Karangazi: Abaturage bafite ikibazo gikomeye cy’amazi meza
Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi bamwe mu bahatuye barasaba Leta kubagezaho amazi meza kuko amazi bakoresha ari amazi mabi bavoma mu mariba ashaje y’amazi mabi ubusanzwe yuhirwamo inka, nayo ngo akaba ari gukama.
Mukarubuga Florentine utuye mu murenge wa Karangazi mu mudugudu wa Bidudu yavuze ko nta mazi meza bagira, avuga ko bigoranye cyane kubona amazi meza kuri bo kuko bashobora gukora urugendo rw’amasaha atatu bajya gushaka amazi meza.
Ibi ngo bituma ab’intege nke bavoma amazi mabi yo mubyo bo bita bidamu (amariba y’inka) aba yaragenewe kuhira inka.
Mukarubuga avuga ko aho bakura amazi kure, kuri centre ya Karangazi, bayagura amafaranga 100 cyangwa 200 ku ijerikani imwe, aho mu ‘bidamu’ naho ngo bamaze kujya baharwanira kuko abahavoma ari benshi.
Uyu mugore avuga ko amazi meza yagejejwe hamwe na hamwe mu murenge wa Karangazi n’ahandi ariko bo nta mazi bafite, ibintu ngo bituma ubuzima bubakomerera cyane.
Ati “Nk’ubu ikidamu cya Nyagashanga cyarakamye, nacyo cyarimo amazi mabi, aya mazi mabi niyo dukoresha, niyo tunywa. Iki kibazo twakigejeje ku bayobozi b’Umurenge n’Akagali kacu ariko ntacyo baragikoraho.”
Fred Atuhe, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare nawe yemeza ko iki kibazo cy’amazi gihari kandi kitari mu murenge wa Karangazi gusa ahubwo kiri na Rwimiyaga mu ibice byegereye Pariki ngo bitaregerezwa amazi, nubwo ngo hari gahunda yo kuyahageza vuba.
Uyu muyobozi ati “ Dufatanyije na EWSA hari gahunda yo kubagezaho amazi meza nibura guhera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, hari bije (Budget) ya miliyoni 700 ndetse na EWSA nayo ifite bije yayo izakoreshwa muri ibi bikorwa. Ni ikibazo kizakemuka vuba.”
Aka gace k’uburasirazuba ni ahantu hakunze kwibasirwa cyane n’izuba rikaze rikamusha n’aya mariba ubu babonamo amazi mabi, mu gihe turi mu minsi y’imvura bakaba bataka kubura amazi, mu gihe cy’impeshyi kigiye kuza byaba bikomeye kurusha ubu nib anta gikozwe ngo bagezweho amazi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com