Inama yaguye ku mutekano w’igihugu, akarere n’umugabane yatangiye i Nyakinama
Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe niwe kuri uyu wa 07 Gicurasi watangije Inama yaguye y’iminsi itatu ku mutekano iteraniyemo abayobozi b’ingabo z’igihugu ndetse n’abayobozi ba koleji ya Nyakinama, ku nsanganyamatsiko igira iti ” Contemporary Security Challenges: The African Perspective”.
Intego y’inama yaguye ku mutekano i Nyakinama ni uguha amahirwe abanyeshuri biga mu amasomo y’ubuyobozi bw’ingabo (Senior Command and Staff Course) yo kuganira n’abakora ububuyobozi ku ngingo zitandukanye zireba umutekano w’igihugu, akarere ndetse n’umutekano mpuzamahanga nk’uko bisobanurwa na Brig Gen Charles Karamba uyobora ayo masomo nk’uko bitangazwa na Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda.
Iyi nama ikoranyije abayobozi b’ingabo, abayobozi muri guverinoma, abashakashatsi n’abarimu muri za Kaminuza bari muri ibi biganiro hamwe n’abanyeshuri.
Gen James Kabarebe atangiza iyi nama yibukije ko inshingano ya mbere y’ingabo z’igihugu ari umutekano n’ubusugire by’igihugu. Avuga ko n’ubwo RDF ikomeje umuhate wo kugarura amahoro mu karere no ku mugabane wa Africa imbogamizi zikiri nyinshi.
Gen Kabarebe yavuze ko imitwe y’iterabwoba nka FDLR iregwa Jenoside, ADF/NALU, Al-Shabab na Boko Haram ari imitwe ibangamiye umutekano w’akarere n’umugabane.
Gen Kabarebe yabwiye abanyeshuri bari muri iyi nama bagomba kumva ku buryo bwaguye ibibazo n’imbogamizi z’umutekano zireba cyane umwuga w’igisirikare.
Ati “Muri iyi nama muzunguka byinshi bizabafasha kuzuza inshingano zanyu ubwo muzaba mugiye mu kazi, mufite neza ishusho nyayo n’imiterere y’ibibazo by’umutekano umugabane wacu ufite. Ibi nibyo bibazo by’ubuzima muzakoreramo mu mirimo yanyu.”
Ku munsi wa mbere w’iyi nama hizwe ku ngingo y’”Umutekano urambye mu karere k’ibiyaga bigari, imbogamizi n’ibyitezwe imbere” ingingo yatanzwe na Ministre w’Ingabo, Hon Jacqueline Muhongayire Ministre mu muryango w’Umuryango w’ibihugu by’Africa y’Iburasirazuba ndetse n’inzobere muri politiki y’akarere Omar Khalfan .
Indi ngingo yaganiriweho ni “Intambara muri Africa: ubugizi bwa nabi buteguye no gukemura amakimbirane.” Ingingo yaganiriweho iyobowe na Gen Patrick Nyamvumba, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na Dr. Theogene Bangwanubusa.
ububiko.umusekehost.com