Ngororero: Hatangijwe imikino y’abafite ubumuga
Ejo kuwa kane tariki ya 08 Gicurasi 2014, mu Karere ka Ngororero hatangijwe ku mugaragaro imikino y’abafite ubumuga, ubuyobozi bw’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu (National Paralympic committee) burifuza ko iyi mikino yazagera no mu tundi turere tw’igihugu.
Atangiza ku mugaragaro imikino y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, Nzeyimana Célestin umuyobozi wa “National Paralympic committee” yavuze ko iyi gahunda igamije gukura mu bwigunge urubyiruko ruri mu ngeri zitandukanye, no kugaragaza ko n’abafite ubumuga bafite impano n’uburenganzira bwo gukina kimwe n’urundi rubyiruko bagenzi babo badafite ubumuga.
Nzeyimana yavuze ko yahaye icyizere abatangiye aya marushanwa ko nabo bashobora kugera ku rwego nk’urwa bakuru babo basigaye baserukira igihugu mu mikino kandi bakegukana ibikombe.
Kuba iyi mikino rero ngo yatangirijwe mu Turere tw’icyaro, ni ukugira ngo barebe niba abafite ubumuga barushaho kubyitabira.
Yagize ati “Twifuje gutangiza imikino y’abafite ubumuga muri aka Karere ka Ngororero kubera ko ari Akarere gafite imiterere itari myiza, ugereranyije n’utundi turere, abafite ubumuga bo muri aka gace babyifuje kenshi ko nabo bahabwa amahirwe yo gukina cyane cyane ko abashinzwe imikino badakunze kugeza imikino muri aka Karere.”
Makuta Antoinette, uyobora ikigo cy’abafite ubumuga mu Murenge wa Kabaya yavuze ko abana bafite ubumuga ashinzwe kurera bashoboye ibintu byinshi birimo gutsinda amasomo, ariko ko gahunda y’imikino batari bayihabwa kuba rero bahawe aya mahirwe bigiye gutuma nabo babona umwanya uhagije wo kwidagadura ndetse bikazabashimisha kubera ko bari bamaze igihe kinini babisaba.
Yagize ati “Abafite ubumuga mu kigo mbereye umuyobozi bari basanzwe babidusaba, ariko nkavuga ko ubushobozi bw’ikigo budahagije kugirango tube twatangiza imikino yabo, kuba tubonye abafatanyabikorwa babishoboye biradushimishije.”
Abafite ubumuga mu Karere ka Ngororero barenga ibihumbi bitanu (5), iyi gahunda yo gutangiza ku mugaragaro imikino y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu igiye gutangirira mu turere twa Ngororero na Ngoma.
Gusa “National Paralympic committee” yo iravuga ko imbogamizi bagifite ari ukubona ibibuga ariko ko bari gukora ubuvugizi ngo byubakwe iyi gahunda y’imikino y’abafite ubumuga muri utu turere ikazakurikirnwa mu gihe cy’imyaka ibiri kugira ngo ibone uko icutswa.
Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com/Ngororero