Somalia ni iyambere mu bihugu ubuzima bw’umugore bugeramiwe
Igihugu cya Somalia kiri ku isonga mu bihugu aho ubuzima bw’umugore bugeramiwe ku isi, ibi bikaba bikubiye mu cyegeranyo cyasohowe kuwa mbere n’umuryango udaharanira inyungu ‘Save the Children’ usaba gukora ibishoboka byose ngo ababyeyi n’abana bo mu bihugu birimo amakimbirane barindwe.
Uyu muryango ukorera mu gihugu cy’U Bwongereza watangaje ko ababyeyi 800 n’abana bato 18 000 bapfa buri munsi kandi impampu z’izo mpfu zishobora gukumirwa.
Gusahakisha uburyo bwo kugera ku bintu nkenerwa mu buzima n’ibyokurya ku bantu ni ingenzi cyane mu bihugu birimo imvururu, nk’uko bikubiye muri icyo cyegeranyo kiswe “State of the World’s Mothers” .
Muri rusange 1/3 cy’abana bapfa ni abo muri Afurika y’Uburengerazuba n’Afurika yo hagati, abandi bakaba bakomoka muri Aziya y’Amajyepfo, aho umubare w’abana bapfa ari bato ugenda wingora cyane mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka.
Iki cyegeranyo cyakorewe ku bihugu 178 kigereranya ibijyanye n’ubuzima bw’umugore, imfu z’abana, uburezi, uburezi n’ikigero cy’abagore mu kwinjiza imitungo no kujya muri politiki.
Igihugu cya Somalia kiza ku isonga ry’ahantu habi cyane ku mugore, gikurikiwe na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, (ubushize ni yo yari iyoboye urutonde), hagataho Niger, Mali n’igihugu cya Ku bwa Guinea-Bissau.
Ku bwa Jasmine Whitbread ukuriye Save the Children ngo nta gitangaza kuba ibice bigoye cyane ku buzima bw’umugore ari ahantu hugarijwe n’intambara.
Icyegeranyo kigaragaza ko abakene babangamiwe cyane nk’uko babyanditse ngo hari icyuho gikomeye hagati y’ababyeyi b’abagore bakennye n’abakize.
Three years ago Afghanistan was the worst place to be a mother, but it is now ranked 146th due to progress in cutting child and maternal death.
Igihugu cya Syria mbere cyagaragazaga ko ubuzima bw’umugore bumeze neza, ariko ubu cyavuye ku mwanaya wa 65 kuva muri 2011 kiri ku mwanaya wa 115 muri uyu mwaka wa 2014, ni nyuma y’aho intamabara isenye uburyo bwose bwariho bwo kwita ku mugore.
Muri uyu mwaka wonyine, abagore n’abana basaga miliyoni 60 bakeneye ubufasha nk’uko icyegeranyo kibigaragaza.
Icyegeranyi kigaragaza ko n’ubwo nyinshi mu mpfu z’ababyeyi n’abana zibera mu bihugu birangwamo intambara, ngo ariko byashoboka ko zimwe mu mpamvu zitera izo mpfu zakwirindwa.
Save the Children batanga inama yo kuzamura serivise zigenerwa abagore ndetse bagasa ko habaho gushora imari mu kuzamura uburezi bw’igitsina gore, no kububakamo ubushobozi mu bijyanye n’ubukungu.
Muri iki cyegeranyo baragira bati “Buri gihugu kigomba gukora iyobwabaga mu gufasha ababyeyi n’abana barembye.”
Abanditse iki cyegeranyo bavuga ko “Kugira ngo hakumirwe impfu z’ababyeyi n’abana ntibyashoboka keretse ibihugu bijegajega bigize amahoro arambye kandi serivise zitangwa mu buzima zikarushako korohera abazibona.”
Igihugu cyaje ku isonga mu bihugu bifashe neza abagore, ni Finland ikurikiwe na Norveje, Sweden, Iceland n’igihugu cy’U Buholande.
Mu bihugu bitari ku mugabane w’Uburayi, Australia ni iya cyenda, Singapore iya 15, Nouvelle Zelande iya 17, mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika ziza ku mwanya wa 31 naho Ubushinwa ni ubwa 61.
Naho kandi ibihugu bitari ku mugabe w’Afurika ariko bigeramiye ubuzima bw’umugore, harimo Haiti ifite umwanya wa 168, Papua New Guinea yo ku mwanya wa 164 n’igihugu cya Yemen kiri ku mwanya wa162.
Ibihugu 10 byam mbere bihagaze neza birimo Finlande, Norveje, Suwede, Icelande, U Buholande, Denmark, Esipanye, Ubudage, Australia n’U Biligi.
Mu bihugu bihagaze nabi cyane, hari Somalia ya 178, DR Congo iri ku mwanya wa 177, Mali ifite umwanya wa 175, Niger ya 175, igihugu cya Centrafurika cya 173, Sierra Leone ya 172, Guinea-Bissau 174, Nigeria ya 171, Chad ya 170 na Cote d’Ivoire ya 169.
N’ubwo u Rwanda rutagarutsweho cyane, mu cyegeranyo cy’ubushize rwari ruhagaze neza mu bihugu cyagerageje kugabanya impfu z’abana n’abagore bapfa babyara.
ububiko.umusekehost.com