Digiqole ad

ONU yashyizeho umudari witiriwe Capt. Diagne warokoye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ejo kwa kane, akanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye kemeje ko hashyirwaho umudari witiriwe umusirikari w’umunyasenegale capitaine Mbaye Diagne wari mu ngabo zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera ubwitange yagaragaje mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Capitaine Mbaye Diagne wari mu ngabo zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR).
Capitaine Mbaye Diagne wari mu ngabo zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Mu itangazo, akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye kasohoye rivuga ko gushyiraho uyu mudari witiriwe capitaine Mbaye Diagne ari ukugira ngo bamuhe icyubahiro ariko habeho no kuzirikana umurava udasanzwe w’abasirikare, abapolisi, abakozi b’umuryango w’abibumbye n’abafite aho bahuriye n’ibikorwa byawo bagaragaje umurava n’ubwitange bakemera kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye mu bice birimo ibibazo bikomeye bazi ko bashobora no kuhaburira ubuzima.

Ambasaderi Eugene Gasana, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumye yabwiye akanama k’umutekano ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi capt. Mbaye Diagne wari ufite imyaka 36, umugore n’abana babiri, yagaragaje ubwitange budasanzwe arokora benshi, atitaye ku burakari na za bariyeri z’interahamwe.

Nyuma ariko tariki 31 Gicurasi 1994, Capt. Diagne yaje gupfa ahitanywe n’igisasu cyafashe imodoka y’ivatiri yarimo.

Umunyacanada Général Roméo Dallaire wari uyoboye MINUAR avuga ko Cpt. Diagne yagiraga umurava cyane muri byose.

Uko uyu mudari uzaba uteye bizagaragarizwa akanama k’umuryango w’abibumbye mu mezi atandatu ari imbere, hanyuma hashyirweho uko abantu bahubwa bazajya batoranywa n’ibizajya bikurikizwa.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish