Digiqole ad

Kaporali Donatien Sikubwabo yiyahuye mu mugezi wa Nyabarongo

Kaporali Donatien Sikubwabo, wari umusirikali mu ngabo z´u Rwanda ku wa mbere taliki 01 Kanama ahagana saa yine na 15 z´igitondo yiyahuye mu mugezi wa Nyabarongo ku iteme rihuza Akarere ka Kicukiro n´Akarere ka Bugesera ahita apfa nkuko tubikesha www.umuryango.com

Ari umugore we Ugirimbabazi Patricie, umuhungu we mukuru Mugisha w´imyaka 15, ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w´Akagali ka Gahanga nyakwigendera yari atuyemo ndetse n´abaturanyi be bemeza ko nta mpamvu nimwe yihariye bazi yaba yateye uyu mugabo kwiyahura.

Ibyo bakeka yenda bishobora kuba byamuteye kwiyahura akaba ari uko umugore we yahoraga amubuza kunywa inzoga nyinshi, uburwayi bwo mu mutwe ndetse n´ibintu byo mu muryango. Ngo sewabo yigeze kwiyahura ku urutare rwa Rugina ruri mu Karere ka Rulindo. Ngo mu muryango iyo hari uwiyahuye bikurikirana n´abandi nabo bakaba bakwiyahura.

K´umurongo wa telefoni tuvugana n´Umuvugizi w´Ingabo z´u Rwanda twifuza kumenya aho nyakwigendera yakoreraga n´impamvu baba bakeka yamuteye gukora kiriya gikorwa kigayitse , yatubwiye ko nawe akibikurikirana.

Gusa umugore wa nyakwigendera yadutangarije ko yabaga muri bataillon ya 7 ikorera i Gitarama.

Nyakwigendera Kaporali Donatien Sikubwabo yari amaranyena Ugirimbabazi Patricie imyaka 16. Akaba amusigiye abana 4.

Umurambo ukaba warohowe uyu munsi uhita ujyanwa mu bitaro bya gisirikari i Kanombe. Kumushyingura biteganyijwe kuri uyu wa gatanu taliki 05/8/2011 saa tanu z´amanywa mu irimbi rya gisirikari i Kanombe.

 

Umuseke.com

19 Comments

  • uwiyeshe ntaririrwa,Imana imubabarire ibyaha bye byose.

  • Igihe tukiri ku isi nta gihe tutazahura n’ibibazo mu isi si muri Paradizo,ariko umuti w’ibibazo si ukwiyahura, kuko uba uhemutse ku mana wiyambura ubuzima kandi ariyo yabuguhaye, uba unahemukiye abawe.Tugomba guhanga amaso yacu ku mana yonyine ikaba ariyo ikemura ibibazo byacu.Murakoze.

  • uwiyishe ntaririrwa,ubwo agomba kwisobanura imbere y,imana icyatumye yiyahura???

  • barebe neza niba ntabamujugunye muruzi da!hari igihe bavuga ko umuntu yiyahuye wajya kureba neza ugasanga hari ababilinyuma

  • yegoko birakomeye burya no kwiyahura!ndumiwe

  • Wabona yakubitaniye kuri Nyabarongo n`umugabo wajyaga ajya gutera urubariro iwe nawe ari ku itabaro iyo za Gitarama, bugahita buyaga dore ko burya baza barabwiwe byisnhi!!!! Abo asize bakomeze kwihangana!!

  • iki gikorwa ni icya kigabo kuko uwapfuye ntiyinva umuruho wo muri iyi isi

  • sha muge mureka guteta ku muntu gigiriye ibyago. ubuse gutera urubariro byatuma uta umuntu mu ruzi? none se uwo mugabo yamara guhekura mucuti we bakazongera kuvugana iki???

  • aho kubaho nabi igihe kinini wakwiruhukira

  • none se ubu twese tuziyahure, ahubwe dufate ibyo bidutera kwiyahura tujye tubiroha.

    Ubu se abantu batubangamira bazigera babura?

  • Ubu se ko umuntu akugendaho akakubuza amahwemo, byaba ngombwa ukanimuka. Aho kwiyahura nzamaza isi amaguru. Erega Umugabo mbwa ahunga urubanza.

  • CPL YABAYE IKIGWARI ariko rero NJYE BURI NDEBYE IMYAKA IRENGA 16 AMARANYE NUMUGORE, BIVUZE KO YABAYE UMUSIRIKARE KUVA KERA
    ASHOBORA KUBA ARI AGAHINDA
    KUKO BATAJYA BAMUZAMURA MU MAGARADE ( LANKS) UBWO SE NUBWO WENDA CPL ZIRUTANWA
    IMYAKA CUMI NITANDATU UMUNTU WUMUGABO KWELI
    ABO BATANGIRANYE BAGENDA BAMUZAMUKANA WE ATAVA AHO ARI
    MUZAMBWIRA NAMWE

    • Uzu ko nanjye nketse ko nacyo cyaba ari ikibazo, gusa buriya hari hypothses nyinshi.

      Hirya gato muzumva ababishinzwe batubwiye ko yahungaga inguzanyo za CSS yariye???!!!

      Mizambwira

  • ibyo mr imbwa avuze bishobora kuba birimo ukuri kabisa. wabona buriya yari atarabona n`akaryo ko kujya darfour ngo ajye kwishakirayo igishoro.

  • Kwiyahura siwo muto wíbibazo ahubwo uba uteye ibindi bibazo byinshi mubo usize.

  • Bene Data, ntimugacumure, kuri iyi si umuntu afite igare rye azagenderaho!iryo ryari igare rye!iryanjye sindizi, iryawe nturizi! DUSABIRANE!!!

  • Kwiyahura siwo muti

  • Abantu biyahuzwa nibibazo byinshi buriya wasanga yaragiye mungabo kugira ngo yihorere ariko Leta yubu ikaba yarabyanze..bimuyobeye ariyahura kuko nabayeyi be barishwe buriya so asanga arintampanvu yokuzapfana agahinda

  • Mugire Amahoro Mwese,

    „Bavandimwe, Nyakwigendera Donatien SIKUBWABO tumuture Imana-Rurema, yo yamwiremeye….“

    Yego ku Ba-Kristu kirazira kwiyahura, ariko YEZU-KRISTU, we ubwe yatwibwiriye ko, IMANA, DATA WA TWESE, agira impuhwe n’urukundo birenzeeeee.…

    Jewe rero nemera ko, IMANA izamwakira mu bayo ubuziraherezo, kuko yagiye ahunze ayihungiraho, yagiye yihebye, yagiye ajyanye agahinda karenze kamere….

    Twese hamwe dufatane urunana, maze umuryango we tuwusabire, tuwusabire dushishikaye, tuwusabire amahoro n’amahirwe k’umutima. Jyewe nemera ko ISENGESHO rifasha cyane, kabone niyo umuntu ntaba muzi. Kuko, muli KRISTU-UMUKIZA , twese tuli abavandimwe….

    Ndangije iyi message, mbibutsa ikintu, ikintu kidakunze kuvugwa, ariko ikintu kiriho iwacu i Rwanda…

    „ALCOOLISM = UBUSINZI“ ni indwara mu zindi. Ni ikimenyimenyi muli USA no muli Europa , hali abantu benshi baretse inzoga, abantu biyemerera ubwabo ko ali Abasinzi. Cyane cyane muli USA, hali icyo bita „AA = ALCOOLICS ANONYMOUS“, ni itorero-sanganiro ry’abantu bahoze ali abasinzi, cyangwa bashaka kurekura icupa!!! Yewe harimwo rwose n’abo inzoga kera zali zarazambije, harimwo benshi bashatse kwiyahura, limwe, kabiri, gatatu….Abenshi mulibo bashobora kuva ku nzoga. Barakomeza bakiyita ABASINZI, ariko ikirahure cyangwa icupa ntibabikoza intoki….

    Muli make, iwacu i Rwanda, turacyafite ibintu byinshi tugomba kugiramwo amajyambere. Nizeye ko „ABANA B’U RWANDA“, aho bali hose muli za kaminuza, bagerageza kuvoma „UBUHANGA BW’I BUZUNGU“, ubuhanga dukeneye, ubuhanga mu bintu binyuranye….

    Murakoze, uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish