Digiqole ad

Inzego zibanze ntizoroherwa mu kwesa imihigo ! kuki ?

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo muri aka karere ka Huye, baravuga ko n’ubwo bari guhiga imihigo mishya, batoroherezwa kuyesa kubera ubushobozi buke bugaragara muri izi nzego, aha bagatanga urugero nk’aho usanga urwego rw’umudugudu rusabwa gukora ibintu byinshi nk’ amaraporo, no gukemura ibibazo by’abaturage nyamara nta bushobozi bubafasha gukora iyi mirimo bahawe.

President Kagame ntiyishimira ibyaba bitagenda mu nzego zo hasi/ Photo Internet
President Kagame ntiyishimira ibyaba bitagenda mu nzego zo hasi/ Photo Internet

“Niba Umuyobozi w’Umudugudu hari ibyo agomba gukora, intego yagerwaho nk’uko tubyifuza afite uburyo. Tumutumije mu nama, tumuhaye insimburamubyizi. Akoze ubukangurambaga cyangwa se ibarura, tukamugenera n’icyamufasha. Rimwe na rimwe usanga mu bintu bituma tudatera imbere harimo n’ubushobozi bw’inzego dukuriye,” Ange MAZIMPAKA, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura wo mu karere ka Huye.

Ubuyobozi bw’urwego rw’intara y’amajyepfo, rumwe mu nzego zisuzuma imihigo, rwemera ko iki kibazo cy’ubushobozi gishobora kuba imwe mu mbogamizi zo kutesa imihigo, gusa ubu buyobozi buvuga ko ikiba gikenewe cyane atari amafaranga ahubwo ko haba hakenewe kubikangurira abaturage, kuko ngo utugari, imirenge n’uturere bikunze kuba ibya mbere mu kwesa imihigo atari byo biba byakoresheje amafaranga menshi.

“Ubushobozi mu rwego rw’amafaranga nibyo hari aho bukiri bukeya, ariko ugiye kubireba ntabwo aricyo kibitera kuko ukurikije uko utugari n’imirenge biba byarushanyijwe, ntabwo ari uko biba bifite budget (ingengo y’imari) irenze abo barushije.” Alphonse MUNYANTWARI Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’Intara yongeraho ko, ku nzego z’utugari nta mishinga ikenera amafaranga baba bashyira mu bikorwa, ahubwo ko baba bakeneye kwegera abaturage bakabumvisha gahunda za leta. Yongeyeho ko ikintu cy’ingenzi gikenewe ari ukuzana abafite uruhare mu bikorwa cyane cyane abaturage kuko aribo bikorera.

Kuri uyu wa kane nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwashyize ahagaragara imihigo bwahize muri uyu mwaka wa 2011─2012.

Mu mihigo iheruka Akarere ka Huye kari kaje imbere kavuye ku mwanya wa 22 kagera ku mwanya 13.

Ibi bibaye nyuma y’aho imihigo ku rwego rw’igihugu imurikiwe Perezida wa Repuburika mu cyumweru gishize.

Emmanuel NSHIMIYIMANA
Umuseke.com

6 Comments

  • Ubushake, Gukorera hamwe no kwibumbira mu makoperative byafasha byihutse guteza Igihugu imbere. Buru Rwego rukoze ibyo rusabwa ku gihe Imihigo yagerwaho kuri buri Akrere ko mu Gihugu bityo Imibereho y’abaturage ikarushaho kuzamuka. Twese twihute igihe cyararetse turere imbere .

    • Ruhinda, baravuga ko inzego z’ibanze zisabwa akazi kenshi ntizibashe gusohoza imihigo, maze wowe ukigira muli slogans? Abayobozi benshi b’ibanzi ni abakora badahembwa, ubwo ntiwagerageza ugatekereza ko ikirima ali ikiri mu nda, ukabona ukumva ko babasaba ibirenze ubushobozi bwa bo? Ese bo babageneye umushakara maze ukareba ko ibintu bidatungana?

  • ni ngombwa ko kugirango imihigo ihigurwe inzego z’ibanze zihabwa ubushobozi,ariko nanone abiyamamariza kuyobora izi nzego baba babwiwe ko ari ukwitanga kandi nibyo kuko igihugu cyacu kirakennye nticyashobora guhemba aba bayobozi ni benshi cyane,ibi kandi ntibyabuza ko hari ibigerwaho mu guteza imbere abaturage

  • Mbere na mbere ndashimira umumwanditsi w’umuseke Emmanuel NSHIMIYIMANA amakuru atugejejeho.

    Umushingwabikorwa wa Mukura Ange MAZIMPAKA kimwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amagepfo Alphonse MUNYENTWARI, ibyo bavuze nabisomye incuro nyinshi. Nabisomye mbisubiramwo, maze ndabikanjakanja ndaryoherwa ndamira!!!

    Ibibazo bavuga ni UKURI. Simbona icyo umuntu yakongeraho, usibye gutekereza UMUTI byavugutirwa…

    1. Icya mbere jyewe mbona dukwiye gushimangira ni icyo bita mu Cyongereza „Positive Thinking“.

    Umuntu agenekereje yabyita mu Kinyarwanda „Imyiyumvire itera ingufu“, aho guca intege. Kubona akarere ka HUYE karavuye k’umwanya wa 22 kakagera kuwa 13 ni intambwe dukwiye gushima cyaneeee. Aha, mbere yo kwigereranya n’utundi turere, tugomba kwigereranya na twe ubwacu. Kuko twebwe ubwacu tuba tuzi neza, ingorane twahanganye na zo, tuba tuzi ibintu byinshi twanyuzemwo kugirango tugere kuli uriya mwanya. Dufite uburenganzira bwo kwishimira ibyiza twagezeho….

    2. Icya kabiri dukwiye gushimangira ni igitekerezo kiri mw’ijambo Umukuru w’Igihugu yavuze asoza imihigo ya 2010-2011.

    „Imihigo tugomba kuyihoza k’umutima. Mbese igomba kuba umuco. Tugomba kuyizirikana mu mibereho yacu ya buli munsi, umunsi k’uwundi“.

    Iyo umuntu asomye aya magambo, yumva yumvikanye neza kandi yoroshye. Ariko kubera ko mu kazi ka buli munsi, haba hali ibintu byinshi bidusaba kubyitaho, ntabwo byoroshye kuyazirikana….

    3. Icya gatatu tugomba kwibuka kandi tukibukiranya ni iki: „Umuhigo ni umuhigo nyine. Kuwesa ntabwo byoroshye, byabaye byo ntabwo wakwitwa UMUHIGO nyine“.

    Jyewe nsanga koko abayobozi b’ibanze basabwa gutunganya imirimo myinshi. Iyo mirimo ikeneye ubushobozi bunyuranye. Nimureke ntange urugero rwa mudasobwa. Mudasobwa kugirango ikore neza ikenera icyo bita HARDWARE, igakenera icyo bita SOFTWARE. Amafaranga mbese ni Hardware, naho ubumenyi bwo kuyobora abantu ni Software….

    Ni cyo gituma abayobozi b’ibanze bali bakwiye guhembwa amafaranga y’akayabo!!!

    Bali bakwiye kuyobora ingo zitarenze 15. Bali bakwiye guhora babona inyigisho mu byerekeye ubukangurambaga. Kuko kugirango abaturage bumve koko, ko bafite uruhare muli gahunda iyo aliyo yose, mbese ko ibikorwa byose ali ibyabo….Umushingwabikorwa agomba gukora iyo bwabaga, agomba mbere ya byose kwihangana, agomba kwiyumanganya. Pole pole njio muendo sana…

    Aha rero biraruhije cyane, kuko k’urwego rwa Leta, turashaka kwihuta. Turimwo turasiganwa n’iminsi, nta gihe dufite cyo guta!!!

    Nicyo gituma INZEGO ZO HEJURU zikwiye kwicara hasi, zikibaza zikiyumvira. Zigomba kwibaza ku gihe zigenera ingamba. Ibyo bita „Time Frame“. Dufite amahirwe abaturage bacu bakurikiza kandi bakunda ingamba tubagenera. Muzagereranye muzasanga mu bindi bihugu ataliko bimeze. Mbese ni cyo gituma usanga amahanga ashima ashimagiriza u Rwanda.

    Ibintu birimwo bibere i Rwanda, magingo aya, ni AKARUSHO. Mbese ni ibitangaza mu bindi. Urugero: „Gushyira amasambu hamwe, gukorera hamwe muli za koperative, hali ibihugu byinshi ntavuze byabishatse, kuva kera, ariko byarabananiye. Cyangwa byatanze umusaruro udashimishije na gato“…

    MURAKOZE, MUGIRE AMAHORO.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Ikibazo si umushahara. Ikibazo ni ubushake cg se mu mvugo imenyerewe abantu basobanutse. Ikindi ni uko imyumvire ikiri iya Kiyobozi aho gukora nk’uwikorera. Ruswa yonyine abibanze barya nta mushahara n’umwe wayigereranya. Amande, inzoga z’abagabo, hari n’aho biba bizwi ngo kugira ngo nkurangirize ikibazo runaka ni aya. ibyo bivuyeho hakajyaho umushahara wenda ayo twatanga mumaherere nibura twayatanga tuzi aho ajya n’icyo agiye gukora niba koko ari cyo cyabuze ngo bakore neza.

    Abanyarwanda bakwiye kuva mu myumvire yo kubaka igifu ahubwo bakubaka izina rikazagaburia cya gifu.

  • Uraho Betty,

    „Abanyarwanda bakwiye kuva mu myumvire yo kubaka igifu ahubwo bakubaka izina rikazagaburira cya gifu“.

    YEWE UMBAYE KURE MWANA W’UMUNTU

    Sibira sibira, sibira sibira nzaguherekeza
    Nzagutwaza ibiseke, nzagutwaza ibisabo
    Nzagucurangira inanga RUHORAHABONA
    Akurambere bandaze batabarutse.

    Sibira sibira, sibira sibira MAZI yo kw’iteke
    Ungana Lea, ungana Beata, ungana Gloriosa
    Ungana Nyirarukundo-Umwangavu mu rubohero
    Ungana Mukamusoni aliwe Gahuzamiryango.

    Maze rero Betty, ntabwo nkuzi imbonankubone, ariko ndakumenyesha ko iriya mvugo yawe yanshimishije peeee. Nkuko ubisanga mu nyandiko zanjye, nkunda cyane urulimi rwacu. Mu by’ukuri iyo umuntu ashishoje, asanga „ABENIMANA = ABANYARWANDA“ tuzi gutekereza no kugenekereza kabisa. Umuntu nkawe, iyo yitonze, ashobora gusobanura ikibazo cy’ingorabahizi mu magambo make cyaneeee…

    Hariya rero ndakumenyesha ko, wampaye umwitangirizwa….

    BEAUTIFUL * BEAUTIFUL * BEAUTIFUL

    Murakoze, Ingabire-Ubazineza.

Comments are closed.

en_USEnglish