Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi yegujwe kubera isuku nke
08 Gicurasi – Ministeri y’Ubuzima yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ibitaro bya Kabgayi imenyesha guhagarika ku mirimo umuyobozi w’ibi bitaro Dr Ndahayo Cassien. Iyi baruwa iravuga ko uyu muyobozi ahagaritswe kubera impamvu z’umwanda ukabije ubuyobozi bwa Ministeri bwasanze mu bitaro.
Tariki 30 Mata, Umunyamabanga wa Leta mrui Ministeri y’Ubuzima Dr Anita Asimwe mu ruzinduko yagiriye mu bitaro bya Kabgayi yanenze bikomeye umwanda yasanze mu bitaro.
Mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibitaro nyuma yo kuzunguruka ibitaro yabanenze cyane kuba batita ku isuku y’aho bakorera n’abarwayi baharwariye.
Mu ibaruwa ihagarika umuyobozi w’ibi bitaro yagejejwe ku nzego zibishinzwe kuri uyu mugoroba mu karere ka Muhanga. Iyi baruwa kandi umunyamakuru w’Umuseke yabashije gusoma iravuga ko uyu muyobozi muri Ministeri y’ubuzima yasanze umwanda ukabije mu bitaro haba aho abarwayi barwarira haba ndetse n’aho abagore babyarira.
Ivuga kandi umuyobozi yasanze umwanda ukabije mu misarane y’ibitaro imwe idatwikirwa n’indi itageramo amazi inuka ku buryo buteye inkeke abarwayi n’ubuzima bwabo, kandi igikoreshwa.
Iyi baruwa imenyesha ko kubera izo mpamvu umuyobozi w’ibi bitaro (Dr Cassien Ndahayo) ahagaritswe ku mirimo y’ubuyobozi, akagomba gukomereza ahandi mu bindi bitaro akazi ke k’ubuganga.
Iyi baruwa irasaba ko haba hashatswe usimbura by’agateganyo uyu muyobozi mu gihe hataraboneka undi muyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, ubusanzwe bihuriweho na Diyosezi ya Kabgayi na Leta.
Iyi baruwa itanga izindi ngingo nyinshi, imenyesha ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri Ministeri y’Ubuzima izagaruka kureba niba ibyo umuyobozi yasabye ko bishyirwa mu ngiro mu kugarura isuku byarashyizwe mu bikorwa.
Si ubwa mbere Ministeri y’ibitaro yaba ihagaritse umuyobozi w’ibitaro kubera impamvu nk’izi, tariki12/01/ uwari umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana yagaharitswe na Ministre w’Ubuzima ku mirimo ye kubera isuku nke yari asanze mu bitaro akavuga ko bifite umwanda utakwihanganirwa.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ohoooooooo umwanda umukozeho…
Nibyo n’abandi ubwo babonereho, kuki atafashe isomo ku byabaye i Rwamagana? cg ni uko hashize imyaka myinshi?
ariko se ntibanamureka ngo barebe ko yisubiraho.umuntu afatirwa mu ikosa rimwe agahita yirukanwa!hatari
na sima yo hasi irasa nabi..ubwo imbere hameze hate koko??
ibitaro bya Kabyayi byubatswe mu 1937, inyubako z,icyo gihe zihabanye nizubu, sima yo 1937!
mwaramutse neza , njye ndumva kumwirukana atariwo muti , ese amategeko agenga abakozi , umurimo niko avuga ???? ikibazo njye nibaza aho abamuhaye akazi bibagiwe kumuha n ubushobozi , erega isuku irahenda , wa mugani ngo kujya mu murima nta suka ujyanye ubwo nawe urumva umusaruro wabona , aho minisante ntiyaba ishaka umusaruro nta masuka yahaye abahinzi ? murakoze .
Umuyobozi w’ibitaro ntabwo ari politiicien ahubwo ni technicien ntabwo yakweguzwa ahubwo yahindurirwa inshingano cyangwa se akirukanwa.
ibi ni byiza kbsa
Ahaa! Simuzi ariko jye uyu muyobozi arambabaje pee! Nibwo yarakijyaho! Kandi rwose nimukurikirana neza muzasanga impamvu ibitaro bya Kabgayi bihorana ibibazo ari nyinshi ariko izingenzi ni:1. Pouvoir yose iba ifitwe n’abihaye Imana kurusha Directeur;2. Ibitaro birashaje ntamazu ajyanye n’igihe ahari;3. Ibitaro byakira abarwayi benshi;4. Abakozi b’ibitaro bahembwa make kandi batinze ugereranyije n’ibindi bitaro ( Ubu ntibarahemberwa ukwa 4);5. Abaforomo bize bakonjyera urwego rw’amashuli yabo, ntibabahembera Diplommes zabo6. Company ikora isuku mubitaro ihora ari imwe, ntibahindure.NB; Ibyo byose nibidakemuka ngo leta yongeremo ingufu ( Yongere cash zihabwa ibitaro; ihembe abakozi neza; yubake andi mazu kandi Directeur agire pouvoir, ntakorerwemo) ibibazo bizakomeza, umuturage agumye abigwemo.Murakoze!
