Digiqole ad

Nord-Kivu: FDLR yirundiye cyane ahitwa Kanyabayonga

Ihuriro ry’ubushakashatsi ku bidukikije, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu (Creddho) riratangaza ko abarwanyi b’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda “Forces démocratiques pour la libération du Rwanda (FDLR)” bakomeje kwiyongera mu gace ka Tama na Itala, muri Kanyabanyonga, muri Kivu ya Ruguru.

Abarwanyi ba FDLR muri Kivu ya ruguru
Abarwanyi ba FDLR muri Kivu ya ruguru

Creddho irarega abarwanyi ba FDLR gutwara ku ngufu ibikoresho by’abaturage bo muri utu duce duherereye mu bilometero 200 by’amajyaruguru y’Umujyi wa Goma.

Umuyobozi w’uyu muryango utegamiye kuri Leta, Aisé Kanendu agasaba Leta kuza gufasha abaturage bo muri utwo duce twugarijwe n’inyeshyamba.

Yagize ati “ Kuba izi nyeshyamba za FDLR ziri muri utu duce birarushaho guteza umutekano mucye kandi bikabangamira imibereho y’abaturage b’Abanyekongo baba muri utwo duce.”

Creddho ivuga ko kugeza ubu abarwanyi ba FDLR bamaze gusarura hegitari zisaga 100 z’ibishyimbo, ibigori n’ibirayi by’abaturage zikabijyana mu bigo by’imyitozo ya gisirikare byabo i Kisabulo, Mwekwe, Mashuta na Busunju.

Creddho igasaba Leta kudafata iki kibazo nk’ikintu gito, ahubwo igahita ishakira mu buryo bwihuse ubufasha aba baturage bakomeje kunyagwa ibibatunga.

Radiookapi

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Leta ya congo ntiyitaye kunyungu z’abaturage bayo aho yibereye mu nyungu za poliki.Gusa izonyagwa ngo FDRL bakomeze bazibike ntibazi ko babitse bihehe. Turashimira abashinzwe kuturindira umutekano ko n’ugerageje gukorana nazo bamutahura.

  • Mbega ifoto nziza weeeee!!!

  • Abitwa ngo n’abategetsi ba Kinshasa bakomeze bahagatire aba bicanyi nkaho batazi umwuga bakunda w’inkoramaraso. Amaherezo bizabaviramo imbwa ziruka. Urera inyamaswa yirengagije ko ariyo kandi ysmara gukura akamuhinduka ikamurya n’ab’iwe niwe uba wizize. Ingabo zacu turazizira gukumira imipaka yacu bihagije nkuko bisanzwe, turekere abitwa ngo n’abanyapolitike ba Congo – babeshya n’abamwe mu baturanyi n’igihugu cya kure cyabazaniye iyi cadeau empoisone, hamwe na bamwe muli kiliziya gatoloka – bakomeze barere imisiga kugeza aho izabahinduka. Ngo urwishigikiye …

  • sha nawe uziko muri kimwe buriya se iriya foto uvuga ko ari nziza ubwo uba ushaka kuvuga iki koko

  • ese burya baracyabaho narinziko abarangiye  da!!!

  • Mbega agafoto kabagabompyisi, mbege amajigo!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish