Digiqole ad

Umusanzu w’abamotari ku gihugu, agahinda n’agaciro kabo ntibingana

Niko bo babyemeza. Impanuka yo mu muhanda irimo umumotari, niwe munyamakosa, gushyamirana hagati ye n’umugenzi, niwe munyamakosa, gutwara umucyaha atabizi, niwe munyamakosa, kugongwa n’imodoka, niwe munyamakosa, kubaza umupolisi impamvu ahanwe ni agasuzuguro ubwo niwe munyamakosa  n’ibindi bavuga ko byose aribo bihita bishyirwaho. Ku mwaka iyo ugereranyije abamotari bakabakaba ibihumbi 10 bo mu mujyi wa Kigali binjiza mu isanduku ya Leta asaga miliyari imwe n’igice, mu mujyi wa Kigali gusa. Umusanzu wabo n’agaciro bahabwa mu gihugu bavuga ko babona bitangana.

IMG_4458
Umusanzu wabo ngo ukwiye kubaha agaciro nabo, ntibitwe abanyamafuti buri gihe

I Kigali, ugereranyije ni umurimo utunze abantu barenga ibihumbi 100 000, abo batunze mu ngo zabo, n’imiryango yabo  n’abo baha akazi mu buryo buziguye. Ibi bituma bavuga ko umusanzu baha igihugu ufatika ugereranyije n’agaciro bahabwa kari hasi.

Umusanzu w’umumotari

Buri mumotari kugirango akore, bavuga ko buri munsi yishyura umusoro w’amafaranga 200 buri munsi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (RRA), ugereranyije ku mwaka angina n’ibihumbi 72.

Umumotari wese ukorera mu Mujyi wa Kigali yishura icyangombwa cyo gukora uyu murimo cy’ibihumbi 25 ku mwaka.

Umumotari yishyura buri munsi amafaranga ijana y’aho guhagarara (parking) ajya kungana n’ibihumbi 36 ku mwaka (aya abamotari bavuga ko ahabwa Umujyi wa Kigali).

Uteranyije muri rusange umumotari umwe atanga mu kigega cya Leta amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 133 ku mwaka.

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bonyine bakabakaba ibihumbi icumi (10 000), uyu murimo wonyine ubwawo winjiza mu isanduku y’igihugu amafaranga arenga 1,330,000,000 ugereranyije.

Imibare irakomeje….

Kuri aya mafaranga hiyongeraho andi mafaranga y’u Rwanda 45,115 umumotari atanga y’ubwishingizi.

Buri mumotari atanga amafaranga 300 muri koperative abarizwamo buri munsi, ugereranyije umwaka urangira atanze muri koperative ye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 108. Ku mwaka ugereranyije n’abamotari ibihumbi icumi bari mu Mujyi wa Kigali, usanga batanga amafaranga y’u Rwanda asaga 1,080,000,000 mu makoperative yabo.

Aba bamitari abo twaganiriye bavuga ko batazi akamaro k’aya mafaranga kuko adashyirwa ku migabane yabo, ahubwo ngo ubuyobozi bwa za koperative babarizwamo buyakoresha uko bushatse, ikibibabwira ngo ni uko umugabane umumotari yinjiranye muri koperative hashira imyaka n’imyaka ariwo agifite.

Buri mu motari ukorera mu Mujyi wa Kigali yishyura amafaranga 300 buri wa gatanu w’icyumweru y’umutekano, aya nayo ahabwa koperative babarizwamo, ku mwaka ni 14,400 ku mumotari umwe ubwo ni asaga Miliyoni 144 ku mwaka ugereranyije n’abamotari bose bari mu Mujyi wa Kigali.

Mu makoperative yabo no mu kigega cya Leta ugereranyije buri mu motari asohora amafaranga asaga ibihumbi 300.

Uruhare rwabo ku bukungu bw’igihugu si uru gusa, akazi bakora gaha abandi akandi kazi, aboza ibinyabiziga n’abakanishi ba za moto, aba nabo imibereho yabo i Kigali motari ayigiramo uruhare rukomeye.

Ku munsi ifunguro ry’umumotari uri mukazi rihagaze hagati y’amafaranga 1500 na 2500Rwf, restaurant nyinshi bafite uruhare mu kuba ziri gutera imbere. Benshi muri aba bamotari kandi ntabwo bafite amazu yabo muri Kigali bakodesha amazu aciriritse aba atunze ba nyirayo.

Bayatanga buri munsi
Bayatanga buri munsi

Muhoza Apolinaire umumotari i Remera yabwiye Umuseke ko nabo umurimo wabo ubatunze kandi bishimira uyu musanzu batanga mu kubaka igihugu cyabo.

Avuga ko mu cyumweru umumotari utwara moto ye ashobota kwinjiza 40 000Rwf y’inyungu na biriya byose yabivanyemo aya ari inyungu, ni asaga 160 000Rwf ku kwezi.

Abamotari bavuga ko baterwa agahinda n’uburyo bafatwa mu muryango nyarwanda, bavuga ko basuzugurwa cyane n’abibwira ko nta gaciro bafite ndetse n’inzego zimwe na zimwe.

Umwe muri aba ati “kudusuzugura bituma hari n’imyanzuro myinshi dufatirwa tutagishijwe inama kandi rimwe na rimwe ari imyanzuro idutsikamira.

Urugero, amafaranga dutanga ngo y’umutekano buri wa gatanu ariko ugasanga abo tuyaha nibo batuzengereza mu kazi kacu. Amafaranga y’amarangi gahunda nk’iz’utunozasuku zitwituraho n’ibindi

Umupolisi iyo agufashe akakwandikira, iyo ubona ko akurenganyije ugashaka kumubaza uti kuki, ahita yongeraho 25miles y’agasuzuguro. Ese ko tujya tubona banaharira n’abatwaye imodoka abamotari nitwe dusuzugura gusa?”

Kuri ibi hiyongeraho agasuzuguro bavuga ko bakorerwa na bamwe mu batwara ibinyabiziga by’amapine ane (amamodoka). Buri gihe imbere y’umuntu utwaye imodoka umumotari ni umunyamafuti. N’iyo imodoka ngo ibagonze amafuti nibo ashyirwaho, impnuka zose zibaye zirimo umumotari ngo akenshi niwe bishyirwaho. Nyamara akenshi abamotari ngo nibo bacika amaguru cyangwa bakagwa muri izo mpanuka, iyo badahuye n’ibi ibitutsi ngo nibo bitukwa iyo hari ikimuhuje n’utwaye imodoka mu muhanda.

Abagenzi bamwe nabo ngo si shyashya ku bamotari, hari abagenzi babatuka, hari abagenzi babishyura ayo batumvikanye, hari abagenzi bageza aho bajya bagahita biruka, kuko aziko umumotari we atasiga moto ye ari nka nijoro n’ibindi bibazo bahurira nabyo mu kazi kabo nk’uko babivuga.

Aba bamotari bemera ko nabo bose atari ba miseke igoroye, gusa bakavuga ko amakosa ya bacye muri bo atatuma imbaga yabo yose iteshwa agaciro.

Koperative zabo nazo ngo bazikesha uburenganzira bwo gukora gusa, bakazinenga kutabarengera, kutabagaragariza uko amafaranga baziha akoreshwa n’ibindi.

Abamotari baganiriye n’Umuseke basaba Leta kureba uko ihagurukira amakoperative yabo ikabafasha gukurikirana imikoreshereze y’imisanzu yabo y’amafaranga 300 batanga buri munsi.

Umwe muri bo ati “ Ikindi twifuza ni uko umunsi umwe Perezida wacu Kagame rimwe mu ijambo rye yazavuga ati ‘Abamotari mububahe mubahe agaciro’ yenda abantu bibaza ko bakomeye kuturusha baduha agaciro dukwiye kuko natwe dufite icyo tumariye igihugu cyacu.”

Venuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Cyakoza Umuseke abamotari murabavuganiye rwoseAba bagabo bakwiye kubahwa kuko bafasha benshi cyane mu byo bakora.Njye sinibaza usuzugura umumotari ahubwo uko aba yumva ameze, gusa byo nabihamya nanjye ko abantu benshi batwara imodoka basuzugura ba motari

  • iyi nkuru umuseke wanditse iranshimishije cyane pe kubera iki abamotari batubahwa kandi bose atariko ari abanyamakosa? nukuri babaye nka wamukobwa ubumwe agatukisha bose akazi kabo bagakora neza ikindi ibyo basabwa namategeko barabitango kuki mubatuka, mubatesha agaciro bo si abantu jye mfite untwara buri munsi mu gitondo ariko agira isuku, ariyubaha, agira ikinyabupfura ahubwo ahora anganyira ibibazo baterwa nizo koperative zabo kabisa mujye mububaha nabo nabantu kandi bafitiye benshi akamaro

Comments are closed.

en_USEnglish