Yahiriwe no gukora inkweto, bimwinjiriza frw 500 000 ku kwezi
Gatete Damas w’imyaka 43, yashinze atoliye (atelier) ikora inkweto, ikanasana n’ibindi bikoresho bikozwe mu ruhu. Yatangarije Umuseke ko umwuga we umwinjiriza hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 na 500 ku kwezi akabasha kubaho yibeshejeho.
Gatete akoresha abandi bakozi bane, akaba akorera hafi y’umusigiti mukuru w’i Nyamirambo (ONATRACOM) imbere gato y’ahari icyapa cy’imodoka ku muhanda wo hepfo ugana i Nyamirambo ruguru.
Kudoda inkweto yabyigiye mu ishuri ry’imyuga rya JOC ry’abihaye Imana riri kuri Ste Famille mu mujyi wa Kigali.
Yabanje gukorera abandi ariko nyuma aza gushinga atoliye ye yitwa ‘AKOKI’ ari na yo akoreramo akazi ke buri munsi.
Avuga ko nta yindi mpamvu yatumye ajya kwiga gukora inkweto uretse kuba yarabikundaga kuva akiri umwana. Ku bwe ngo umwuga wo gukora inkweto ni umwuga mwiza cyane.
Uretse kuba awusaruramo akayabo, Gatete byamufashije gushinga urugo ubu arubatse, atuye mu nzu yiyubakiye mu Nyakabanda (Nyarugenge mu mujyi wa Kigali), ndetse arihira amashuri yisumbuye abana be bitamuvunnye cyane.
Ubusanzwe, Gatete yigisha urubyiruko n’abandi babyifuza gukora inkweto ku buryo buri mwaka asohora abantu batanu nibura yigishije umwuga wo gukora inkweto neza.
Gusa ngo muri iki gihe impu zarabuze, ari na byo byatumye abo yigisha bagabanuka ariko nibura buri mwaka abanyeshuri babiri bava muri atoliye ye bakajya kwibeshaho kubera umwuga yabigishije.
Yagize ati “Imyuga ni myiza cyane, iyo umuze kuwumenya uwukora uwukunze, ukagutunga ntugire ikibazo uhura nacyo.”
Twagirumukiza Gilbert, w’imyaka 19 y’amavuko ari kwiga gukora inkweto kwa Gatete, avuga ko mu mezi atandatu amaze yiga hari byinshi amaze kumenya ndetse ngo inkweto yakoze harimo nyinshi zagurishijwe.
Ubu akora nk’umunyeshuri wimenyereza ariko ku kwezi akagira amafaranga ahabwa, avuga ko yahisemo kwiga gukora inkweto nyuma yo kubona ko atari akibashije gukomeza kwiga amashuri yisumbuye. Gusa yasanze nayo ari amashuri kandi meza.
Yagize ati “Mfite icyizere cyo kubimenya neza kuko mfite ubushake bwo kwiga. Iyo nakoze inkweto ikagurishwa biranshimisha numva nindangiza kuwiga nkabona ubushobozi nzashinga ahantu hanjye ho gukorera.”
Twagirumukiza asaba urubyiruko guha agaciro umwuga wose aho uva ukagera, dore ko we yemeye gutanga amafaranga y’u Rwanda 40 000 kugira ngo yige gukora inkweto.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ni uko mukomereze aho,Imana ikomeze ibongere
Ni uko mukomereze aho,kuko umwuga mubi ni ukuroga