Digiqole ad

Musanze: Abaturage bagaruje hafi miliyoni 2 zari zibwe umucuruzi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gicurasi, abaturage bo mu mujyi wa Musanze, bafashe umusore witwa Sibomana Emmanuel w’imyaka 23 ukekwaho kuba yari amaze kwiba amafaranga 1  900.000Frw mu iduka ry’umucuruzi w’ibikoresho by’ubwubatsi witwa Nyirambarushimana Marcelline, bakamushyikiriza Polisi.

Ubwo aba baturage bamufataga bakaba baramusanganye 1,800,000Frw nk’uko bitangazwa na polisi y’u Rwanda.

Nyirambarushimana akaba avuga ko ayo mafaranga yayibwe ari hafi kujya kuyabitsa muri banki.

Yagize ati: “ Nari maze kuyabara ngo njye kuyabitsa, ariko mu gihe nari ngiye hirya gato nayashyize mu kabati ndagafunga, imfunguzo nzisiga hafi aho, ngarutse ntungurwa no gusanga akabati gafunguye nta n’amafaranga arimo”.

Uyu mugore wibwe avuga ko kuko mbere uyu musore yari yamubonye ari hafi y’iduka yagaruka ntahamusange, yahise atabaza abaturage bari hafi aho, niko kumukurikira basanga koko ariwe wari umaze kuyiba.

Abaturage ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda nibo bakurikiye uyu mujura baramufata, uwibwe asubizwa ibye.

Uyu mugore wari wibwe ashimira cyane polisi n’abaturage ku gikorwa cy’ubutwari bakoze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigombe Nzeyimana Jean Claude avuga ko abaturage babo bafite umuco wo gutabarana, kandi inkozi z’ibibi nibo bazifatira bakazishyikiriza Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Superitendent of Police Silas Karekezi,  yavuze ko ibyaha by’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, gukubita no gukomeretsa  byakundaga kugaragara muri Musanze byagabanutse ku buryo bugaragara, kubera ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, no guhanahana amakuru y’icyahungabanya umutekano.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish