Ku ncuro ya kane u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’inyoni
Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 11 Gicurasi, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bitandukanye ku Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe inyoni ndengamipaka “World Migratory Bird Day”.
Mukeshimana Jean de Dieu, ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ari nacyo gifite mu nshingano ubukerarugendo, yadutangarije ko impamvu u Rwabda rwizihiza uyu munsi, ari uko narwo izo nyoni zirenga imipaka zirugeramo.
Mu Rwanda imibare ngo igaragaza ko habari byibura inyoni zigera ku 130 zituruka mu mpande zitandukanye z’Isi.
Mukenshimana yagize ati “Uyu munsi ufitiye akamaro kanini u Rwanda,… hari abakerarugendo baza kuzikorera ubushakashatsi, abazakureba impamvu zisohoka zigahitamo mu Rwanda, niba zibayeho neza, n’ibindi.”
Akomeza avuga ko uretse ako kamaro ko gukurura abakerarugendo amadevize akinjira ariko ubusanzwe inyoni ntizona gusa, ahubwo zina rya udusimba duto dushobora kwangiriza imyaka.
RDB ivuga ko u Rwanda rufite amoko menshi y’inyoni, zimwe zishobora kuboneka mu gace u Rwanda ruherereyemo ariko ntiziboneke ahandi ku Isi nk’izitwa “Endemic Birds” zigaragara mu Rwanda, by’umwihariko muri Pariki ya Nyungwe ahanini bitewe n’imiterere yarwo.
Muri Pariki y’Akagera naho ni akandi gace kabarizwamo inyoni n’inyamanswa zitandukanye ziba zihariye by’umwihariko ziboneka ku mugabane wa Afurika gusa.
Mu kwizihiza uyu munsi wahariwe inyoni ndengamipaka, RDB yifatanyije n’abakerarugendo, abanyeshuri biga iby’ubukerarugendo n’abandi bantu batandukanye basura pariki y’Akagera, iri mu Ntara y’Iburasirazuba.
Alice Uwizeyimana, umunyeshuri mu ishuri rikuru ry’amahoteli n’ubukera rugendo(former RTUC) nawe wari witabiriye uyu muhango yavuze ko kuba basuye inyoni muri Pariki y’Akagera byamushimishije cyane kuko hari byinshi biga mu ishuri ariko nti tubabibone imbona nkubone.
Nyuma yo kubona ko hari inyoni zigenda zicika mu Rwanda nk’Imisambi n’izindi, kandi zifite akamaro kanini, binyuze muri RDB, Leta yatangiye kubungabunga izisigaye.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe inyoni ndengamipaka watangiye kwizihizwa muri 2006, utangijwe n’umuryango w’Abibumbye, n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga ibinyabuzima muri rusange, harimo n’inyoni.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com