Digiqole ad

Cassa Mbungo na Mashami nk’abatoza b’agateganyo b’Amavubi

Hashize iminsi abakurikira umupira bibaza uzahamagara abakinnyi mu ikipe y’igihugu igomba gukina na Libya kuko hataraboneka umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, kuri uyu wa 06 Gicurasi ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru mu Rwanda ryemeje ko Cassa Mbungo André na Mashami Vincent aribo baba batoza iyi kipe by’agateganyo.

Cassambungo André na Mashami Vicent/ Photoshopped Umuseke
Cassambungo André na Mashami Vicent/ Photoshopped Umuseke

Umuvugizi wa FERWAFA akaba na Visi Perezida wa yo, Kayiranga Vedaste  yabwiye Umuseke ko bahisemo aba batoza kuko aribo bazi abakinnyi kandi bagaragaje kwitwara neza  muri shampiyona irangiye .

Vedaste yagize ati “ Twahisemo Cassa Mbungo nk’umutzkuko ari umwe mubatoza beza dufite ubu kandi niwe ugomba kuba mukuru akangirizwa na Mashami Vincent nawe witwaye neza muri uyu mwaka.

Vedaste yakomeje avuga ko aba batoza bombi bazatangira akazi kabo ubwo bazaba bakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Botswana .

Akomeza avuga ko  Botswana yanditse isaba umukino wa gicuti , ariko bagitegereje kureba igihe nyacyo umukino wazakinirwaho yaba mu mpera z’icyumweru cyangwa mu cyumweru gitaha hagati.

Biteganyijwe ko umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu mu basabye aka kazi azamenyekana mu mpera z’iki cyumweru.

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nubwo mukunda guharara vuba, abongabo kabisa umuntu yapfa kubemera kuko bo bafite ibyo bagaragaje mu makipe yabo batoza.naho gufata umuntu w’umwungiriza mu yindi kipe ukamugira head coach rwose uba wibeshye cyangwa uba ukabije amarangamutima.mbifurije akazi keza.

  • Njye ndemeranya na FERWAFA kuko aba bagabo bagaragaje kuba Indashyikirwa muri uyu mwaka. Bibere n’abandi isomo kdi mbona bashobora no gutanga umusaruro kurusha Abazungu twirukira.

    • Nubwo aba bagabo hari ibyo bagaragaje mu makipe yabo muri uyu mwaka wa shampiyona, nta bushobozi namba bafite bwo gutoza ikipe y’igihugu kuko ntawigira kuri national team. Nashimye ko bavuze ko ari abo agateganyo kuko na none biruta ubusa bwari buhari kuko nta mutoza wari uhari. Nibashake umutoza ubishoboye bitonze, azafate ikipe ayitegurire amarushanwa ataha kuko aya yo Lybia izahita idusezerera rwose kuko bafite ikipe nziza twabonye muri CHAN iheruka kandi yakomeje kwitegura. 

  • Cassa ahembewe ko yatanze igikombe bien sur…wait and u ll see n’amajonjora ntituzayarenga

Comments are closed.

en_USEnglish