Digiqole ad

Musanze: Polisi yagaruje amafaranga arenga miliyoni 30 zari zibwe

Ku cyumweru tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yataye muri yombi abasore babiri bose bakomoka mu karere ka Ngororero bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 30. Ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze.

Abafatanywe ayo mafaranga
Abafatanywe ayo mafaranga

Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere ibitangaza, umwe muri aba basore yakoraga akazi ko mu rugo i Kigali, ku mugoroba w’itariki ya 30 Mata 2014 agiye koza imodoka  nk’uko bisanzwe, ayifunguye abonamo amafaranga arayatwara.

Uyu wafashwe  avuga ko we na mubyara we bafatanywe basaba imbabazi, bakemera gusubiza aya mafaranga n’ubwo bafashwe  hari ayo bamaze gukoresha.

Yagize ati ” Nanjye ntabwo nari nagambiriye kuyiba, ahubwo nafunguye imodoka ngo nyoze nk’uko nari nsanzwe mbikora, nyifunguye mbonamo igikapu, bityo ngira amatsiko yo kureba ikirimo, mbonye ari amafaranga nigira inama zo kuyatwara, mpamagara mubyara wanjye tujya gukodesha inzu muri Musanze, ariko ubu ndicuza nkaba nsaba n’imbabazi.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Superitendent Emmanuel  Hitayezu,  avuga ko aba basore batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba amafaranga mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

SP Hitayezu avuga ko nyuma yo kugezwaho ikirego bashakishije aho aba basore baherereye, kugeza ubwo babafashe kandi bababafatana aya mafaranga n’ubwo bari batangiye kuyakoreshaho.

SP Hitayezu aragira inama abafite amafaranga menshi ko atari byiza kurarana amafaranga menshi nk’aya mu ngo, akaba yagize ati: “Turasaba abantu bafite amafaranga menshi ko batayararana mu ngo, bakihutira kuyajyana kuri Banki cyangwa  bakajya bakoresha impapuro zabigenewe nka Sheki.”

Nyir’ukwibwa nyuma yo gusubizwa amafaranga ye, yashimye  Polisi y’u Rwanda kuba yokoze uko ishoboye ikamukurikiranira amafaranga kandi akaba yabonetse, akomeza anayishimira imbaraga igaragaza mu kurengera abanyarwanda mu kubungabunga umutekano wabo ndetse n’ibyabo.

Amafaranga yose hamwe aba basore bafatanywe ni 8,288,670 Frw, Amadolari ya Amerika  ibihumbi 10 (10,000US $) hamwe n’Amayero ibihumbi 16 nk’uko bitangazwa na Police y’u Rwanda.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubwo nti yari amakorano kweri?????none se,umuntu yatahana amafaranga angana atyo,hanyuma akayibagirirwa no mu modoka???

  • Haaaaaaaaaa,Julious amakorano se shahu,Polisi y’Urwanda urumva itazi gutandukanya amafaranga ya makorano hamwe namazima? Ahubwo ndashimira Polisi yacu ubwitange nubushishozi ikorana

  • Bishoboka bite ko umuntu yaba afite amafranaga angina gutyo akayasiga munzu akagenda akaryama kugeza aho umuboyi abyukira akajya koza imodoka Shebuja Atari yibuka ko yarafite amafranaga . iyo niya technique yanyu , ubwo bazaregwa gukorana na RNC na FDRL hahahaha mbega abagabo

  • Ibi ntibibaho niyo wabintera murushinjye amafranga angan gutya no wayasize mumodoka warangiza ngo ni bayoze utayakuyemo, ikindi aba bana ngo bayibye ahubwo se ari wowe uyaguyeho wayasiga wapi iyi nkuru ni impimbano

  • bravooo RNP,uwibwe n”umunyamugisha peeee!!!!!!!,gusa abakwihanganirara kutayiba ni bake rwose!!kuko amafr bayashubije bazagabanyirizwe ibihano rwose!!!,nyirayo nawe azahanirwe kwandarika

    • Police y’urwanda yagize neza kandi turayishimira umurava ikora mugufata ingegera nk’izo, ariko kandi turagaya cyane uwayandaritse, ubwo se tuvuge ko ari ugukira cyane byatumye yibagirwa kujyana agakapu k’amafaranga munzu iwe? ntabwo byumvikana

  • Police y’urwanda yagize neza kandi turayishimira umurava ikora mugufata
    ingegera nk’izo, ariko kandi turagaya cyane uwayandaritse, ubwo se
    tuvuge ko ari ugukira cyane byatumye yibagirwa kujyana agakapu
    k’amafaranga munzu iwe? ntabwo byumvikana

  • Police y’urwanda yagize neza kandi turayishimira umurava ikora mugufata
    ingegera nk’izo, ariko kandi turagaya cyane uwayandaritse, ubwo se
    tuvuge ko ari ugukira cyane byatumye yibagirwa kujyana agakapu
    k’amafaranga munzu iwe? ntabwo byumvikana!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish