Digiqole ad

Rubayita Theophile waririmbaga muri Les Copins yibutswe none

Rubayita yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Umwana niwe mahoro”, kuri uyu wa 09 Gicurasi nibwo abe n’abandi benshi bamumenye bamwibuka. Yitabye Imana nyuma ya Jenoside azize ibikomere biturutse ku byo yakorewe muri Jenoside.

Rubayita Theophile
Hashize imyaka ine uyu munyamuzika yitabye Imana kubera ingaruka za Jenoside

Rubayita yaririmbye muri Orchestre Les Copins hamwe n’abandi nka Makanyaga Abdoul, nyuma yaje gukora indirimbo ze ku giti cye zigera kuri 12, yari umugabo wubatse ndetse ubyaye abahungu babiri.

Muri Jenoside abicanyi bamutemye intoki ngo atazongera gucuranga, ndetse bamukerera ijosi bakoresheje urukero ariko ku bw’amahirwe ntiyashiramo umwuka.

Uyu mugabo ubusanzwe wari warize ibijyanye na Agronomie ariko akanako umuziki nyuma ya Jenoside yabayeho n’ibikomere byaje kumuviramo indwara ya Cancer ari nayo yamuhitanye tariki 09/05/2010.

Nyuma ya Jenoside yakoze muri FAO anigisha muri Lycee Notre Dame des Citeaux.

Nyuma ya Jenoside Rubayita Theophile yanditse izindi ndirimbo ndetse anafasha abahanzi bamwe na bamwe kuzamuka barimo nka Ben Kayiranga, waje gusubiramo indirimbo ye (umwana niwe mahoro) atabimusabye bakaza kubipfa.

Mu bahungu babiri yasize bombi bakunda muzika n’ubwo ntawuyikora nka se.

IMG-20140509-WA0005
Abahungu yasize, Rubayita Cesar na Rubayita Fiston
Rubayita na Ben Kayiranga
Rubayita na Ben Kayiranga

Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntabwo babipfuye ,ahubwo baje kumvikana nyine nk’umubyeyi ,aramubabarira .

  • abahungu beza cyanee

  • none se Kayiranga Ben burya nawe ni bene sebahinzi?nibwo namubona kwifoto

  • Wowe Cyama rwose mu bihe turimo uracyareba umuntu ngo ni Mwene Sebahinzi. Ndi Umunyarwanda bigisha ntacyo ikubwiye. Nzabambarirwa ra.

Comments are closed.

en_USEnglish