Digiqole ad

Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagabanyirijwe ibihano

Nyuma yo gutanga ubujurire mu kanama k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda gashinzwe Discipline bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bari barahanwe kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye nyuma y’umukino wabahuje na AS Kigali, bamwe bagabanyirijwe ibihano.

Umutoza Luc Eymael ari kumwe na Gakwaya Olivier Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports
Umutoza Luc Eymael ari kumwe na Gakwaya Olivier Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports bagabanyirijwe ibihano.

Mu kiganiro, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwagiranye n’abanyamakuru kuri iki cyumweru bwatangaje ko bushimishijwe no kugabanyirizwa ibihano nyuma yo kujurira.

Mu bagabanyirijwe ibihano, Gakwaya Olivier, umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports wari warahanishijwe igihano cy’imyaka ibiri atagera kubibuga byo mu Rwanda n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Gakwaya Olivier (umunyamabanga)o , commission ya discipline yifashishije, ibyaha aregwa nta gaciro bifite.

Komisiyo ya discipline ngo imaze gusuzuma imyitwarire ya Gakwaya Olivier yifashishije amashusho yamugize umwere ku cyaha cyo gukangurira abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports kwanga umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita de Gaule no kujya bamuririmbira indirimbo ivuga ngo “De Gaule wabo”.

Gusa n’ubundi, iyi Komisiyo ngo yaje gukurikirana ikiganiro Gakwaya yagiranye na radio Isango star nyuma yo guhanwa, ngo asaba umuryango wa Rayon Sports gushyira hamwe bakarwanya imiyoborere mibi ya FERWAFA.

Ibyo kandi ngo bikaba bihanwa n’igingo ya 55, agace ka mbere gateganya igihano cy’imikino ine, ariko ngo iyo iki cyaha wagikoreye abayobozi ba FERWAFA imikino yikuba kabiri, n’ihazabu y’ibihumbi 200. Iki kikaba ari icyaha gishya kitari mu byo yari yahaniwe mbere.

Gakwaya  yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo yahaniwe icyaha atari yarezwe mbere, ibihano bye ngo ntacyo bimutwaye kuko n’ubundi ngo kujya ku bibuga atari ko kazi ke.

Naho ku mutoza Luc Eymael, nawe wari warahawe igihano cy’imyaka ibiri adakandagira ku bibuga by’u Rwanda n’ihazabu y’ibihumbi 200.

Komisiyo ya discipline nawe nawe yamugabanyirije ibihano ku cyaha ashinjwa cyo gutesha agaciro abasifuzi kubera uburyo yabavugishije umukino urangiye, ahanishwa nawe kumara imikino umunani n’ihazabu y’ibihumbi 200.

Ku bihano byari byafatiwe abandi nka rutahizamu Hamiss Cedric, umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports Jean Claude Muhawenimana bo ibihano byabo byagumyeho kuko ngo batigeze baca mu nzira zemewe zo kujurira.

Gusa, Muhawenimana we avuga ko atazubahiriza ibi bihano kuko yahanwe bitubahirije amategeko kuko atahawe umwanya wo kwisobanura kuko yari afunze no kuba amazina ye barayasohoye yanditse nabi.

Ntampaka Theogene, umuyobozi wa Rayon Sports FC yavuze ko biteguye kuriha ibyangijwe kandi ngo no kuba barahanwe umukino umwe nta bafana ngo nta kibazo kuko ari ikintu gisanzwe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko bwishimira uko yu mwaka wa shampiyona wagenze by’umwihariko imikino ibanza, n’ubwo ngo imikino y’icyiciro cya kabiri yo itagenze neza dore ko ngo banayihuriyemo n’ibibazo byinshi.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish