Uburasirazuba: Kuva ku Kagari kugeza ku Ntara abayobozi bateranye
Mu mihigo y’intara y’uburasirazuba ya 2011-2012, harimo guteranyiriza hamwe gukemura ubuyobozi bw’iyi ntara kuva ku kagari kugeza kuri Gouverneri w’iyi ntara ngo bige ku buryo bwo guteza imbere iyi ntara, no kureba uburyo ibibazo bihari bikemurwa.
Ku nshuro ya mbere, iyi nteko yateraniye ku karere ka Rwamagana kuri uyu wa gatanu, aba bayobozi bose hamwe bageraga ku 1650, barebeye hamwe ku buryo bwo gukomeza kuzamura umusaruro w’ubuhinzi muri iyi Ntara.
Uhagarariye Police muri iyi Ntara, yongeye gusaba abahagarariye utugari twose gutanga amakuru kuri Police ibegereye, mu rwego rwo gukumira ibyaha birimo n’ifatwa ku ngufu ry’abana b’abakobwa, ndetse n’ubujura.
Uyu muyobozi wa Police kandi yatanze rapport y’impanuka zo mu muhanda zabaye mu Ntara mu kwezi kwa Nyakanga gushize, habaye impanuka 26 hapfa abantu 9.
Umuhinzi w’intangarugero muri iyi ntara, MUTIBAGIRANA Evariste, yabwiye abayobozi bo hasi bari aho ko bagomba gushishikariza abo bayoboye gukura amaboko mu mifuka bagahinga, kuko we ubu ubuhinzi butuma arihira abana be Kaminuza. Ndetse yemeye n’umusanzu we mu kwigisha bagenzi be guhinga kijyambere.
Gouverneri w’iyi Ntara, Dr Aisa Kirabo Kacyira, yabwiye aba bayobozi bose ko, aho igihugu kigeze uyu munsi ari ukubera ubuyobozi bwiza, ariko ko hakiri urugendo, ko buri wese mubari aho uruhare rwe rukenewe ngo iterambere bashaka barigereho.
Yasabye aba bayobozi gukangurira abo bayoboye kubyaza umusaruro ubutaka bw’iyi Ntara yabo, ko kandi bagomba kubyaza umusaruro n’andi mahirwe iyi ntara izagenda ibona nk’ikibuga k’indege mpuzamahanga cya bugesera kigiye kubakwa.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
11 Comments
Nyamara narabivuze, KIRABO naho azabikora. Ibi ko ntawundi ndabyumvana ra? Abo bayobozi bamanuke gusa ntibatahire perdieme baba bahawe, bahe abaturage Service nziza surout
nyamara uyu mugore azaruyobora muri 2017 ….ng`aha aho nibereye
Dr KIRABO ni guverineri ntabwo ali mayor
ko ari abanyarwanda bahitamo ubayobora se ashyirwaho n’umuntu,ubwo se ubona inshyuro zizafasha iki abanyarwanda?amatiku mugira niyo azabaheza aho muri!
Guha umwanya buri muyobozi wese, bituma yigirira icyizere ndetse akumva ko afite uruhare mu buyobozi ndetse no guteza imbere abo ayobora. ibi ni byiza rero muri East batangije. nabandi barebereho rwose kuko hari aho usanga mayor cg guverineri bicara mu biro bakohereza amategeko epfo, baba bimye agaciro abayobozi ku nzego zo hasi yabo. keep it up Eastern Province
Muraho mwese Banyarubuga,
nkuko musanzwe munzi nikundira urwenya. Nicyo gituma ngiye kugerageza kubasetsa.
Ariko nintabishobora mungilire imbabazi, kuko burya uwenze make ntaba yanga benewabo….
NGUWO UMUYOBOZI-NTANGARUGERO DUKENEYE
Uraho Dogiteri Kirabo Kakira, uraho Muyobozi-Ntangarugero
Uraho saro ribengerana, uraho karabo k’Iburengerazuba
Uraho rukundo rw’abakubyaye, uraho shema ry’urungano rwawe
Uraho Munyarwandakazi w’imena, uraho mutima w’urugo.