Ibyo wanditse biragaragaza ko ushobora kuba uzi neza ibi bitaro. Jye uretse kubirebera inyuma sinzi uko bimeze. Gusa njyendeye kubyo wanditse ndasanga iki cyemezo cya minisante gikwiriye.niba ari umuyobozi ku izina nk’uko ubyandika ayoborerwamo n’ababikira, abakozi ntibahembwe uko bikwiye, …. uyu mugabo yakwiye kuba yarijyanye kuko ntacyo yari amaze. Ambabarire simuzi nshubije uwiyise vava
NYAMARA BYARI KUBA BYIZA IYO BAMUHA RECOMMANDATIONS NDETSE ARI KUMWE N’ABAMUFASHA KUKO NTABWO BISHOBOKA KO UMUNTU YAYOBORA NEZA ABATABIMUFASHIJEMO BYONGEYE N’INYUBAKO ZIRASHAJE KANDI IYO IKINTU GISHAJE UGIKORERA ISUKU NTUPFE KUBONA KO GIKEYE KANDI NO MU NYIGISHO BATANGA UWAKOZE MURI SERVICE RUNAKA ABA YABNJE KUREBA N’ISUKU RWOSE KUKO AHANTU HAHURIRWA N’ABANTU BATANDUKANYE NI NAKO BABA BAFITE IMICO ITANDUKANYE CYANE USHOBORA GUSIGA UKORESHEJE ISUKU UKAJYA NKO KUBYAZA UMUGORE UWAGARUKA UGASANGA BIRAYAMYE RWOSE NTABWO KUMUHAGARIKA BYAKEMURA IKIBAZO AHUBWO IYO BAMUREKA BAKAZAREBA UBUTAHA KO BASANGA BIKIMEZE UKO BABIBONYE UBUSHIZE ARIKO USI CHOMAGE URI UMUGABO UTUNZE URUGO UWO BITARABAHO AGIRANGO INZARA NTIBAHO UZI KUBURA ICYO UHA UMWANA NI AKAGA.
uzi castomer care yaho ukuntu ari mbi! abaganga basuzugura, gutinda kwakira umurwayi kandi yahageze kare,ikimenyane,ewe birukane n’abandi nkawe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
uyu munyamabanga nshingwabikorwa yahubutse guhita yirukana umukuru w’ibitaro, keretse niba baramwihanangirije akanga kumva!!
Umwanda ni ikibazo kidakwiye kwihanganirwa aho u Rwanda rugeze. Ariko na none mu Rwanda Umukozi wa Leta asigaye asezererwa muri ubu buryo. MINISANTE se iri hejuru y’amategeko agenga imicungire y’Abakozi ku buryo itanyura mu nzira ziteganywa n’amategeko. Plz, ibi bikosorwe u Rwanda ni Igihugu kigendera ku mategeko.
ikibazo si directeur ahubwo mbona ikibazo kiri hagatiyimikoranire yubuyobozi bwa leta nubwa kiriziya.
Oh birababaje koko uzi ukuntu uyu mugabo yari umuhanga mu kazi ke, agasunguruka areba abarwayi uburyo baramutse kandi agakorana umuraza. Jye ndabona bari kumuha recommandation bakazagaruka kureba ko zashyizwe mu bikorwa kuko sinzi niba MINISANTE iri hejuru y’amategeko agenga abakozi.
bakagogomye guhagarika ushinzwe isuku ( hygiene) mbere y;uko bahagarika umuyobozi w’ibitaro kuko niwo murimo ahemberwa cyangwa se bakajyana kuko ntacyo akora inshimgano ze ntabwo azubahiriza ,naho ubundi kuva asigaye umwanda ntuzashira,ahubwo azahora yirukanisha abayobozi bazira responsabilite, ba nyirubwite bigaramiye,nicyo minisiteri y’ubuzima yakagombwe kukirebaho buri wese akazira ikosa rye.
umukozi ushinzwe isuku (hygiene) yakagombye kwirukanwa mbere y’umuyobozi w’ibitaro cyangwa bakajyana kuko niwo murimo ahemberwa ,ubwo ntiyita kunshingano ze,naho ubundi kuba yasigaye ntabwo ikibazo cyakemutse kuko azahora yirukanisha abayobozi bazira responsabilite ba nyirubwite bigaramiye,icyo nacyo minisiteri y’ubuzima yakagombye kukirebaho,buri wese akazira ikosa rye
Icyo twasaba Leta ni ubushishozi kubafata ibyemezo kuko guhubuka biteza ibindi bibazo aho gukemura ikibazo 1
Comments are closed.