Umwongereza Stephen Constantine niwe ugiye gutoza Amavubi
11 Gicurasi – Nubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryavuze ko rizemeza umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi mu cyumweru gitaha, kuri iki cyumweru Umuseke wabashije kumenya ko uyu ari Stephen Constantine watoje amakipe y’ibihugu nka Sudan, Malawi,Ubuhinde na Nepal.
Afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza na Chypre azwi kuba yaratoje amakipe y’ibihugu ane ariko aho yagize ibihe byiza ni mu ikipe ya Nea Salamis Famagusta FC.
Afite icyangombwa cyo gutoza nk’umunyamwuga gitangwa na UEFA ndetse ni umutoza uri mu kanama k’abatoza b’intyoza ba FIFA utanga amahugurwa ku bandi batoza ku isi.
Bigaragara ko atari umutoza uhendutse. Gukina umupira yabihagarikiye muri America kubera imvune, atangira ibyo gutoza mu 1989 aho muri Amerika.
Mu 1999, atoza ikipe y’igihugu ya mbere ya Nepal yayigejeje ku mwanya wa kabiri mu mikino y’ibihugu bya Aziya y’Amajyepfo.
Uyu mutoza w’imyaka 51 ahize kuri uyu mwanya abandi batoza babiri bahabwaga amahirwe aribo; Ratomir Djukovic wigeze gutoza Amavubo mu 2004, na Kim Poulsen umunya Denmark wibuka mu Rwanda ubwo yatozaga ikipe ya Tanzania.
Uyu mugabo wavukiye i Londres, hagati ya 2002 na 2005 ubwo yatozaga ikipe y’igihugu y’Ubuhinde mu kwezi kwa 10 2003 yatsinze u Rwanda 3 – 1 cy’Amavubi cyari cyatsinzwe na Aziz Barinda.
Hari mu mikino ya Afro-African Games yari yabereye mu Buhinde bukaza no kuyegukana, iki gihe uwo yatsinze watoza Amavubi ni Ratomir Dujković bahataniraga uyu mwanya muri iyi minsi.
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Ratomir Dujković ariwe wari ufite amahirwe menshi yo kuramutswa Amavubi ariko akaba yifuzaga umushahara utari hari ya 20 000$, mugihe uyu mutoza Stephen Constantine we amakuru dufite yemeza ko umushahara we waba uzaba uri hagati ya 16 000$ na 18 000$.
Uyu mugabo hambere yatangarije ikinyamakuru Lesrosbifs ko akunda cyane kubana n’abakinnyi no kubereka ko inshingano yabo ya mberea ari ugutsinda.
Uyu mugabo nubwo atazwi cyane iwabo, niwe mutoza w’umwongereza watoje amakipe y’ibihugu ane nyuma y’icyamamare Sir Bobby Robson.
Akazi gakomeye afite karimo ako kongera guha Amavubi isura y’ikipe ishobora gutsinda. Mu mikino mpuzamahanga irindwi (10) Amavubi aheruka gukina rwanganyije itatu gusa indi rurayitsindwa, ibintu bituma Abanyanyarwanda bamwe batakibona Amavubi nk’ikipe ishoboye.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ntubona inkuru rero, iyi niyo bita inkuru ishyushye, mutagombye kutubwira ngo amakutu dukesha BBC.
Uyu nawe araje atwemeze
Ni hahandi azitoza anikomere mu mashyi umupira w’amaguru mwarawuzambije. mwamuretse ariko mukayashyira muri Volley na Basket. Nta mupira mu Rwanda tuzagira tukiyoborwa na sentiment muri FERWAFA. Ko Rayon muyivanyeho se,
oya muratubeshye cyane! uriya ntabwo ariwe kucyi mudakora research koko?reba iyo foto urebe n’iza Stephen Constantine muri google urabona ko atari we. uriya ni undi muntu wigenderaga! plz be professional!
Comments are closed.