Nimumumpere amashyi, kandi ababyeyi bavuze impundu
Yambaye ikamba ry’iterambere mu ntara ayobora
Liramubereye mama weeee, ubu n’ejo hazaza
Abayoborwa be tuzamuherekeza, tuzamurenza impinga.
Mico mwiza yokavugwa, ntateshaguzwa, ntasimbagurika
Iteka avugana ituze, akagenda yemye akimbagira
Arateka akaryohesha, yagabura buli gihe agahaza
Arakuka agakubura, yakenyera akaberwa mama weee.
Jyewe Ingabire-Ubazineza, jyewe Mashyengo kuva navuka
Mutuye urukundo, mutuye icyubahiro, mutuye impuhwe
Nzatuma inuma, nzatuma umusambi, nzatuma inyange
Maze ababyeyi, hakurya no hakuno bamufatire iry’iburyo.
Ngaho mugire icyumweru kiza, cyuzuye akazi kenshi kimwe n’umugisha…
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Kirabo yaje mu ntara y’iburasirazuba akenwe, kabisa! urabona ukuntu tugenda dutera imbere?? Dufite abayobozi bazi gushishoza kandi bakanashyira mu gaciro! Congz Kirabo! komereza aho turagushyigikiye.
sorry ladies and gentlemen….
“Madamu Dogiteri KIRABO ayobora Intara y’IBURASIRAZUBA…”
Mfite kandi ikintu nsaba ubuyobozi muli rusange:
“Biramutse bishobotse bajye bajyana abaturage mu zindi ntara, maze nabo bihere ijisho uko ahandi bifashe. Ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze…”
Murakoze
@Ingabire-ubazineza igitekerezo cy’ingendo shuri ni kiza cyane. Ariko buriya abayobozi mbona ari bo bazikwiye kurusha abaturage. Bakajya nko mutundi turere kwirebera aho imihigo iva mu mvugo ikabasha kujya mu ngiro. Kangwage Justus akabasobanurira uko bikorwa, ariko cyane cyane kugarura abaturage ku murongo wa Leta. Njye mbona abo m’uburasirazuba basa n’abasigaye mu myumvire cyane cyanae iganisha ku mikoranire n’ubuyobozi n’ishyirwa mu bikorwa by’ingamba ziba ziriho. Ni ugusunika, rimwe na rimwe ugasanga abayobozi batereye iyo.
Hi Betty-Baby,
thank you for being, thank you for sharing….
Ariko hali akabazo mfite kuli mwebwe URUBYIRUKO. Umbabalire unsubize kuko ali ihurizo kuli jyewe…
Hano kuli uru rubuga, yego muragerageza mugatanga ibitekerezo byanyu, ariko jyewe nsanga hali ikintu kibuzemwo. Kuki nta “Debate-Dialogue” igaragara ihabera?…
Sinshaka ibintu bihambaye, ndashaka nkiriya nyandiko yawe, aho unsubiza mu magambo make, ariko usanga hakubiyemwo igitekerezo gifatitse. Umuntu asomye ibyo nanditse, agasoma ibyo wanshubije yahakuramwo inyungu kabisa…
Please you young people, try to really share information. To explain your ideas genuily and with enthusiasm…
Hano kuli uru rubuga rwa interneti, ni ishuri mu yandi, mbese naryo ni itorero!!!
Mube mwiriwe, mugire umunsi mwiza.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Yeah, igitekerezo cyo gusura abayobozi babaye indashyikirwa ni cyiza Nka justus afite ibyo yakwereka ba Mayors bandi. ariko n’abaturage bakajya kwereka aho abandi baturage bageze ku bikorwa.ibibazo by’abaturage bikemurwe bareke kwirirwa basiragira ku biro kureba abayobozi, kandi niba mayoro yanze gukemura ikibazo cy’umuturage,Guverineri agikemure aho gutegereza ko kigezwa kwa H.E igihe yasuye abaturage.
Comments are closed.