Ese koko YESU/YEZU azagaruka? ryari se?
Muraho abasoma Umuseke!
Nifuje ko inyandiko yanjye nanjye ishyirwa mu bibazo abantu bagirwamo inama kuko nanjye nkeneye ko mungira inama kuko maze igihe kinini nibaza ibintu bitandukanye ku myemerere, Imana, Isi n’abantu n’ibindi byinshi bikandenga imyanzuro nkayibura.
Mperutse kuganira n’abihaye Imana, naganiriye n’umwe mu bapasteur bo mu idini y’abaporoso nganira n’umupiadiri wo muri gatolika n’umwe mu baslamu bakomeye n’ubwo atari sheikh, ariko bose ntabwo bigeze bampa ibisobanuro binyemeza ku myemerere yigishwa mu nzu z’Imana.
Mu by’ukuri hari ahantu mperutse kubona inkuru hano k’umuseke y’umugabo muri Kenya uvuga ko atemera Imana kuko yumva ko Imana ari ibitekerezo by’abantu byayiremye ikaba ari ikintu kidafatika, ntawakibonye n’amaso, ntanuwapfuye ngo agaruke avuge aho avuye. Ibi byanteye kwibaza cyane, gutekereza cyane ku myemerere natojwe kuva nkiri muto, ku buzima bw’umuntu no ku isi muri rusange.
Ndagirango mumfashe gutekereza no kunsubiza, benshi ndabizi muri abemera, mwaba abasilamu, abagatolika, abapoloso n’andi madini, memwemera Imana rwose ariko se Imana iba he? Muri mwe uwayibonye, atari ugutanga urugero rw’ibyamubayeho byiza cg bibi akavuga ko yabifashijwemo n’Imana, ntampa urugero rufatika rwemeza ko yabonye Imana?
Ese ko tuvuka, tukarya, tugakura, tukavuga indimi zitandukanye, tugasaza tugapfa, my by’ukuri tukaba tuzi aho tuva ko ari mu kororoka hagati y’umugabo n’umugore, iyo tumaze gupfa tujya he?
Muri mwe basomyi hari uwapfuye akagaruka watubwira aho yagiye uko byari bimeze, abo yahasanze, ibyo bamubwiye, ibyo yahabonye n’ibindi bifatika?
Yezu/Yesu Christ abayahudi aho avuka kuki batamemwemera? Twe tukemezwa n’ibyo dusoma mu bitabo ko yapfuye akaba azagaruka kutujyana mu ijuru, mu ijuru ni he? Ese azagaruka koko niba abaho? Abantu baravuka bakabwirwa guhora biteguye kugaruka kwe bakarinda bapfa ibisekuru n’ibisekuru biratambutse, none azagaruka ryari ko numva ba pastor bo bigisha ngo ni vuba nk’aho bafitanye gahunda?
Urusha abandi gusobanura bene ibi usanga ariwe abantu tuvuga ngo afite ukwemera gukomeye, gusa ariko nano nigeze gusomerwa Bibiliya baravuga ngo “umuntu ufite ukwemera kungana n’akabuto kaaa…(ka ki mama? Sinibuka) ngo yabwira umusozi ngo va hariya ujye hariya” ariko nyamara nta nurabwira ibuye ati imuka hano ujye hariya ngo ryemere. None ubwo ukwemera kwacu kungana iki cg ni ukwemera koko? Cg abenshi bavuga Imana ni abashaka kuyiriraho?
Hari umuvandimwe wanganirije ibya kera ambwira ko cyera hariho umufilosophe ariko umeze nk’umuhanuzi w’Imana wari waravuze ko izuba ryikaraga uruhande rw’Isi, uyu muntu w’Imana ngo uwamuhakanyaga wese yaricwaga, aho Imana batazi ntibaba baratangiye kuyiriraho cyera? Ubu se bwo abayivuga sinjya mbona haba no mu bikorwa byabo bifatika badapruva (proof) ko ibaho kubera ko banavugwaho byinshi bibi cyane cyane bishingiye ku nda. None se koko Imana iri he?
Mu by’ukuri ntawe ngamije kuvana mu kwemera kwe, ntanubwo mpinyura Imana ariko ndi umujeune ukiri muto wifuza ko mwamufasha kumva, gusobanukirwa yenda se no kwemera kurushaho Imana, Yezu/Yesu n’ibindi bintu bidafatika tuvuga nka Shitani, ikuzimu…njye numva abavuyeyo bavugaaaaa ariko mu magambo yabo abenshi simbonamo ibintu bifatika umuntu yakwemera nk’ukuri.
Singamije kugira uwo mvana mu kwemera kwe, ariko ndagirango abantu bazobereye basoma kuri iyi site web bamfashe gusobanukirwa bifatika (gusa ntimubyite ngo ni AMAYOBERA MATAGATIFU nk’uko bamwe babyita) munsobanurire bifatika. Munambwire uko Yezu/Yesu azaza n’aho azaturuka n’igihe azazira.
Narangiza mbasaba ko mutambwira ngo mbandikire kuri za e mail zanyu cyangwa ngo muntumire aho musengera, ahubwo mwagerageza kunsobanurira hano kuko byanafasha n’abandi nkanjye bakunze kwita ngo bafite ukwemera gucye kandi ababibabwira nabo uko bafite kutanategeka ibuye kuva aho riri.
Kuganira no gusangira ibitekerezo ku ngingo nk’izi bifasha benshi batari nanjye gusa mubyibuke.
Ndabashimiye cyane
24 Comments
Muvandimwe,nushaka ubusesenguzi bwimbitse kuby’Imana ntabwo uzabona buhuje nuko ubyifuza,ahubwo nakubwira nti emera Imana uko wumva ukwiye kuyemera,uyubahe nkuko wumva ugomba kuyubaha,nuyemera niba Itabaho ntagihombo uzagira kandi niba Iriho bizaba ari amahirwe menshi kuri wowe kuko uzabarirwa mumubare wabazahirwa nuko bemeye Imana,naho ubundi kwibaza ibyo byose ninkuwakubaza ukuntu umuntu abaho,nonese muri turiya tuntu tutabonwa n’amaso yacu (ndavuga intanga y’umugabo n’umugore) ko wemera ko ariho havuye umuntu w’umugabo nkawe cg umuntu w’umugore nkawe byose ushobora kubibonera proof?Reka Imana Yitwe Imana niryo zina ryayo kuyibazaho byinshi nukwivuna.
sha inama nakugira gusa jya ukurikiza umutima nama wawe nubona ko ukora nabi uhindure nubona ukora neza then go ahead but i cant tell to follow others i mean like pastors or sisters no one can carry u to heaven or to hell u knw what i mean its like every where u will go whether heaven or hell u have to go alone my dear so just make sure dat u dont hurt others and try to be innocent my dear thats will make u feel comfortable my dear
Kobwa uvuze ikintu kiza pe,uti yemere cg ntuyemere.Gusa jye ndi mu bantu batemera ko imana ibaho mpereye kuri experience kuri jye,ku bandi ndetse no kw’isi muri rusange.jye nemera nta shidikanya ko imana nigishijwe ndetse nkanasoma mu bitabo itabaho.ahubwo ndacyakora ubushakatsi birashoboka ko iriya mana bavuga iba mu yindi sanzure (muri 5 dimension) bityo ikaba nta bushobozi idufiteho twe ababa muri 3 dimension.
Ngaho rero!ahubwo kuki utababajije ngo mbe isi ifashwe n’iki,ntiwirirwa uyigendaho?ako kuka kawe se ikigega cyako kirihe ko utatubajije?Njye nemeye ko imana ibaho mbonye uwurwaye Abadayimoni. nahise menya ko satan nawe ariho kandi ari umwanzi w’imana.bitewe nibyo uwo warurwaye yavugaga..Emera barahari bose kandi Imana niyo nziza abariwe uzahitamo mwana
Uraho muvandimwe ! Ndabanza kukubwira yuko ikitwa ikiremwa muntu iyo kiva kigagera ari ikizira kuri satan,keretse abiyemeje kuyikorera kandi nabo ntibakunda,kubera akazi iba yabahaye iyo karangiye nawe urabyumva ibyo ibakorera. Rero muvandimwe nagira ngo nkubwire ko satan yabaga mw’ijuru ,bivuze ko ibibera mw’ijuru irabizi ,ikindi satan n’inyaryenge ,impamvu mvuga ko ari inyaryenge ,nuko izana mu bantu CONFUSION ,Iyo confusion ikaba ari nayo yakoresheje muri uriya mu kenyan ,Ndashima KOBWA wanaguhaye urugero rufatika rw’uko waremwe,twaremwe,ibi byonyine byagakwiye kuguhamiriza ko iriho ,urundi rugero ,iyi Isi dutuyeho ,amazi ayiriho ni 70% ,kandi imvura iragwa imivu igatemba ,kuki ayo mazi atarengera iyi Isi dutuyeho ?Ni byinshi bishobora kuguhamiriza ko IMANA yandemye ikarema isi n’ijuru ko iriho kandi izahoraho iteka ryose ni Alfa na Omega .Nanjye ndi muto ntabwo nkuze cyane , biraboneka ko wafashe umwanya wo kuyitekerezaho ,none nagusabaga gufata igihe,ahantu uzajya ujya haba muri chambre yawe haba ahandi hitaruye ,maze uzatangire uvuga uti Mana numvanye ababyeyi banjye,nkayumvana kanaka,uti barakuvuze uti none ndakwinginze ,nkufiteho ubumenyi buke ,uti mfungura amatwi numve ijwi ryawe,mfungura amaso yanjye mbashe kubona ibiguhamya ko uri Imana ihoraho . Ibyo uzabikore nkuko wanditse hano kuri uru rubuga ,kubera ko biraboneka ko ukeneye kumenya iyo Mana .Umwete wagize wandika hano,azabe ari nawo ukoresha uyishaka uko ubyutse ,uko ugiye kuryama ,ndaguhamiriza yuko ukwezi kutazashira utagarutse hano kuri uru rubuga gushimira uru rubuga rwabashije gutambutsa ikiyumviro cyawe .Nyuma yaho uzabona abandi bazagusha mu rugendo rwiza uzaba utangiye .Jesus akubere urumuri mu mutima wawe
