Digiqole ad

Byifashe bite mu makipe mato? Amagaju, Etincelles, Marines, Lajeunesse…

Muri iyi minsi amakipe ari kwitegura shampionat izatangira muri Nzeri, akomeje gushakisha cyane cyane abakinnyi, ndetse asezerera abandi adakeneye.

Aya ni amwe mu makuru yo mu makipe mato mato, nubwo hejuru (Rayon, APR,Kiyovu…) biba bicika, hasi nabo ntibaba bicaye ubusa.

Umutoza BECKEN wa Etincelles yashimye abakinnyi 8 bazongera amaraso mashya mu ikipe.

Abdul Becken yakuye abakinnyi 3muri Etincelles aribo Muhire Claver ,Harorimana Jean De Dieu na Nizeyimana Blaise.

Mu bakinnyi bashya harimo umnyezamu witwa Ndoli Fiston, uyu akaba ari umunyeshuri muri Secondaire. Undi mukinnyi ni myugariro ukiri muto witwa Nziza Joseph nawe yamukuye muri secondaire I Nyamagabe.

 

Amagaju yo yazanye Pendo na SAYO

Mu magaju bazanye umukinnyi witwa Pendo waturutse muri Musanze uyu akaba ari rutahizamu. Hari n’umucongomani umwe witwa Sayo uyu akaba aturutse mu ntara ya Beni mu kipe yitwa KAPAKO aho I Congo.

 

Muri MARINE FC birukanye abanyamahanga bazamura aba junior 4.

Team manager wa Marine FC Lt Godfrey yatangaje ko bagumanye abakinnyi bari basanganywe b’abana b’abanyarwanda kuko gahunda bafite ari ugukinisha ikipe igizwe n’abanyrwanda kandi bavuka ku Gisenyi.

Bongoreye amaserano abari barangije contract nka Papy uyu akaba asanzwe ari rutahizamu ndetse na Gentil ukina kuri hagati inyuma. Ngo nta mukongomani bifuza ahubwo abanyamahanga bari bafite barabirukanye abo birukanye ni:Haruna,Shadad,Amran (ni umu TZ)

Aba birukanywe kubera imyitwarire mibi, bamwe bajyaga gukina muri Congo kandi ngo bagumuraga abandi ndetse rimwe na rimwe bakaza gukina batarigeze bakora imyitozo.

 

La  Jeunesse bamaze  kubona abandi bakinnyi 2

Harimo Papy wakinaga muri Mukura n’umuyezamu witwa Andre wakinaga muri Police fc, Ruremesha yatangaje ko afite gahunda yo gushaka undi munyezamu, ndetse akongera imbaraga muri ba rutahizamu. Ntago ateganye gushaka abakinnyi hanze we arifuza gushaka abakinnyi hano mu Rwanda.

Umuseke.com

en_USEnglish