Digiqole ad

Ihuriro ry'Abakobwa b'abayobozi ryaremeye uwacitse ku icumu utishoboye

Ihuriro ry’abakobwa b’abayobozi mu makaminuza ya Leta  ndetse n’ayigenga GLF Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu ryaremeye umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utishoboye utuye mu midugudu ya AVEGA iherereye mu  Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko.

Abayobozi b'iri hururi ry'abakobwa b'abanyeshuri baha inkunga Uwimana
Abayobozi b’iri hururi ry’abakobwa b’abanyeshuri baha inkunga Uwimana

Iki gikorwa cyakorewe umubyeyi witwa Uwimana Claudine, cyabimburiwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho aba bakobwa beretswe bakanagaragarizwa amateka mabi yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bigira kuri ayo mateka bubake ejo hazaza heza habo ndetse n’ah’igihugu.

Rosette Nkundimfura, umuhuzabikorwa w’iri huriro ry’abakobwa b’abayobozi muri Kaminuza za Leta ndetse n’izigenga  GLF Rwanda, yavuze ko igikorwa nk’iki bagiteguye bagamije kwigira ku mateka mabi no ku icraburindi ryaranze igihugu cyabo ngo bibafashe kubaka amateka mashya n’u Rwanda rwiza.

Rosette ati ” Nyuma yo kwigira kuri aya mateka, mu bushobozi bucye dufite twifuje no gusura uyu mubyeyi (Uwimana) kugirango tumubwire ko twifatanyije nawe ntaheranwe n’ubwigunge yatewe na Jenoside.”

Aba bakobwa bashyiriye uyu mubyeyi ibikoresho n’ibifungurwa ndetse n’ubwisungane mu kwivuza ku bana batatu b’impfubyi arera, ndetse bamuha ubutumwa bwo kumukomeza. Uyu mubyayi utishoboye akaba ari ubwa mbere asuwe, bamuhaye ubutumwa bwo kumukangurira kurushaho gushakisha kugirango ahangane n’ingaruka za Jenoside.

Uwimana wasuwe yabwiye Umuseke ko yanezerewe bikomeye cyane kuko igikorwa bamukoreye cyatumye yumva yongeye kwibuka ibihe byiza yagiranaga n’abe mbere y’uko bicwa muri Jenoside.

Ati “Ndashimira cyane ko abana nk’aba bantekerejeho bakagira umutima w’urukundo. Bikomeje gutya byafasha imitima ya benshi bameze nkanjye.”

Aba bose bagize umuryango wa GLF Rwanda n'ababaherekeje
Aba bose bagize umuryango wa GLF Rwanda n’inshuti zabaherekeje
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri kuri uru rwibutso
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri kuri uru rwibutso
Binjiza mu nzu inkunga y'ibiribwa bazaniye Uwimana
Binjiza mu nzu inkunga y’ibiribwa bazaniye Uwimana
Rosette Nkundimfura umuhuza bikorwa wa GLF Rwanda ati twigire ku mateka twubake ejo hazaza
Rosette Nkundimfura umuhuza bikorwa wa GLF Rwanda ati twigire ku mateka twubake ejo hazaza
Uwimana yashimiye cyane aba bakobwa bamusuye
Uwimana yashimiye cyane aba bakobwa bamusuye
Uyu mubyeyi ahagarariye abapfakazi ba Jenoside batuye mu mudugudu wa Avega ku Kimironko yashimiye cyane igikorwa uru rubyiruko rwakoze
Uyu mubyeyi ahagarariye abapfakazi ba Jenoside batuye mu mudugudu wa Avega ku Kimironko yashimiye cyane igikorwa uru rubyiruko rwakoze

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • NARINGIZE NGO NI IHURIRO RY’ABAKOBWA B’ABACURUZI CGA ABANDI BIKORERA KUGITI CYABO!!! BYAHE SE AMAFRANGA BAYAKUYEHE KO UBUKENE N’INZARA BIVUZA UBUHUHA HANZE AHA. NI ABAYOBOZI NYINE!

  • kweri!aba se bo urabagaye?nawe ukore nkabo cg nutabishobora uceceke

Comments are closed.

en_USEnglish