Hari abakekwaho gushimuta abana bato. Polisi iraburira ababyeyi
Nyuma y’aho muri iyi minsi, Umuseke wakiriye umubyeyi avuga ko umwana we Ndayishimiye Joshua yaburiwe irengero tariki ya 6 Mata 2014, ndetse nyuma Polisi y’u Rwanda ikaza guta muri yombi abantu babiri bakekwaho gushimuta abana, ababyeyi barasabwa kwita ku mutekano w’abana babo.
Ndayishimiye Joshua w’imyaka ibiri n’amezi atandatu ni umwana wa Ndayisaba Adrien na Nirere Vestine, yabuze tariki ya 6 Mata ubwo yari yajyanywe gusenga ku rusengero rw’ADEPR rwa Rwarutabura mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro n’Umuseke, Ndayisaba Adrien se w’uwo mwana yagize ati “Umwana wacu yaburiye ku rusengero, kwakundi abana bakunda gusohoka mu gihe cy’amasengesho, ne we yarasohotse ntiyongera kugaruka, kugera ubwo twamuburaga turashakisha kuva icyo gihe turaheba kugeza none.”
Uyu muryango wiyambaje Polisi bukeye bwaho ariko na n’ubu ukwezi kurirenze umwana ataraboneka.
Umuseke waje kumenya ko kuri stasiyo ya polisi i Nyamirambo hari abantu bahafungiye, bakekwaho icyaha cyo gushimuta abana, bituma dushaka kumenya niba ari abari batwaye Ndayishimiye Joshua, nubwo twasanze abana yafatanywe Joshua atarimo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi, yabwiye Umuseke ko koko mu cyumweru gishize hari umukobwa witwa Akeza Diane, ukomoka mu karere ka Muhanga wakoraga akazi ko mu rugo wafatanywe umwana w’umukobwa muto witwa Gatesi Queen.
Uyu mukobwa yafatiwe i Gikondo, mu murenge wa Kigarama, abwira polisi ko yamutoraguye mu nzira ahita amutwara.
Uyu mukobwa yabwiye kandi Polisi ko yari kumushyira umugore witwa Gasaro Claudine uzwi ku izina rya Uwimbabazi, ubusanzwe utuye i Nyamirambo (Nyarugenge), ngo akaba yari yamubwiye ko namuzanira umwana azamuhemba.
Akeza Diane kandi yatangarije Polisi ko ibyo bikorwa byo gushimuta abana bari basanzwe babikora.
Ku mpamvu itera abo bantu bafashwe gushimuta abana n’aho baba babajyana, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko umugore wafashwe bavuga ko abatuma abana yahakanye icyaha bityo akaba ataratanga amakuru ahagije ku cyaha akurikiranyweho n’urukiko.
Supt Mbabazi Modeste yabwiye Umuseke ko batari bazi ikibazo cyo kubura kwa Ndayishimiye Joshua, anasaba ababyeyi kwita ku mutekano w’abana babo ntibabaterere abakozi ngo binumire.
Yagize ati “Iki cyaha kitwa icyo gushimuta umwana, ni gishya mu Rwanda kandi ni ndengamipaka, biraboneka ko kigenda gifata indi ntera, turasaba ababyeyi kwita ku mutekano w’abana babo.”
Ingingo y’amategeko ahana y’u Rwanda, mu gitabo cy’amategeko ingingo ya 258, iteganya ibihano birimo gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500 000 kugera kuri 5 000 000, n’igifungo kuva ku myaka irindwi kugera ku 10 ku wahamwe n’iki cyaja.
Hari amakuru umenye y’umwana utari uzi aho utuye, ukabasha kumenya ko ari Ndayishimiye Joshua, wabimenyesha Polisi ikwegereye cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi cyangwa ugahamagara ababyeyi be kuri (+250) 78 858 73 05.
Photo/Plaisir MUZOGEYE
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mana yo mu ijuru!! Ibi noneho turabigira dute?Dukeneye kurengerwa na we gusa. Amen
Mbega igikorwa kigayitse n’ukuri buri muntu abere ijisho undi uwo mucyo tuwurwanye bikomeye.
ibi birarenze, ariko byakabaye byiza mushyizeho ifoto yuwo mwana wabuze, bishobora gufasha kumubona
Comments are closed.