Abakomeye bapfa iki no gukunda abagore batari ababo? dore Ingero
“Nta bwenge buba munsi y’umukandara”
Kuvuga ko nta bwenge buba munsi y’umukandara ni amagambo yavuzwe n’umunyamerika Matthew Hale.
Akaba yarashakaga kuvuga ko aba tubona bakomeye ndetse tunemera uburyo ari ibihangange abenshi iyo bageze ku bagore batari ababo usanga ariho barangirije rimwe na rimwe icyubahiro bari barihaye ndetse natwe twabahaga.
Aya magambo yakomeje kugenda afatwa nko kubeshya ariko ibikorwa byo kurarikira no kwifuza abagore b’abandi byakozwe na bamwe mu banyabwenge, abanyapolitiki ndetse n’ibirangirire ku isi bikerekana ko nta bwenge koko buhaba.
Muri iyi nkuru urabasha kumenya bamwe mu bikomerezwa byagiye bigwa mu mutego wo kubura rutangira (controle) imbere y’igitsina gore.
DOMINIQUE STAUSS KHAN:
Uyu umaze iminsi mike avuye ku buyobozi bw’ikigega mpuzamahanga cy’ifaranga(FMI) ntiyorohewe n’imanza ebyiri aregwamo kugambirira ndetse no gushyira mu bikorwa ubusambanyi ku mukozi wo muri hotel uzwi ku izina rya Nafisatou Diallo ndetse akaba ari mu rubanza n’umufaransakazi Tristane Banon, yazize aho munsi y’umukandara.
SILVIO BERLUSCONI:
Uyu mumukambwe w’imyaka 74 uyobora Guverinoma y’Ubutaliyani ngo ntiyigeze agira rutangira mu gukunda abagore, ndetse no kubazamura mu myanya ya politiki kandi nabo ntibamutenguhe mu kumushyigikira muri politiki ye ariko ubu ngo baba bamaze guhaga imyitwarire ye.
Iyi myaka ibiri ishize ntiyahiriye uyu musaza ndetse uzwiho ubutunzi buhambaye. Ubutabera bwamukurikiranye kenshi ku kirego cyo gusambanya Karima el Mahroug uzwi ku izina rya Ruby, umunyamaroc wahuriye na Berlusconi mu munsi mukuru akamuhebera imodoka, imitako ikoze muri zahabu n’utundi duhendankumi kubera munsi y’umukandara habimutegekaga.
BILL CLINTON:
Perezida wa 42 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ntiyorohewe n’umwaka wa 1998 ubwo yafatirwaga mu busambanyi na Monica Lewinsky wari umufasha muri perezidansi (white House Aide).
Bill Clinton nyuma ya mandat ye y’ubuyobozi akaba yaragize ubutwari bwo kwemera ibyo yakoze ndetse anabisabira imbabazi abaturage ba USA, maze akura meza kubera Monica uwo.
TIGER WOODS:
Uyu mukinyi w’ikirangirire muri Golf yaje gufatirwa mu cyaha cyo guca inyuma umugore we maze ibya Golf biramuzamban, nyuma y’imyaka 11 ari numero yambere ku isi ubu yasubiye inyuma, ndetse n’urugo yari yarubatse ararusenya ubwo yatandukanaga n’umugore we, maze yiyemeza kujya agura ku biro aka ya mvugo y’abubu.
MIKE TYSON:
Uyu mukinnyi w’iteramakofi wabaye ikirangirire umukino we yawurangirije muri gereza ubwo yafungwaga azira gufata ku ngufu umwari w’imyaka 18. Mike Tyson akaba yarasanze uyu mwari uzwi ku izina rya Desiree Washington muri Hotel muri Indianapolis. Ibya Box ubu ntiwamubaza iyo byerekera kubera irari ry’abagore.
Abandi umuntu yavuga harimo nk’umuririrmbyi R.Kelly warezwe ibyaha byo gusambanya umwana muto ahagana mu mwaka wa 2002 ndetse n’umuziki we wari ugeze ku gasongero ugasubira inyuma.
–Arnold Schwarzenegger , umukinnyi wa film ndetse wahoze ayobora leta wa leta ya California, yabyaranye n’umukozi we wo mu rugo, abihisha igihe kinini cyane.
–Jimmy Swagart umubwirizabutumwa w’umunyamerika wirengagije imwe mu mirongo yo muri Bibiliya maze akaryamana n’indaya
–John Terry, umukinnyi ndetse na captain w’ikipe y’igihugu y’ubwongereza wasambanye n’umugore wa mugenzi we bakinana Wayne Bridge, bikamuviramo gukurwa kuri uwo mwanya.
–Nyakwigendera General James Kazini wo mu gihugu cya Uganda wishwe n’indaya baryamanye.
Ugiye muri Africa, urutonde ni rurerure, ariko amakuru afatika ntamenyekana kubera nyine ubushobozi bwabo ba Nyakubahwa ariko munsi y’umukandara hagora gucunga.
Ntawakwibagirwa kandi abagabo bakomeye bavugwa muri Bibiliya nk’umwami David, umuhungu we Salomon ndetse na Samson wari umunyembaraga akaza kuzira umugore witwa Delira.
Ikita rusange mu busambanyi bw’aba bagabo bose kikaba ari ubukungu ndetse n’ububasha bahabwa n’ibyo bakora.
Cyakora aba ni abatarahiriwe no kwihisha, bikaba byatuma wibaza noneho umubare w’abatarafatwa ndetse n’abafite ubuhangange bwo gucecekesha, uwaba yabashije kubatahura agashaka kubivuga. Ahasigaye ni aha abasomyi gusangira n’umuseke.com uko babyumva.
Jean Damascène Philos
19 Comments
nta wabatera ibuye n’umwana w’imana yabibwiye abamuregeraga umugore w’indaya akababwira ko utarabikora yamutera ibuye,ntawarimuteye,naho ubundi niho ruzingiye peee
Ariko uyu mwana w’imana nawe ntiyarimuteye, bivuga ngo yisanze muri abongabo!!!! Uzi ukuntu yikundiraga Marita.
Ewana igitsina mbona aricyo kizarangiza isi tu.njye ahontuye kigiye kuzanyica kuko bisigaye byibunza.
umuyobozi mwiza arangwano kwiyubaha. As our president says:Ntamuntu ushobora kuguha agaciro agaciro ni ukukiha.
None turazibandwa tuziganisha he!
Louis de Funesw uraturangire aho hantu utuye natwe tujye tunyaruka twisengererere ibyo ari byo byose byibunzaa umuntu yatoranya wenda akagwa ku gakanyakanya.
Mana we!!!!!!!Tabara isi irashize pe!!!!!!!!!!nimusenge mwihe umuremyi kuko isi iri kundunduro.
gukunda si ikosa gusa mujye mutandukanya ibintu kuriya si ugukunda ahubwo tubyita guharara mukinyarwanda cyiza ariko nawe udakuruwe n’uruya mugore waba utazikureba cyane iyo wibe cyane iyo wagize umwaku ukazana IZICWANANDE(ndavuga nyira butisiga ngo acye)
ntimubarenganye ni ko yuremye
Ntago aribo gusa ahubwo kuko baba bakomeye iyo bihaye akabyizi bihita bimenyekana
sha buretse,nimukomeze ushaka urupfu asoma impyisi!!!!!!!muzatubwira nyuma mubonye ibihembo byabyo.
Ese ko mutavuz ba Kaberuka (Bad), ba Musoni,n’abandi. Abo banyamurengwe bose.
ntimuvuze n’uwo mu RWanda
Abo ni abatoni ba Salomo Kayishunge atubwira nibo bandagaje abo ba nyakubahwa nabo banze gukomera ku cyubahiro bafite.
Unva sha, uziko abakomeye se bihangika? icyambere, baba bafite cash, kandi nabariya bana baba bazikeneye. niyo mpanvu rero, ibifi binini, birya uduto! Ariko urubyiruko twebwe tuzajya dukurahe abacu, mu gihe tutaribikaho inote?? ikibabaje usanga hari ibisaza, byisasira bane cg batanu! ubwo batatu cg bane babasore bakagwa kuri RONDEREZA!! yebaba weee!
erega abantu bose ni bamwe!!
erega, bibiriya iravugango, ninde munyabwenge wiyi si? gusambana ntabwenge bubirimo. niba ufite umugore rwose uba urindaya. niba ntawe uri umuhehesi.yewe muntu bigiyekwica nonese urumva utabyivugiye kwari ugupfa, ubona iyaba wirirwaga urongora maze ugakira. mwishuka abakobwa namwe mwishuka kandi nabo si shyashya.
ngaho rubanda rwa kigeli murabe mwumva.
nyamara mwareka tukihana kuko na slimu irica tubikora biturtoheye kdi ari bibi mwabana mwe muzibukire njyewe naranduye bt nanubu ndacyicuza
mu rwanda mwarahibagiwe kdi bariya bose bararangije kwanduza uwo muco abanyarwanda
Comments are closed.