Pele azongera atere ruhago contre Lionel Messi
Ku myaka 70 y’amavuko, Edison Arantes do Nascimento “Pele” igihangange muri ruhago ku isi, yaba agiye kongera kugaragara mu kibuga ahanganye na FC Barcelona, akinira ikipe ye Santos yo muri Brazil.
Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ikipe ya Santos FC, Armeio Neto yanze guhakana aya makuru, ati: “ Santos irabyifuza, kubona Pele ahanganye na Lionel Messi mu kibuga kimwe byakurura imbaga y’abantu ku isi”
Uyu mugabo akomeza avuga kandi ko umutoza wa Santos FC Muricy Ramalho ari we uzafata icyemezo cya nyuma niba yakinisha Pele cyangwa atamushyira mu kibuga.
Perezida w’ikipe ya Santos, Luis Alvaro Ribeiro, we yemeza ko Pele nubwo atashobora gukina umukino wose kubera izabukuru, ariko yashakirwa iminota ya nyuma akinjira mu kibuga agatera kuri ruhago akina na Barcelona. Ati: “turi kubimusaba kandi azemera”
Mu gikombe cy’isi cy’amakipe yabaye ayambere ku migabane yayo, kizabera muri Japon mu kwezi kwa 12, Santos izahurirayo na FC Barcelona, amahirwe menshi ni ku mukino wa nyuma kuko zo zitangirira muri demi final.
Pele ngo muri iyi minsi kandi ari kugaragara akora utwitozo ku mupira buhoro , ndetse kuri uyu wa gatanu azakina agapira n’abana bo kumuhanda wa Downing Street, mu bwongereza aho ari muri campaign yo kubashishikariza gukunda umupira w’amaguru.
Pele ni ambassaderi w’ikipe ya New York Cosmos yakinnyemo imyaka 2, kuva mu 1975–1977, naho Santos yo yayimazemo imyaka igera kuri 18.
Pele, umugabo mugufi wa 1,70m, niwe ufatwa nk’umwami wa ruhago kuri iyi si mu kinyajana cya 21.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
4 Comments
uyu musaza ni aba aka foe koko?!!
Njye namugira inama yo gukina kandi agakina cyane kuko nta gishimisha nko gupfa uri kukazi wihebeye… uyu munsi ushobora kuzamubera uwe wanyuma wo kubaho ariko akagenda yishimye ananditse amateka.
Umudiho uva mu itako,ntabyirengagize!
Wau byazashimisha abato batamubonye aho aconga ruhago au fait ni na plaisir.plz azabikore twihere amaso ahahahahahah.
Comments are closed.