Murakoze cyane Kobwa Imana iguhe umugisha. Muvandimwe wange ibyo bibazo wibaza igisubizo cyabyo byose nuko ugira ukwemera ukanizera ko Imana ibaho hanyuma aho kubyandika hano ugafata igihe cyo gusenga ukayibaza uti ese Mana ko bambwiye ngo ubaho nkabyizera nkaba ntarakubona ntaranagusobanukirwa wanyiyeretse? aho rero niho igisubizo kiri imbere y’Imana yacu nuharambarara ugasenga ukayisaba kukwiyereka no kukubwira ibyo byose uzabona igisubizo naho ibyubaza ntanumwe wabigusubiza ngo unyurwe uretse isumba byose yaturemye ikaba itubeshejeho
Urakoze ku bibazo wibaza ni byiza pe ariko icyo nakubwira nuko wowe niyo wazenguruka isi yose utazigera usobanukirwa IMANA nkuko ubyifuza banza wibuke uko byagendekeye abantu bambere ubwo bashakaga kubaka umunara muremure w’ibaberi kugirango bavugane n’Imana byoroshye nyamara ntibabishobora kuko yahise inyuranya indimi zabo rero wowe icyo nakubwira nuko wakora ibyo umutima wawe ukuyoboye cyane cyane ibyiza.Nukora ibyiza niba koko ijuru ritabaho ntacyo bigutwaye uzitwa inyangamugayo mu bantu kandi ube ikitegererezo niba ribaho uzajya kuruhuka neza ntuzapfane na satani kuko ariwe mwanzi w’ibibi. Ugabanye ubu philosophe kuko uzarinda usaza ntacyo umenye naho kumenya niba ariho igihe azazira ntanumwe wabimenya kuko yavuzeko ntanumwe wabimenya azaza barya banywa bahinga baryamye bishatse kuvuga buriwese azaba yibereye mumihangayiko ye rero mwenedata ibyo wibirebaho cyane utaziruka kubera gutekereza. cyane. urakoza
muvandi wowe ntabwo ushaka kumenya ahubwo urashaka gushyushya imitwe ya’abantu nonese wowe ngo ntushaka abagutumira muri church cg ngo muganire by’umwihariko urashaka iki? urugero ni nko kuvugango urashaka inyama ariko ntushakako ihene cg inko ipfa, rero niba ushaka kubimenya emera kuganira nababizi bagusobanurire kdi barahari
Uyu muvandimwe afite ibibazo byihariwe n’abantu bamwe na bamwe kuri iyi si. Hariho abantu batajya bafata umwanya ngo bibaze ku bibera iruhande rwabo cyangwa kure yabo, kuko bitekerezaho cyane kandi bakiha ubwenge buruta ubw’abandi bose . Ibi ndabivugira ko batabasha gufata umwanya ngo bibaze impamvu hariho abantu babaho ubuzima butandukanye n’ubwabo , kandi ubwo buzima babaho bakaba bemera ko bubatunganiye . Mwene abo bantu bemera gusa ibitekerezo byabo n’imigirire yabo gusa , ntibanatekereza impamvu ki za miliyari z’abantu kuri iyi si bashobora guhurira ku kintu kimwe: gusenga Imana , kwemera guhindura imyifatire kugirango banezeze iyo Mana, kwiha igihe mu buzima bwabo bakagenera Imana umwanya wo kuyisenga kandi bakayisaba n’ibyo bakeneye etc. Abo bantu bafite ibitekerezo bigarukira kuri bo gusa bahorana critiques ku bandi bakumva ko bo bonyine bashoboye abandi badashoboye. Mwene abo bantu rero ntibashobora kwemera ko Imana ibaho kubera gusa ko abandi bemera ko iyo Mana ibaho. Nagira inama abantu ko ari byiza kumva abandi ugasesengura ukagera n’aho wumva ko bafite impamvu bemera iki cyangwa kiriya . Imana ibaho niyo yaremye ibyo tubona byose kuko niyo yonyine itanga ubuzima, nta wundi muntu nzi wabayeho ushobora kurema. Ikindi uzarebe mu byandikwa no mu buhamya abantu batanga hariho abantu bamwe bahawe kubona ibibera inyuma y’ubu buzima bavuze kenshi ko ijuru ribaho , no kwa shitani habaho, iyo umuntu aphuye ajya hamwe muri aho habiri. Ubuhamya bwinshi buriho uzambaze nzaguha links.
Muraho bavandimwe bo kuri uru rubuga. Nagerageje gusoma iyinkuru ndetse nsoma nibitekerezo byatanzwe, nukuri nshimiye buri muntu wese wafashe umwanya wo kugira inama uyu muvandimwe wacu. Mubyukuri buriya ibintu tureba bigaragara byavuye mubitagaragara. Ntushobora gusobanura ukuntu utuntu tumeze nkutuzi dukeya twera tuvamo umuntu. Akaba munda yumubyeyi amezi 9. Akamera amagufa, imisatsi n’ibindi. Ntushobora kumenya aho inzara ziva. Zirakura ukazicisha urwembe zikongera zigakura gutyo gutyo. Imisatsi nayo nuko, wicara wiyogoshesha nanone hashira igihe runaka umusatsi ukongera ugakura….mbese nibirebire cyaneee. Ubajije abahanga bakubwira ngo ni ama cellules runaka wakwibaza aho ayo macellule yavuye nabyo bikazana confusion. Rero mwene data iyo uvuga ngo ntushaka abakwenvita muma church ngo bagusobanurire, biragoye kumenya no gusobanukirwa ubwiru bw’Imana. Ntabwo waba Dr ngo uvure abantu utarabyize. Buri bumenyi bwose nuko haba haraho butangirwa. Kuvuga ngo Imana ishobora kuba itabaho, ninkuko wavuga ngo satani ntabaho. Fata imodoka ugere muri musanze biragutwara amasaha 2 nutabona nyabingi ngo ikore ibitangaza mumaso yawe ikubwira ibyo wariye nibyo wakoze kuva ukivuka uzavuge ko abantu babeshya. Fata umwanya ujye za tanzaniya nutabona abantu baguruka ninjoro uzamenyeko force satanique zitabaho. Hari ibintu byinshi bikugaragariza ko satani abaho. Rwose ibintu bifatika birahari. Niba rero ibihamya satani bihari nibihamya Imana birahari kandi biragaragara. Intumwa Pawulo yaravuze ngo erega ubwiru bw’Imana burakomeye. Nonese ntabwo uheruka kumva abashakashatsi ibyo babonye mukwezi gushize muri Iran? Babonye amagufa y’umuntu ufite metero zirenga 3!!! Nibwo bavugaga ngo koko hari ibihamya bifatika ko abitwa ba goliyati bavugwa muri bibiliya babayeho kuko bari abantu barebare cyanee. Jyewe ukubwira ibi nanjye nari muri confusion nyinshi yibintu by’Imana. Ariko naje kugirirwa umugisha wo guhura nayo. Yesu/Yezu uvugwa jyewe yaranyiretse ambwirako yambambiwe ngomba kumwizera. Jyewe ntawambwirije ubutumwa, ni Yesu wanyiretse kuko ibintu byo gusenga nabonaga bifitemo akavuyo kenshi. None ubu nsoma bible nkayumva ndetse nasengeye numuntu warumaze imyaka itatu muri koma arwaye cancer yo mubwonko arakira. Iwabo ntaho batari baramujyanye kumuvuza byari byaranze. Haba mubuhinde muri Amerika nahandi. Rero mwene data izina rya Yesu/Yezu rirakora peee. Naho ibihamya kuza kwe nuko udasoma ibyanditswe hari ibimenyetso yatanze. Ubwo rero ashobora kuza ukiriho ukazamubona cyangwa akaza waravuye muri iyisi. Gusa inama nakugira nawe fata umwanya wiherere ntiwumve abantu ibyo bakubwira kuko nabo hari igihe bavuga ibintu bitera confusion ndetse nabitwa abahanuzi bariho boreka kwizera kwa benshi…Abahanuzi bukuri barahari ariko ni bake abo ibinyoma nibo benshi. Rero wiherere ubwire Imana uti nkura murujijo nanjye ngire umurongo ngenderaho kuko ntamuntu Imana irema idafite impamvu. Ndaguhamirizako mugihe gito iyo Mana izakwiyereka kandi nawe uzaba umuhamyako iyo Mana ibaho. Mwihanganire iyinyandiko yanjye ndende. Amahoro iwacu
Uwitwa St Augustin (354-430, wigishije za Carthage, Milan akaba na eveque wa Annaba muri Algerie) yigeze gusanga umwana ku nyanja yacukuye akobo mu mucanga (sable) ari gusukamo amazi akoresheje ikiganza 9sa main or his hand).Aramubaza ati uri gukora iki? umwana ati “ndashaka kudaha iyi nyanja nkayishyira muri aka kobo nacukuye”. St Austin araseka ati urabona se bishoboka? aya mazi yose urabona yajya muri ako kobo wacukuye? umwana ati “uko ubona aya mazi atakuzura aka kobo niko nawe ibyo wibaza kuri Holy Spirit bitakuzura ako gatwe kawe”.
Toka Satani Kwajina rya Yesu
Ndabakunda cyane basomyi bumuseke,kandi nshimiye cyane nanjye abashimye inama natanze,ariko byumwihariko nshimiye uwashyizeho kino gitekerezo;icyambere n’umuhanga icya kabiri n’intumwa y’Imana,kuko hari benshi bashobora gusoma inkuruye bagafata umwanya wo gutekereza kubuhangare bw’Imana kandi ubundi batajya bawubona.Hari icyo nifuje kubwira inshuti yanjye yatanze inama yitwa Yuhi,Yuhi nshuti nziza sinkubujije gukora ubushakashatsi,niba waratangiye komeza,sinzi ngo uri kubukora ute kuko abashakashatsi bagira uburyo bwinshi bitewe nibyo barimo gukoraho ubushakashatsi bwabo kandi abenshi birangira babonye ukuri kubyo bashaka,gusa wowe urimo gukora ubushakashatsi kuby”Imana reka nkwitumire ikintu uzanshakira nukibona uzaze kuri runo rubuga utubwire;uzanshakire impamvu mumamiriyari y’abantu bari kw’isi ko ntamuntu usa nundi niyo baba ari babandi twita les vrais jimaux ubajije mama wabo cg bo ubwabo bakubwira akantu katuma ubatandukanya;yewe nabashinwa burya twibeshya ko basa ariko bo ubwabo bazi ko badasa,nshuti yanjye Yuhi,uzambabarire akokantu ukanshakire.Mumyaka maze kuriy’isi hari ikintu nabonye;iyo mwene muntu isi imushaririye ahita yumvako Imana bavuga ko Ishobora byose Itabaho(muvandimwe Yuhi siwowe ntunze urutoki ndavuga mwene muntu muri rusange),we ahita yumvako iyaba Ibaho Iba yamutabaye ibyatumye isi imusharirira kandi ibyo abibona vuba akanahita abitekerezaho mais iyo birimo kugenda neza mubuzima ntabwo aha agaciro byabyiza birimo kumubaho nabyo ngo afate umwanya abitekerezeho;ibyo njye mbigereranya n’umuzamu mumupira w’amaguru,afata imipira myinshi baba bateye bashaka gutsinda ariko wawundi umwe wamucitse igitego kikinjira niwo abafana babona bakanavugaho cyane,bivuzeko amaso yacu areba ibibi kurusha ibyiza biba byakozwe.Bavandimwe uwajya kuvuga iby’Imana yarondogora icyo mbasabye ni mureke twemere Imana gusa kuko ntagihombo kiri kumuntu wemeye Imana maze uzabona arimo guhomaba azabyihorere ajye aho azunguka.Twebwe tubona Amabuye acecetse niyo tuyamenagura n’inyundo dushaka kubaka ntataka,ariko burya ngo Imana Yo mubuhangare bwayo Ibona avuga;hari aho nasomye handitse ngo nimudasenga amabuye azasenga nimutavuga Imana ibyo yaremye byose byo kw’isi bizayivuga;ngaho rero tuzananirwe kuririmba kandi bivugwako twaremwe mwishusho ry’Imana Inyoni zijye zituzindukana zisingize Imana.Uwavuga iby’Imana yarondogora dore ninabyo nkoze mumbabarire.Murakoze kumbabarira nshuti nziza.
Imana ibaho muvandimwe Imana igaragarira mu rukundo no kwitangira abandi bitarimo uburyarya nk’ibyubu ubundi uzajye uyisenga ibyo wibaza byose uzabibonera ibisubizo; ahubwo witonde utazagwa mu mutego wa sekibi. ugire amahoro
Abatemera imana muraho?njye ndayemera rero kandi cyane bimpa amahoro nkabana neza n’abandi,ngaharanira gukora ibyiza,namwe murunva ko ntacyo byangije,ubwo rero yabaho itabaho icyo nzi cyo nanjye mbayeho neza niza izanjyana kd nitaza nzava muri ubu buzima nd’inyangamugayo nzapfane ibyo byiza nakoze namwe abaturanyi ninshuti n’abavandimwe muzajya munyigiraho..bamwe mwitwe izina ryanjye rya Mutangana kubera gukunda uko nari nteye.bitwayiki nzayemera mpaka mfuye Iragahora ku ngoma.
Muraho Benedata.Jye ubundi nkunda gusoma ibitekerezo abantu baba batanze ariko sinkunda kwandika. Rero icyo navuga kuri uyu muvandimwe ufite ibi bibazo, ndetse n’abandi mwagize icyo mubivugaho, ibi bibazo abantu bazabihorana. Si ukubera ko Imana itifuza ko babona ibisubizo, ahubwo akenshi ni ukubera ibyo abantu bifitemo mu mitwe (imitima) cyangwa ubwonko bwa bo.Nimwivugire rero, muvuge ko itabaho, murorere kuyisenga, mureke kwizera ko yabakijije icyaha n’urupfu kandi izagaruka== IZAKOMEZA IBE IMANA KUKO YIBESHEJEHO, naho twebwe ni YO dukesha kubaho kwacu kose.
ohh muvandi Kubaho kwimana ko ntigushidikanywa. Ibyo wibaza ndakumva nk’umuntu ushobora kwibaza kuko utayireba. Ariko icyo ni Ikimenyetso cy’uko uyikeneye mu buzima bwawe kuko yakuremye mu buryo uyikenera mugasabana.Yesu yaravuze ngo unyizera wese azabaho kandi ngo uzamushakana umwete azamubona. Nakugira inama yo kumwizera kugirango unamenye ko ariho. ariko ntabwo wabimenya mu bwenge bwa muntu kuko ubwenge bw’imana burarenze ntabwo waburondora. Uburyo dushobora kumenya Imana gusa ni ukwizera umwana wayo Yesu kristo kandi tukamwizera nk’uko abana bato bumvira ababyeyi. Muvandimwe rero numvise ushobora kuba uri umuntu ukunda facts kandi nibyiza. ariko kuko ukeneye kumenya Imana yihe umutima wawe wizere yesu ibyo akubwira ubwo noneho uzongera kugaruka utubwira uko bimeze kuko ni ukuri pe icyo cyo nakikwizeza ntabwo ari imigani cyangwa amateka yo mugitabo. Imana iriho ndasaba ngo ikugirire ubuntu ukwiyereke kandi nimara kukwiyereka ntuzongera kubaza ibi bibazo. IMANA iragukunda cyane ntishaka ko ukomeza kuguma mu rujijo. Numara kuyimenya uzayikunda kurusha byose wigeze umenya kuko umera nk’umuntu wari uri muri koma akaba akangutse. be blessed brother
Ndifuza kugira icyo mvuga kuri iy’ingingo: Mubihe turimo byo kwibuka Genocide hari benshi bibaza bati: Ese Mana warurihe kirya gihe ko wirirwa ahandi ugataha mu Rwanda cya gihe wari watashyehe? mu gihe abibaza ibi arabo yarinze…… Ntabwo ninjiye mu mizi namwe murabizi. Kwibaza niba Imana ibaho ni si igitangaza kuko birazwi neza ko gusobanukirwa, kubona, kumva biratugora. Hari umuntu ushobora kumenya igihe imyaka duhinga imerera? Ese turetse umwana wo munda uko abaho, uvutse hari uwamenya imikurireye ( ndavuga kwiyongera mu burebure,mu bunini) ubwo ese dufite impamvu yo kwibaza aho Imana iba, aho umuntu ajya iyo apfuye,gusa intambwe yambere nuko twemera ko umuntu atareberwa ku nyama n’amaraso hakaba hari umuntu utuma duhora mu kwifuza kudashira, mu kwibaza ibibazo bikomereye ubwenge bwacu… ushaka kumenya Imana ahaba natekereze iyo azinziriye aho abayagiye!!!! Hariya urota uguruka, wabonye abawe bapfuye n’ibindi ahasigaye iyo philosophie irenze ubwenge bwacu iyicukumbure ira guha urugero rufatika. Mukurangiza twifata umwanya wogutekereza kure ahubwo kuko Imana ari urukundo ikaba n’icyitwa iciza cyose tugerageze kwisanisha n’urwo rukundo ahasigaye ibindi mubirekere ubifitiye ubushobozi, kdi igihe cyose nahariho hose.
Kana Popo! Ibyo bisobanura tromperie politique nk’uko umusaza Ruhigira, umugaragu w’umushoferi wa Rudahigwa yabinsobanuriye.Mu by’ukuri hari ibintu bitagombera ubushakashatsi no kubunza imitima. Imana ni imwe nziza ni Rurema, bisobanura icyaremye cg uwaremye ibintu ariko byiza! Hariho kandi imana mbi Ruremankwashi, imana y’ibibi. Ibyo byombi abantu mu mitekerereze yabo babyegera mu buryo bumva bubanogeye kandi bubahumuriza cg bubakanga, bitewe n’ibyo bifuza. Ibi mbikubwiye ( ubyemere cg ntubyemere), kuko ari Korowani(Muslims), Biblia(Christians), Nihonghi (Boudhism), Rig Veda( Shintoism); ibyo bitabo bavuga ko byera cyangwa ari bitagatifu kandi byahumetswe, byose bihuriza kuri Rurema na Ruremankwashi, wenda buri wese abivuga mu buryo bwe kandi akiyemeza ko ariwe munyakuri, ndetse abandi bakabyitwazwa bagakandamiza abandi cg bakabarwanya; aho akaba ariho hatuma bihinduka tromperie politique iyo bigizwe intwaro y’ ubwikunde!Abanyarwanda rero Rurema niwe mana yacu, cyokora batuzaniye ibindi byinshi byitwa imana ari ibyo hasi, hejuru, mu mazi n’ahandi. Rurema rero yaduye umuco munyarwanda, gukundana no kubana mu mahoro. Kuyoboka izo mana zindi icyo bituremamo ni amacakubiri: wabonye aho umuntu yanga gushyikirana na nyina ngo ntibemeranya ku idini. Kana Popo. Nushaka kumbaza yangwa kunsubiza, shyira kuri uru rubuga ariko ntuntuke, kuko abatukana ni abakozi ba Ruremankwashi.
Nshuti duhurira kuri uru rubuga, cyane cyane wowe wanditse ubaza, gushaka gusobanukirwa ibyo bintu neza bifite ishingiro. Ku wemera ko Imana ibaho, ntagushidikanya ni ngombwa kujya tugaragaza ibihamya byabyo bihari. Ku utemera ko Imana ibaho/ ushidikanya ko ibaho/ uwibwira ko ntacyo bivuze, inama ni uko byihutirwa cyane kongera gusuzuma iby’icyo kibazo.Musome links zikurikira zigaruka kuri ibyo bibazo zishingiye kuri Biblia, nyuma mwifatire umwanzuro. 1. http://www.jw.org/rw/inyigisho-bibiliya/ibibazo/ese-imana-ibaho/2. http://www.jw.org/rw/ibitabo/ibitabo/bible-teach/mbese-koko-turi-mu-minsi-yimperuka/(- http://www.jw.org/rw/inyigisho-bibiliya/ibibazo/ – http://www.jw.org/en/bible-teachings/questions/ – http://www.jw.org/fr/la-bible-et-vous/questions-bibliques/)Mugire ibihe byiza!
Nshuti duhurira kuri uru rubuga, cyane cyane wowe wanditse ubaza,
gushaka gusobanukirwa ibyo bintu neza bifite ishingiro. Ku wemera ko
Imana ibaho, ntagushidikanya ni ngombwa kujya tugaragaza ibihamya byabyo
bihari. Ku utemera ko Imana ibaho/ ushidikanya ko ibaho/ uwibwira ko
ntacyo bivuze, inama ni uko byihutirwa cyane kongera gusuzuma iby’icyo
kibazo.Musome links zikurikira zigaruka kuri ibyo bibazo zishingiye kuri
Biblia, nyuma mwifatire umwanzuro. http://www.jw.org/rw/inyigisho-bibiliya/ibibazo/ese-imana-ibaho/ http://www.jw.org/rw/ibitabo/ibitabo/bible-teach/mbese-koko-turi-mu-minsi-yimperuka/http://www.jw.org/rw/inyigisho-bibiliya/ibibazo/ http://www.jw.org/en/bible-teachings/questions/http://www.jw.org/fr/la-bible-et-vous/questions-bibliques/Mugire ibihe byiza!
umva ncuti wibajije neza :Imana ntawayibonye unayibonye wapfa gusa wabyemera utabyemera irahari knd one day izadutwara ninyungu zawe kuyemera
icyo navuga nuko Imana Ibaho, ariko atari iyo twazaniwe nabazungu, usanga abirabura dushaka gukunda yezu kurusha abamutuzaniye, imana iriho niyo abantu bose bamye bazi kuva kera ikora byose, ishobora byose, nemera sciences ariko hari aho igarukira, gusa nanga iyo abandi bantu bashyizemo politike yo gushaka kwibyigisha abandi bijyanye ninyungu zabo, ex:Islam(domination des arabes), Catholic(Domination Occidentales or westerns)n’abandi…….., gusa imana ya nyayo abantu barayihinduye cyane itandukanye niyo batubwira munyigisho n’ibitabo bitandukanye, sinibaza ko imana ikeneye abayirwanira intambara yamaboko ya kimuntu.
so hano ndaguha link wumve ukuntu King leopold w’ububirigi yabwiye abacolonie babapadri n’abapasteri baje kwigisha muri Africa
yagize ati”kuri mwe bapadri nawe bapastri nshuti bavandimwe dufatanyije urugamba ikaze kuri mwese, mugiye kwigisha ariko mumenye inte yacu ko ario ibajyanye, intego yanyu y’ibanze si ugutuma abirabura bamenya imana kuko basanzwe bayizi kuko bazi NZAMBE, MUNGU N’ibindi……………” so wenda nibirebire sinabasha kubisubiramo neza ariko nawe uzabyumve.
link
https://www.youtube.com/watch?v=zf86zTBm0Hg
Discours du roi des belges – conspiration au congo
DISCOURS PRONONCE PAR LE ROI LEOPOLD II devant les missionnaires se rendant en Afrique en 1883 :
“Révérends pères et chers compatriotes.
La tâche qui est confiée est très délicate et demande beaucoup de tact. Vous partez certes pour évangéliser le Congo, mais cette évangélisation doit servir avant tout les intérêts de la Belgique.
L’objectif principal de votre mission au Congo n’est donc point d’apprendre aux nègres à connaître Dieu, car ils le connaîssent déjà. Ils parlent et se soumettent à un “Nzambi Pungu”, un “Nzambé Mawenzi”, et que sais-je encore. Ils savent que tuer, voler, coucher avec la femme d’autrui, calomnier et injurier est mauvais.
