Nigeria: Boko Haram igiye kugurisha abakobwa 200 yashimuse
Umubyeyi w’umwe mu bana bashimuswe arashinja Leta ya Nigeria ko itababwira ukuri, kandi ntacyo iri kubafasha, uretse kubizeza ibitangaza gusa. Umutwe wa Boko Haram muri video y’iminota 57 yagaragaye kuri AFP, irivuga ibigwi ko ariyo yashimuse abana b’abakobwa 276, ndetse ngo igiye gutangira kubagurisha cyangwa kubashyingira ku ngufu.
Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan, ku cyumweru ubwo yavugaga ubwa mbere kuri icyo kibazo cy’ishimutwa ry’abana b’abakobwa, yavuze ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo baboneke.
Ariko yemeye ko n’ubwo igisirikare cyakomeje gushakisha, n’indege zikifashishwa, batarabasha kubona abo bana.
Goodluck Jonathan wa Nigeria yanasabye igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika gutanga ubufasha bwacyo mu kurwanya umutwe wa Boko Haram.
Hagati aho, Umuyobozi w’inyeshyamba za Boko Haram kuri uyu wa mbere yigambye ko aribo bashimuse abakobwa b’abanyeshuri 276 bigaga muri Lycée mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria.
Muri iyi video ifitwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, umuyobozi wa Boko Haram, Abubakar Shekau, yagize ati “Nashimuse abakobwa banyu, nijye ubafite .”
Aha akaba yashakaga kuvuga abakobwa b’abanyeshuri 276 bashimuswe tariki ya 14 Mata muri uyu mwaka ku ishuri rya Lycée riri ahitwa Chibok muri leta ya Borno.
Ubu abana 53 nibo babashije kwikura mu maboko ya Boko Haram, abandi 223 baracyari mu kinyagiro. Boko Haram yatangaje ko vuba iri butangire kugurisha aba bana kuri bene bo.
Christine Ndacyayisenga
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
None se niba hari ababacitse ubwo ntibashobora gutanga amakuru y’aho abandi baherereye? Ariko ibihugu biragwira? Nta na polisi iba hafi aho. Ubwo se koko niba inyeshyamba zishobora gukora ibyo zishakiye mu gihugu, ndumva uyu mu perezida amaherezo n’imishyikirano azageraho akayemera. Abanyeshuri 223 ni benshi cyane et en plus abana babakobwa?Cyakora uyu mutwe wo ubwo utangiye kwibasira abana gutya, ibyawo bigiye kurangira. Ntabwo bizabagwa amahoro. Buriya amahanga yose agiye kubahagurukira kandi uzagaragaza ko abashyigikiye azahita aba umwanzi w’abantu benshi. ISI YOSE NI ITABARE KANDI ABASHOBORA KUBAVUGIRA NKA BAN KIMOON WA LONI ABIHANANGIRIZE ABASABA KUDAKORERA IBYAMFURAMBI URWO RUBYIRUKO CYANE KO NUMVISE KURU “R F I ” BIGAMBA KO BAGIYE KUBAKORESHA UBURETWA , KUBASHYINGIRA KU NGUFU no KUBAGURISHA.