Digiqole ad

Joseph Kony ntiyapfuye yihishe muri Sudan y'Epfo – UN

Joseph Kony  ndetse na bamwe mu byegera bye bagize  “Lord’s Resistance Army” baba bihishe  muri Soudan y’amajyepfo  hafi y’umupaka wa Centrafrica nkuko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye ku wa kabiri, ntabwo yishwe nk’uko byatangiye guhwihwiswa ku wa kabiri.

Joseph Kony
Joseph Kony

Hashize iminsi bivugwa ko Kony yarashwe n’ingabo z’abanyamerika ziri kumuhiga, ariko byatangajwe na Reuters ko uyu mugabo akihishe nkuko ngo bigaragara muri Raporo y’akanama gashinzwe umutakano mu muryango w’abibumbye(UN Security Council) Kony yaba yihishe muri  Soudan y’epfo.

Ban Ki Moon yavuze ko Soudan ihakana ko ntamurwanyi wa LRA iri mu mirwano muri iki gihugu.

Ban akomeza agira ati  “Ubu  amakuru dufite ahamya ko Joseph Kony ndetse na bamwe  mu byegera bye  bihishe muri Sudan y’Amajyepfo mu gace karinzwe bikomeye

Kony yahamijwe ibyaha by’intambara n’urukiko mpuzamahanga rukorera I La Hague (ICC),ibyaha yakoreye mu  mashyamba yo mu majyaruguru ya Uganda mu 2005 yerekeje muri Centre Africa. Ubusanzwe ni umurwanyi urwanya Leta ya Uganda.

Kony abarwanyi bagera ku 5 000 bamuvuyeho  nyuma y’uko umwaka ushize atangiye guhigwa bukware n’abasirikare 100 b’Abanyamerica (Special Forces)

Kony Joseph ashinjwa gushora abana ibihumbi n’ibihimbi mu ntambara ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Ban Ki-moon akomeza avuga ko LRA yacitse mo uduce twa Uganda bakajya mu  Repubulika ya Centrafrica(RCA) ndetse no muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo(RDC).

Hari amakuru yavuzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ko Joseph Kony yaba yaragiranye ibiganiro na Michel Djotodia, wari utangiye kuyobora Centre Africa, wamusabye kumanika intwaro akava mu ishyamba, ariko ntabikore.

Ban Ki-moon ati“ Bagize uruhare mu  byaha  bikomeye byibasiye inyoko muntu nko guhohotera Abasivili,Ubwicanyi,Ubusahuzi,no gushimuta abantu

Gusa  muri aya mezi atandatu  ashize LRA ntiyigeze ivugwa mu byaha byibasiye inyoko muntu cyane nko muri Sudani y’epfo nkuko Raporo y’umuryango w’abibumbye ibitandgaza.

Bikekwa ko bamwe mu byegera bya Kony baba bari mu majyaruguru ya Centre Africa mu rwego rwo kwikinga inyuma y’imirwano iri kuhabera. Bakeka  ko LRA  kandi yaba ifitanye umubano wa hafi na Seleka aho ngo basangira amakuru yo mu karere ndetse no guhanahana intwaro n’ibiribwa.

Muri Gashyantare ingabo za Uganda zatangaje ko umwe mu basirikare wungirije Kony yiciwe muri RCA .

Ubu Kony ahigwa bukware n’ingabo z’Africa yunze ubumwe zifatanyije n’Ingabo z’America mu rwego rwo kurangiza burundu ibikorwa bya LRA bihunbanya umutekano w’akarere kose k’Africa yo hagati.

Kony yigometse kuri Perezida Museveni kuva havanwaho Perezida Tito Okello wo mu bwoko bw’aba Acholi Kony avukamo. Joseph Kony avuga cyane ko ari intumwa y’Imana. Kuva muri za 1988 yatangiye kuzana abasore n’abana mu ngabo ze mu majyaruguru ya Uganda, imirwano, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gutwara abakobwa bunyago no gushyira abana bato mu ngabo ni ibyaha aregwa byakurikiyeho.

Kuva mu myaka ya 1990 yakomeje kurwana n’ingabo za UPDF za Uganda abantu barenga miliyoni ebyiri bahunze iyo mirwano benshi cyane bahasiga ubuzima. Yaje gutsindwa n’ingabo za Uganda, asohorwa muri iki gihugu, yerekeza mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa DR Congo, ingabo za Uganda zimukurikirayo mu 2008 muri “Lightning Thunder Operation” ntizamufata ahungira mu duce turi hagati ya Sudani y’Epfo na Centre Africa.

Mu 2012 USA yiyemeje gufasha Uganda gufata uyu mugabo ari muzima cyangwa apfuye, muri Uganda hoherejwe ingabo 100 zidasanzwe zije guhiga uyu mugabo, ari nazo byahwihwiswaga ko zamurashe, nyamara ngo aracyariho, ari muri Sudani y’Epfo.

Kony bivugwa ko ariwe mukuru w’inyeshyamba zimaze igihe kinini kurusha izindi ku Isi.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • hhuuumm! Ishyamba ko aribayemo nka Savimbi yashyize intwaro hasi ra?

Comments are closed.

en_USEnglish