Don Moen azaza mu Rwanda mu kwa 06/2014
Icyamamare muri muzika iririmbirwa Imana Don Moen ibigaragara ku rubuga rwe muri ‘Tour’ arimo azagera mu Rwanda tariki 07/06/14, aho ashobora kuzakorera igitaramo ntabwo haramenyekana.
Uyu muhanzi uzwi cyane ku isi, azagera mu Rwanda avuye i Kampala muri Uganda aho azaririmbura muri Serena Hotel, Makerere Sports Grounds n’ahitwa Rubaga MCC ku matariki 01, 02, 03/06/2014.
Mu gikorwa yise Holy Land Tour azagira muri Nzeri 2014 i Yerusalemu ho azahamara iminsi icumi mu bikorwa byo kuririmba no guhimabaza Imana. Tour ye yose azayisoza tariki 31 Ukuboza 2014.
Don Moen ni Umunyamerika w’imyaka 64, yavukiye i Minesota muri Lata Zunze ubumwe z’Amerika. Amazina ye ni Donald James, uyu yabashije gushobora Album 11 zamamaye mu guhimbaza Imana. Album ye ya mbere yayise yayise “Worship with Don Moen”yashyize hanze mu 1992.
Imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ni ‘God Will Make a Way’ yasohoye mu 2003. Iyi ndirimbo yari yayihimbiye umuryango we (abana n’umugore) wari wabuze umwana mukuru mu mpanuka abandi batatu bagakomereka bikomeye.
Yamamaye cyane mu ndirimbo nka “I will Sing”, “God is good” “Rivers of joy” n’izindi.
Muri iyi ‘tour’ arimo akazaba aherekejwe n’umugore we Laura hamwe na hamwe mu bihugu azajyamo by’umwihariko muri Israel.
Tour ye azayitangirira muri Canada akomereze muri Africa y’Epfo, Uganda, mu Rwanda, Trinidad na Tobago, Ubuholandi, mu Bufaransa, USA, Nigeria, mu birwa bya Mauritius, muri Madagascar, Israel (muri Holy Land Tour), Hong Kong, Burkina Faso, Sweden, U Butaliyani, Nigeria, yariki 31 Ukuboza 2014 asoreze muri Canada aho yatangiriye.
Ubusanzwe uyu mugabo aba ahitwa Nashville muri Leta ya Tennessee we n’umugore we Laura, n’abana babo bakuru batanu.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
yewe yewe muzadukurikiranire aho azaririmbira nagera mu Rwanda ntituzahatangwa Imana umuhe umugiiisha indirimbo ze ziradufasha pe byagera kuri I will sing, I will praise even in my darkest hours …………………. yooo
Mana urakoze cyane kuruyu Mugaragu wawe. U Rwanda rufite umugisha. Karibu Mukozi w’Imana.
tumufiy=tiye inyotaaaaaa. keretse najya muri stade amahoro, maze amavuta yimana akarushamo kumeneka muri iki gihugu….
Abanyarwanda dufite umugisha udasanzwe kwakira uyumuntu wimana don moen ndamukunda numugabo wuzuye umwuka wera peeee iyo aseka ubona bivuye kumbaraga zumwuka weraKaze neza murwa tubyaye
Whaouu The Man of GOD. Ndabona icyo gihe Bizaba ari ishiraniro. I love this Man of God. icyo twisabira ababiteguye ni uko baganya abiciro kugira ngo abanyarwanda (abakunzi be) benshi bazabashe kwinjira. kandi mwibuke ko Ubutumwa bw’Imana bukwiye kugera kuri benshi byakagombye kuba n’Ubuntu. ariko na none droit d’entré igomba kubaho, ndetse na DVDs zigomba kuba nhyinshiiii kuri uwo munsi zashaka zikaba arizo zikgurishwa nka droit d’entré. mukomeze mubituberemo.
Whaouu The Man of GOD. Ndabona icyo gihe Bizaba ari ishiraniro. I love this Man of God. icyo twisabira ababiteguye ni uko baganya abiciro kugira ngo abanyarwanda (abakunzi be) benshi bazabashe kwinjira. kandi mwibuke ko Ubutumwa bw’Imana bukwiye kugera kuri benshi byakagombye kuba n’Ubuntu. ariko na none droit d’entré igomba kubaho, ndetse na DVDs zigomba kuba nhyinshiiii kuri uwo munsi zashaka zikaba arizo zikgurishwa nka droit d’entré. UM– USEKE. mukomeze mubituberemo.
Whaouu The Man of GOD. Ndabona icyo gihe Bizaba ari ishiraniro. I love this Man of God. icyo twisabira ababiteguye ni uko baganya abiciro kugira ngo abanyarwanda (abakunzi be) benshi bazabashe kwinjira. kandi mwibuke ko Ubutumwa bw’Imana bukwiye kugera kuri benshi byakagombye kuba n’Ubuntu. ariko na none droit d’entré igomba kubaho, ndetse na DVDs zigomba kuba nhyinshiiii kuri uwo munsi zashaka zikaba arizo zikgurishwa nka droit d’entré. UM– USEKE. mukomeze mubituberemo. Praise Lord.
Mbega byiza uyu mugabo nifuje kumubona n’amaso none aje mu rwanda!!!! Afite amagambo meza, ni mwuka wera uyamushyira ku mutima pe! duhabwe umugisha
Ndanezerwe cyane kuko nkunda uriya Mukozi w’Imana cyane rero kuba aje murwanda numugisha.Imana imuherekeze azarangize ingendo ze neza ariko napfa azaba afite ibyo yakoze.
waaauuuuuuu,mbega byiza !!!!!!!! nshuti banyarwanda banyarwandakazi IMANA ifite umugambi mwiza ku rwanda kubona uyu mukozi w’IMANA agiye gukanda ngiza ibirenge bye murwanda numugisha ukomeye mureke dutegure kwa kira( ) UM– USEKE mukomeze mubituberemo murakoze murakarama.
Comments are closed.