kumpisha mu bihuru hepfo aho. Twahamaze iminsi nk’itatu, uwo mugabo wari wahanjyanye ntamuzi nawe twari twihishanye bigeze nijoro ajya gushaka utuzi ngo tunywe, niho yahuye n’Inkotanyi ziramumenya ziturokora gutyo tuva mu gihuru.”

Patrick bamujyanye ahantu abasirikare b’Inkotanyi bari baragize nk’ibitaro bamuvura igisebe cyo mu mutwe n’igikomere yatewemo icyuma mu nda, amaze koroherwa bamujyana mu kigo cya SOS Kacyiru.

 

Ubuzima bukomeye nyuma ya Jenoside

Ibikomere byo mu nda no mu mutwe ntibyakize neza kuko bitavuwe neza. Yavuye kuri SOS ku Kacyiru ajyanwa n’umusore wari ukiri ingaragu witwaga Ntaganira ngo babane, ni muri gahunda yari iriho yo gushyira abana mu miryango ibashaka bakava mu bigo by’impfubyi.

Ati “Ntaganira yamfashe neza, antangiza ishuri kuri Saint Patrick ku Kicukiro, niga neza ndi umuhanga, ngeze muwa gatanu akora ubukwe. Nyuma bajye mu mahanga bansigira umuntu wari inshuti yabo bamubwira ko bazagaruka vuba kundeba.

Ntaganira yansize kwa Ernest (irindi ntaryibuka) asiga ananyishyuriye igihembwe cya mbere cy’uwa gatandatu. Ariko Ernest aho kungumisha mu ishuri yarinkuyemo ambwira ko nzajya mufasha imirimo yo mu rugo. Nabonye ko bidakwiye njya kubitekerereza mwalimu wanyigishaga aranyumva ambwira ko agiye kunshakira ahandi nakwiga nishyura macye n’aho nzajya ntaha.”

Uyu mwalimu koko yarabimufashije amwoherereza uwundi mwalimu akiga aba kuri uwo mwalimu ku mashuri ya Katoliki arangiza neza amashuri abanza aratsinda bamwohereza ku kigo cyitwa Saint Joseph cy’i Cyangugu.

Uyu mwalimu wareraga imfupbyi nyinshi yamubwiye ko atazajya amubonera ibikoresho n’amatike ajya i Cyangugu, amushakira ishuri i Kigali ahitwa kuri King David ndetse amushakira n’icyangombwa cya FARG.

Ati “Yahise ambwira ati ubu rero ubaye umugabo ndagucukije ugiye kwirwanaho mu buzima nanjye nkomeze nite kuri bariya bato.”

 

Mu biruhuko yasigaranaga mu kigo n’umuzamu

Patrick atangiye kwiga King David, yibazaga aho azataha mu biruhuko hakamushobera, bituma yegera uwari umuyobozi wa King David amubwira ikibazo cye, undi amubwira ko azamusubiza nyuma y’ibizami.

Ibizami birangiye Patrick yagumye mu kigo abandi batashye ategereje ko ubuyobozi bw’ikigo bumuha igisubizo ku kibazo yari yarabagejejeho.

Bugorobye musaza wa Annet wari umuyobozi wa King David  witwa Pascal, yamusanze aho atatashye amubaza impamvu, maze Patrick amusobanurira ko atanagira aho ataha, nibwo Pascal yamwemereye ko azajya aza kurya aho yabaga, ariko agataha mu kigo kuko ntaho yari bubone amuraza, biba uko akajya kurya kwa Pascal nimugoroba akajya kurarana n’umuzamu w’ikigo kugeza ibiruhuko birangiye abandi bana bagaruka ku ishuri. Ubuzima bw’ishuri bugakomeza.

Muri King David haje gutangira umuryango wa AERG, abwira bagenzi be ikibazo cye maze abana bagenzi be bafite aho bataha biyemeza kujya bakuranwa gutahana nawe mu biruhuko buri gihembwe aho kugirango agume mu kigo wenyine ntawundi muntu bari kumwe nijoro akararana n’umuzamu.

Gusa mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa gatatu yagize ikibazo cy’umutwe umubabaza bikomeye kubera cya cyuma yatewe mu mutwe, araremba cyane bamwohereza mu bitaro i Kanombe, yorohewe agaruka ku ishuri bamwangira kuharwarira, kuko hari umunyeshuri waharwariye agapfa, bakanga ko nawe yazahapfira.

Ubuyobozi bwa King David bwamusabye kujya gushaka aho arwarira, yazakira neza akabona kugaruka mu kigo, kuko bari bafite ubwoba bw’uko yazapfira mu kigo.

Kubera ko Patrick atari afite aho aba, bavandimwe be bo muri AERG ya King David, umwe  muri bo yabibwiye umuvandimwe we wigaga ahandi bafata umwanzuro wo kumujyana iwabo kuko nabo bari imfubyi bibana bamushyira iwabo.

Patrick yaje kugira amahirwe abona umugabo wari inshuti y’uwo muryango yabagamo ajya kumusabira ishuri mu kigo cyitwa APAER, uwakiyoboraga witwa Uwanyirigira Seth amwemerera kwiga anamwishingira ku mafaranga y’ishuri kuko FARG itashoboraga kumwishyurira kuri APAER kandi yahatangiye mu gihembwe cya kabiri kirangira.

Patrick ati:’’ Ubwo naragiye nkomereza umwaka wa gatatu kuri APAER igihe cy’ikizami kigeze nza kugikorera King David kuko niho nari narasinyiye amafishi y’ikizami cya Leta, ariko kubera uburwayi no kwiga gake sinabasha kukitwaramo neza’’.

Naje kugaruka muri APAER mu mwaka wa kane baranyakira nkomeza kwiga ndwaragurika, muri wa muryango nabagamo umukobwa mukuru ari nawe wareraga barumuna be ararongorwa, arongowe biba ngombwa ko nongera gushaka ahandi mba kuko atari kubajyana aho yubatse urugo ngo nanjye anjyane.

Ubwo naje gukomeza kubaho, gutyo mu gihe cy’ibiruhuko nkatungwa n’udufaranga AERG yo muri APAER yateranyaga ikankodeshereza aho mba, ikanangurira n’ibyo ndya, nkomeza ubwo buzima butari bwiza, ariko ndihangana, ngeze mu mwaka wa gatandatu mu 2012 naje gutsindwa ikizami cya Leta kuko cyabaye umutwe umereye nabi muri icyo gihe. Mu 2013 nasubiyemo ndagitsinda mbona amanota, ubu mfiti icyizere ko FARG izamfata nkakomeza Kaminuza.”

Ubuzima bukomeye bwo gusigara wenyine buracyakomeje, Patrick Kwihangana ubu abana n’undi musore basa n’abahuje ikibazo ku Kicukiro aho bacumbikiwe n’umubyeyi wabemereye kujya abishyurira inzu ubundi nk’abasore nabo bagatungwa n’uturaka twa hato na hato iyo bagize amahirwe yo kutubona.

Patrick ubu ufite imyaka 25, yize nabi kubera uburwayi bw’umutwe ariko afite icyizere ko aziga Kaminuza akarangiza agahindura ubuzima bwe bubi yabayemo kuva yagirwa impfubyi na Jenoside.

Ati “Ubu duhora duhanganye n’ibibazo by’ubuzima bukomeye, kubura icyo kurya no kubura icyo kwambara bibaho kenshi ariko mfite icyizere ko Imana izadufasha tugahindura ubuzima najnye nkabaho neza.”

Nyuma y’uko kuzisaba no kubaza nyirazo niba zashyirwa hano; Telephone igendanwa ya Patrick ni:  0785534864

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com 

18 Comments

  • Nibyo koko uyu mwana twariganye kuri APAER

  • disi mujye mutanga contact zaba bana kuburyo nuwabona basi agafuka kumuceri yabashyira bugacya kabiri. tel ye mwokabyaramwe Imana ishoboje umuntu ajye basi abaha icyo kurya uko ashoboye. Imana Ibairire neza

    • Contacts zaba basore  zirakenewe pe naho umuntu aba adafite byinshi ntiyabura icyo amugenera kandi umutima wo gutanga cg gufasha sukugira byinshi aba nibo ba kwiriye gufashwa nyabuneka umuseke mudushakire numeros zuyu  musore pe kandi  yakorerwa nu buvugizi kana vurwa neza Murakoze

  • nyamara   ndumva  Annet  king  david  ,  aho  yaramubereye  ikigwari!   ihangane  muvandi  imana  izakwibuka!

  • Ndifuza kubona contacts ze on my email: [email protected]. ndashaka gutanga ubufasha

  • his contacts plz, turashaka gutanga ubufasha

  • humura mama.patrick twize kukigo kimwe muri apaer nakundaga kubona atuje atavuga nkabyibazaho.manayajye nsenga ca inzira kuri patrick umuruhure umutima kuko yavutse nkabandi bana.ndibuka umukecuru yamuzaniye utuntu aramubura aratumpa nanjye ndamushaka ndamubwira ngo mama wawe yakubuze ampaye ibintu.nukuri sinaringamije kugutoneka.gusa humura se wimpfubyi arakuzi azakuruhura.gusa inkoramaraso zisoma bino bintu zirebe ibyo zakoze maze zitekereze igihana zahabwa.komera mama.gusa mutange contact ze umuntu yamufasha sinarinziko yanasibiye twe twabonye akazi nukuri twamufasha.

    • mbuze icyo mvuga,Patrick komera kd impore muvandi,komeza utwaze gitwari mama,Imana yaguciriye inzira ikakurenza ibyo byose,hari impamvu yabikoze,igufiteho umugambi kd mwiza,gusa dusangiye ubuzima nkeneye kuganira nawe,e-mail adress yanjye [email protected] uzanyandikire mbone iyawe sibyo mama,humura ,komera, impore

  • Mukomere mutwaze cyane Muzabaho kandi neza.

  • mana we agahinda, umujinya biranyishe. ni ukuri hari ibintu bigoye kwakira pe. Aba banyagwa bakoze ibi ariko aho muri muraryama mugasinzira? kandi nziko benshi musoma ibi, niko muri abantu cyangwa inyamanswa….sha uwiteka azabibabaze. ndi umu shomeri gusa abafite bagufashe.. umunsi uwiteka yanshoboje nzagushakisha

  • Contacts zaba basore  zirakenewe pe naho umuntu aba adafite byinshi
    ntiyabura icyo amugenera kandi umutima wo gutanga cg gufasha sukugira
    byinshi aba nibo ba kwiriye gufashwa nyabuneka umuseke mudushakire
    numeros zuyu  musore pe kandi  yakorerwa nu buvugizi kana vurwa neza
    Murakoze

  • nukuri patrick. mbuze icyo mmvuga. kuko imyaka twabanye yose muri apaer twiga muri class imwe (mec) nsinarinziko wahuye n’ubuzima bumeze gutyo. gusa wajyaga ubwira ko uri mfumbyi nkifuza kumenya ibyawe ngatinya ku kubaza. nanga kugushengura umutima. gusa icyo nakubwira imana irakuzi kandi nziyuko kubaho kwawe atari impuhwe bakugiriye.

    • Patrick,ihangane IMANA irakuzi aho wavuye niho hakomeze cyane,nabizi neza ko bidatinze uzahindurirwa amateka.tuzafatanya

  • contact zuyu musore kubazisabye bashaka gutanga ubufasha ni 0785534864

  • komera imana igufiteh’umugambi.

  • Mana, jye ndumiwe gusa. Burya  dufite ibibazo pe.  Gusa, bitabujije ko mu ducye mfite nzashaka aba basore nkagira icyo nabaha uko kizaba kingana kose, nisabiraga FARG ko muri budget nkeya igira, yagena RUBRIQUE budgetaire yo gufasha abana bafite ibibazo byihariye. Turabizi ko ari benshi. Ariko muri abo benshi harimo ibirenze ukwemera kandi nkeka ko nayo yabikora gusa hari ubwo baba batanabizi neza. Nizere ko ubu nandika ibi FARG yamaze kumenya uko izabafasha. Cyane nkuyu ufite uburwayi butavuwe neza.

  • birababaje biteye agahinda, sinabona uko mbivuga gusa Patrick komera ukomeze gusenga no kwizera Umuremyi wawe, arakuzi kandi aragukunda, igihe cye nikigera azagusubiza kuko ni we mubyeyi usigaranye kandi ahoraho akunda abana be kuturusha, ni ukuli azaguha ibigukwiriye, azakuzamura akuruhure. Amasengesho niyo nkunga yanjye ariko Uwiteka nanshoboza ubundi bufasha sinzabura kubukugezaho. Ndababaye cyane pee…

  • leta nigabanye imwe mu ishahara ABABANA BABONE NABO IKIBATUNGA

Comments are closed.

en_USEnglish