Ayons donc le courage de l’avouer, vous n’irez pas leur apprendre ce qu’ils savent déjà.
Votre rôle essentiel est de faciliter la tâche aux administratifs et aux industriels, c’est-à-dire que vous interpréterez l’Evangile de la façon qui servira au mieux nos intérêts dans cette partie du monde.
Pour ce faire vous veillerez, entre autres, à désintéresser nos sauvages des richesses dont regorgent leur sol et sous-sol, pour éviter qu’ils s’y intéressent et ne nous fassent une concurrence meurtrière et rêvent un jour de nous déloger de cette partie du monde, avant que nous nous enrichissions.
Votre connaissance de l’Evangile vous permettra de trouver des textes recommandant aux fidèles d’aimer la pauvreté, tel par exemple : “Heureux les pauvres, car le royaume des cieux leur appartient. Il est aussi difficile pour un riche de rentrer au ciel, qu’un chameau de passer dans le trou d’une aiguille, etc…”.On fera donc tout pour que les nègres aient peur de s’enrichir pour mieux mériter le ciel, les soutenir petit à petit pour qu’ils ne se révoltent jamais un jour.
Les industriels et les administratifs seront obligés de se conformer à ce que je vous recommanderai. A vous, prêtres et pasteurs blancs, de temps en temps, de leur faire craindre le recours à la violence, les injures, les coups. Il ne faudrait pas que les nègres ripostent ou se nourrissent de vengeance.
Pour cela, on les enseignera par tous les moyens et vous insisterez pour qu’ils prennent exemple sur tous les saints qui ont tendu les joues, qui ont pardonné les offenses, qui ont reçu les crachats et insultes. Il faudrait les décourager et les détacher de tout ce qui pourrait leur donner le courage de nous affronter.
Je songe ici spécialement à leurs nombres fétiches de guerre, qu’ils prétendent ne point abandonner.
Votre action doit se porter essentiellement sur les jeunes afin qu’ils n’hésitent point à nous saluer, qu’ils ne se révoltent pas. Si le commandement des parents est en contradiction avec celui des missionnaires, l’enfant devra apprendre à obéir à ce que lui recommande le missionnaire qui est le père de son âme.
Insistez surtout sur la soumission et l’obéissance. Evitez de développer l’esprit critique dans vos écoles. Apprenez à vos élèves à croire et non à raisonner.
Ce sont là, cher compatriotes, quelques-uns des principes que vous appliquerez sans faille. Vous en trouverez beaucoup d’autres dans les livres et textes qui vous seront remis à la fin de cette séance. Vous y lirez donc ce que je vous recommande à vous prêtres et pasteurs blancs.
Evangélisez les noirs jusqu’à la moelle des os, afin qu’ils ne se révoltent jamais contres les injustices que vous allez leur faire subir. Faites-leur réciter chaque jour : “Heureux ceux qui pleurent, car le royaume des cieux leur appartient”.
Convertissez les noirs au moyen des chicottes, gardez leurs femmes à la mission pendant neuf mois, afin qu’elles travaillent pour vous. Courtisez-les s’il le faut et exigez ensuite de ces convertis d’offrir un signe de reconnaissance, de bonne viandes – chèvres, poules, coqs et oeufs, chaque fois que vous visitez chaque village.
Faites tout pour éviter que les noirs ne deviennent jamais riches. Pour ce faire, chantez-leur chaque jour qu’il est impossible à un homme riche d’entrer dans le royaume des cieux. Faites-leur payer une taxe chaque semaine à la messe du dimanche. Détournez cet argent prétendument destiné aux pauvres pour avoir des magasins importants, là où vous êtes, paroisse, procure… Transformez ainsi vos mission en de gros centres commerciaux florissants et aidez légèrement les pauvres pour encouragez d’autres blancs à investir régulièrement.
Demandez aux noirs de mourir de faim et, vous autres mangerez cinq fois par jour.
En plus que vos ventres soient toujours plein de bonnes choses et que vos bouches exhalent partout l’odeur des oignons, instituez pour eux un système de confession qui fera de vous de bons détecteurs, ou détectives pour dénoncer tous les noirs à une prise de conscience pour la revendication de l’indépendance nationale.
Enseignez-leur une doctrine que vous ne mettrez jamais en pratique et, s’il vous demandent pour quelle raison vous avez un comportement contraire à ce que vous prêchez, répondez-leur : “Vous, les noirs, suivez ce que nous disons et non ce que nous faisons”.
Et s’il répliquent en disant : ” Une foi sans oeuvre est une foi morte”, fâchez-vous en appliquant le fouet, et répétez leur : “Heureux ceux qui croient sans protester”.
Discours intégral du Roi des Belges, dicté sur application recommandée à son porte-parole Ministre de l’Intérieur.
Comments are closed.