International Alert yemeza ko ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali bugoye kurusha mu byaro
Mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko nka kimwe mu bintu biteza amakimbirane, muri Kinyinya mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gicurasi, Umuryango mpuzamahanga w’Abongereza ‘International Alert’ uharanira ubumwe n’ubwiyunge hirya no hino ku Isi uratangaza ko ubumwe n’ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi itandukanye bigoye cyane ugereranyije n’ibice by’icyaro kuko ngo mu mijyi ubuzima bwaho buhindagurika ndetse ntawukenera undi cyane.
Ibi byagarutsweho na Umutesi Betty, ushinzwe imishinga muri “International Alert” mu Rwanda no mu Burundi.
Umutesi yavuze ko mu bice by’icyaro usanga bitabira cyane gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ariko mu mijyi ho ngo biragorana cyane kubera ko abenshi bicara bimuka kandi ngo n’abenshi usanga badakenerana cyane nko mu byaro.
Umutesi avuga ko iki gikorwa bari bateguye kijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge kuko akenshi usanga ibiyobyabwenge bikurura amakibirane, kandi bikadindiza ubwiyunge ndetse n’iterambere.
By’umwihariko kandi uyu muryango kuko ukorana n’urubyiruko cyane, Umutesi avuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu rubyiruko nta bibazo byinshi birimo, n’ibigaragaramo ngo bikomoka ku babyeyi.
Yagize ati “Mu rubyiruko nta bibazo bikomeye bafite, ikibazo biri ku babyeyi, ntabwo ibintu by’amakimbirane ashingiye ku moko abarizwa mu rubyiruko.”
Umuryango International Alert ni umuryango mpuzamahanga washingiwe mu Bwongereza ukaba umaze imyaka 27 uteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, bagakora n’ubushakashatsi no gukumira amakimbirane ataraba.
By’umwihariko uyu muryango ngo ugenda ukorana ibikorwa bitandukanye n’urubyiruko mu Mirenge umunani mu Turere dutandukanye harimo Ngororero, Gisagara, Gasabo n’utundi, aho ugenda ufasha urubyiruko cyane urutarageze mu ishuri.
Umuryango International Alert kandi ngo ukorana n’ikigega cy’imari Duterimbere, aho washyizemo miliyoni 80 mu rwego rwo gukangurira urubyiruko ubumwe n’ubwiyunge runiteza imbere.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com