Abanyarwanda batuye Cape Town bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2014, Abanyarwanda baba mu mujyi wa Cape Town mu gihugu cy’Afurika y’Epfo n’inshuti zabo ziganjemo abakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba n’abaturage b’Afurika y’Epfo ndetse n’Abayahudi baba muri iki gihugu bahuriye ku kigo cy’inzu ndangamurage cy’Abayahudi (Cape Town Holocaust Centre) giherereye mu mujyi wa Cape Town mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’Afurika y’Epfo Ambasaderi Vincent Karega yasobanuye ko u Rwanda ari igihugu cyanyuze mu nzira y’umusaraba igihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi anagaragaza ko kuva muri icyo gihe cy’amahano byabaye umuzuko kuri icyo gihugu.
Ambasaderi Karega yavuze ko hari imyaka myinshi Abanyarwanda bagiye bicwa bazira kuba mu bwoko bw’Abatutsi noneho mu mwaka wa 1994 bikaba akarusho ubwo hicwaga abantu barenga miliyoni.
Ku bwa Ambasaderi Vincent Karega kwibuka ibibi byabaye mu Rwanda ni uburyo bwo guha agaciro abazize Jenoside ndetse no gukomeza kwibuka ko ari ngombwa kuzibukira icyatuma ibintu nk’ibyo byongera kuba.
Ambasaderi Vincent Karega mu ijambo rye yanavuze ko ari ngombwa no gushimira ingabo zari iza RPF zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside ndetse anashimira Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bagize ubutwari bwo gutabara abahigwaga kugeza aho bamwe binabaviriyemo gupfana n’Abatutsi.
Muri uyu muhango kandi Ambasaderi Vincent Karega yanasobanuye ko u Rwanda ubu rwazutse Abanyarwanda bakaba bariyunze kikaba ari igihugu kiri gukora byinshi mu kwiteza imbere rwiyubaka mu by’ubuzima, ikoranabuhanga, ubukungu n’ibindi bikorwa by’iterambere hazirikanwa umuco Abanyarwanda bifitemo wo kwishakira ibisubizo kubibazo byabo badategereje ak’imuhana.
Umushakashatsi Dr Tim Murithiukora mu kigo Institute of Justice and Reconciliation gikorera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo atanga ikiganiro yagarutse cyane ku butwari ntagereranywa bw’Abanyarwanda mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bwiyunge.
Dr Murithiukora yasobanuye ko kuba Abanyarwanda baragerageje kwiyunga ari urugamba rukomeye barwanye iyo urebye uko abacitse ku icumu bafite ibikomere by’umubiri no mu mutima ariko bakaba baremeye kwiyunga n’ababahekuye.
Dr Tim Murithi mu butumwa bukomeye yahaye Abanyarwanda baba Cape Town n’abandi bitabiriye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabasabye kwisuzuma bakareba niba hari icyo bakora kugira ngo ntihazagire Jenoside yongera kubaho ukundi.
Dr Murithi yagize ati “Ni umukoro kuri twe twese gukora iyo bwabaga kugira ngo amahano ya Jenoside atazagira ahandi aba ku isi.”
Uyu mushakashatsi yanagaragaje ko hakomeje kuboneka ibimenyetso byerekana ko Jenoside yabaye mu Rwanda ntasomo yasigiye Abanyafurika aho ubwicanyi buri kubera mu bihugu nka Centre Afrique, Sudaniy’Amajyepfo n’ahandi ubwo bwicanyi bujya kumera nka Jenoside.
Uyu muhango wabayemo umwanya w’isengesho n’umwanya wo kureba filimi ngufi ndetse n’umuvugo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi haba no gucana urumuri rw’icyizere cy’ejo hazaza.
Inkuru ya Jean Baptiste Micomyiza
ububiko.umusekehost.com