Digiqole ad

RDC: 11 babuze mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu

Kuri uyu wa 06 Gicurasi Minisitiri ushinzwe gukurikirana gutwara abantu n’ibintu ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru Guillaume Bulunda yemeje ko abantu 11 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu ariko ko nta rirarenga bagikomeje kubashakisha.

Amato aciriritse atwara abantu mu Kivu akunda kurohama kubera gutwara abantu benshi
Amato aciriritse atwara abantu mu Kivu akunda kurohama kubera gutwara abantu benshi

Kuri uyu wa mbere nibwo ubu bwato bwakoze impanuka bwari butwaye abantu 17 ariko hakaza kuboneka abantu batandatu gusa 11 bakarohama.

Aba bantu batandatu barokotse iyi mpanuka bari kwitabwaho n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) i Goma.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’ibyumweru bibiri habaye indi ubwo ubwato bwa Sosiyete ishinzwe iby’inzira z’ibyuma (SNCC) bwarohamaga mu kiyaga cya Kivu hafi y’agace k’ahitwa Birhede muri Kivu y’Epfo.

Gusa ngo mpanuka nta muntu n’umwe wahaburiye ubuzima ariko muri toni 115 z’ibyo ubu bwato bwari bwikoreye byinshi byarohamye mu kiyaga.

Radio Okapi

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mana we ko DRC abantu bakomeza kuzi impanuka kok ibi ni iki , mu minsi ishi train nayo yaraguye benshi bahasiga ubuzima, muri stade abantu barabyigana nyuma yo kubura kumuriro 60 bahasiga ubuzima, Mana tabara Congo ha abayobozi ubwenge bwo kugenzuura ibitagenda neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish